Digiqole ad

Siboniyo yahungiye i Burundi, abe bahungira mu Kiriziya arokoka wenyine

Yari afite abavandimwe bane nawe wa gatanu n’ababyeyi, Jenoside itangira iwabo i Gishamvu aho bari batuye yari umusore w’imyaka 28, mu gihe bahungaga we yanze guhungana n’ababyeyi b’abavandimwe ahubwo ahunga yerekeza i Burundi, mu nzira yaratemaguwe bikomeye ajugunyw amu Kanyaru ariko aza kurokoka, atashye mu Rwanda yasanze abe bose barashiriye muri Kiliziya ya Nyumba. Ku myaka 48 ubu aherutse kugarura ikizere cyo kubaho mu myaka itatu ishize.

Siboniyo Athanase mu nzu ye
Siboniyo Athanase mu nzu ye

Siboniyo Athanase Jenoside yamusigiye ubumuga bukomeye, ku mubiri no ku mutima, iwabo bari batuye muri Komini Gishamvu muri Butare, yibuka ko mbere gato ya Jenoside hari Abahutu ngo bajyaga batera ingo z’Abatutsi ariko abaturanyi babo b’Abahutu bagatabara.Ati “Imiryango yacu yose yari ibanye neza, nta washoboraga kwica abaturanyi be.”

Siboniyo yibuka ko ubwicanyi bwatangiye i Gishamvu mu mpera z’ukwezi kwa kane cyangwa mu ntangiriro z’ukwa gatanu ubwo uwari Perezida Theodore Sindikibwabo yazaga i Gishamvu mu ijambo rye agasaba Abahutu “Gukora”.

Ati “Icyo gihe abantu batangiye guhinduka, batangira kwica abantu, maze imiryango myinshi ihunga yerekeza kuri Kiliziya ya Nyumba kuko bari baziko nta muntu wica uwahungiye mu Kiliziya.”

Nyuma yo kutabyumvikanaho neza n’umuryango we aho bahungira, Siboniyo avuga ko we na mubyara we berekeje inzira igana i Burundi ntibajyana n’umuryango we i Nyumba mu Kiliziya aho bari baturiye.

Urugendo rugana i Burundi rwari rukomeye, yaratemaguwe kugenda kugera ku Kanyaru (umugezi utandukanye u Rwanda n’u Burundi).

Yegeze ku Kanyaru ajugunywa mu mazi ariko yari agihumeka, intwaramuheto (ingabo) z’i Burundi nizo zamuvanye mu mazi zimujyana aho avurirwa arokoka atyo.

Jenoside irangiye gutaha ukisanga wenyine byari bikomeye, ubuzima bwo kwiheba n’ibikomere ku mubiri n’ingorane zo gusanga amatongo gusa ahari iwabo n’izindi ngaruka zikomeye zatumye ubuzima bumukomerera cyane.

Guhungira i Kigali

Ubuzima bukomeje kumugora cyane i Gishamvu mu 1996 yerekeje i Kigali, mu by’ukuri nta muntu ahasanze nta n’akazi agiye kuhakora, kujya i Kigali byari nko guhunga nanone, ubuzima bubi cyane i Kigali ntabwo bwatumye abasha kuhaguma.

Ntacyo yagezeho mu myaka irenga 10 yamaze i Kigali, aza gufata umwanzuro agaruka ku ivuko akomeza gushakisha uko abaho mu mu cyaro mu miryango.

Mu myaka itatu ishize, Siboniyo yubakiwe inzu ndetse ahabwa inka muri gahunda ya Girinka. Ati “Nibwo ikizere cyo kubaho natangiye kukigira, nyuma y’iyo myaka yose mu buzima bukomeye cyane.”

Ubuzima bukomeye yabayemo bwatumye ubu ageza ku myaka 48 ataratekereza gushaka umugore ngo areme umuryango. Nubwo ajya abitekerezaho.

Ati“Gushaka ndabyibaza ariko sinshyiramo umwete cyane, kuba umwe ntibinshimishije kuko binatuma umuntu atabaho neza  ntekereza ko ubu ngeze mu gihe cyo kubaho neza..”

Siboniyo afite ibisare umubiri wose gusa ubu afite ikizere cyo kubaho nyuma yo kubakirwa no kuba ari kwita ku isambu y’iwabo ahingisha iyo yabonye inkunga y’ingoboka cyangwa yagurishije itungo.

Abantu be bishwe muri Jenoside acyeka ko bashyinguranye n’abandi ibihumbi byinshi baguye muri Kiliziya ya Nyumba no mu Nyakibanda.

Inzu yubakiwe yibanamo wenyine
Inzu yubakiwe yibanamo wenyine
Afite inka ifite inyana ndetse n'ihene
Afite inka ifite inyana ndetse n’ihene

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • OOOhhhhhh uyu mugabo ndamuzi, nishimiye urwego agezeho mu kwiyubaka no mukwiyakira mumuryango bizira ukwiheba no kwigunga! Humura ntacyo ukibaye Nyakubahwa President wa Repubulika arakureberera we wa kubakiye akanakugabira! Zizongera zivumere aho zahoze,

  • yooo ndabakunda nkabura icyo mbaha ariko ndabasebgera ndavuga abarokotse genocide muhumure iyabarokoye iracyahari ntaho yagiye muzage muyishima gusa ibindi byose izabikora komeza wihangane uhumure kdi ukomeze ibe intwari

    • yooo uyu mugabo twaramubonaga mu mugi wa kigali za nyamirambo yarasinze cyane ameze nku musazi kumbe ni kibazi cya Genocide yarafite shinyagurirwa na bantu bose humura ntacyo ukibaye imanba yakurokoye ikagukura mu kanyaru wa temaguwe ikaguhkura ikigali wari ugiye kuhapfira ntacyo uzaba.Ariko usenge cyane ureke n inzonga wanywaga nyinshi ikigali ubundi uzabaho kandi ushake umugore pe .

  • Nshimishijwe nokumubona ameze neza ,nukuri iyaturemye irahari kandi yari igufiteho umugambi komeza wigirire icyizere nimana izakomeza ikongere igihe cyokubaho.nakugira inama yo gusha umugore ntukomeze kuba wenyine akubere ababyeyi nabavandimwe .mvungure umuryango .uwiteka akomeze akwinshimire nshuti

Comments are closed.

en_USEnglish