Digiqole ad

Si u Rwanda rwasabye kuburanisha Hissène Habré, rwarabisabwe – Karugarama

N’ubwo Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa( RFI), yatangaje ko u Rwanda arirwo rwafashe iyambere mu gusaba kuburanisha Hissène Habré, Minisitiri w’Ubutabera Tarcisse KARUGARA, we atangaza ko u Rwanda rutigeze rusaba ko uyu mugabo wahoze ayobora Tchad yaburanishirizwa mu Rwanda.

Tharcisse Karugarama Ministre w'Ubutabera bw'u Rwanda
Tharcisse Karugarama Ministre w'Ubutabera bw'u Rwanda

Ministre Karugarama yatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, nyuma yo kubona uko inzego z’Ubutabera mu Rwanda zikora, wabisabye u Rwanda ko rwaburanisha Hissène Habré.

KARUGARAMA ati:″ntabwo ari ikifuzo cyacu,twabisabwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, niba dushobora kumuburanisha twebwe. Twe tubabwira ko ntakibazo,niba babona ko byacyemura ikibazo cye, cyangwa ikibazo cy’Afurika twebwe twabikora ntakibazo na gito.″

Hissène Habré yayoboye Tchad kuva mu 1982 kugeza mu 1990, aha bivugwa ko yayoboye nk’umunyagitugu ndetse ashinjwa kuba hejuru y’urupfu rw’abantu barenga 40 000.

Hissene yaje gufatirwa muri Senegal nyuma yo gukurwa ku butegetsi mu 1990. Mu 2008 urukiko rw’I N’Djaména rwo rwamukatiye igihano cy’urupfu.

NGENZI Thomas
Umuseke.com

10 Comments

  • nyamara n’ubwo hari ibihugu byagiye guha abanyatchadi ubutabera bitwaza ko nta bubasha bafite bwo kuburanisha ruriya rubanza,ikigaragara ni uko icyo babuze ari ubushake bwo kugira icyakorwa,urwanda rero rukaba rufite ubwo bushake cyane ko icyo kitaba aricyo kibazo gikomeye mu butabera rwaba rukemuye

  • Mubanze murangize ibyanyu!urubanza rwa Nkunda narwo rwarabananiye,gutekinika urwa ingabire byanze, nta dossier yanyu ihita ngo habe hanagira umu genocidaire uzanwa ino kubera dossier zirimo ubuswa ngo mugiye guca iz’abandi!nta nkumi yigaya koko!

  • Rugaba ibyo avuze ntacyo abeshemo kabisa.

  • “Rugaba”… va mu bigambo werekane ibikorwa! Iyo mvugo yawe irashaje.. Ari ibyerekeranye na Nkunda cg Ingabire ntibirarangira ngo maze binengwe cg bishimwe… dossier uvuga zirimo ubuswa zerekane kandi utange n’umuti wabyo naho ubundi vuvuzela ziramenyerewe kandi ntizubaka. Amahoro.

  • Ariko hari ikintu na kimwe Minister Karugarama ajya yemera mu buzima bwe? Niba iyi dossier imaze amezi abiri ni kuki yibutse kuyibwira abanyarwanda ari uko RFI ibitangaje? Ese abanyarwanda ko ari imisoro yacu izakoreshwa ntabwo Karugarama yumva tugomba kubimenya no kumenya inyungu tuzabikuramo?

  • Guca imanza… Cyangwa mwabonyemo akaryo?

  • Nyamara jye mbona uyu ari umutego w’amahanga mushatse mwakwitondera iyo dossier!!!Ese ra nta bindi bihugu bashoboraga gusaba ngo bamuburanishe uretse u Rwanda?Nyamara mushatse mwakwitonda amahanga burya arahanda bavandimwe.Kubisaba simbyanze ariko kubyemera ako kanya nabyo ntabwo ari byiza,mbere y’uko aza hano muzabanze mubyigeho neza,ejo iyi dossier itazabakururira ibindi mutakekaga.Sawa mugire impagarike n’ubugingo.

  • Musabe ahubwo na America iboherereze ba bandi bari Guantanamo.ibiraka byo ndabona ari byinshi.

  • Ariko niba nta karyo karimo,ntibikwiye kudutera igihe,cyane ko natwe dufite imanza nyinhi zitararangira.

  • aha byose ni inda di ubwose si ugushaka udufaranaga ra? ngaho mukomeze tumuyashake

Comments are closed.

en_USEnglish