Shyogwe: Abatarishyuye imitungo batwayemuri Jenoside bagiye gukora TIG
Ndejeje Francois Xavier Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe wo mu karere ka Muhanga, yatangarje Umuseke ko bagiye gukora igenzura ku bantu bangije imitungo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 banze cyangwa bananiwe kwishyura kugirango bakore igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro(TIG).
Hashize imyaka itatu irenga imirimo y’inkiko gacaca irangiye, uko imyaka yagiye ishyira indi igitaha usanga bamwe mu bangije cyangwa basahuye imitungo y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 baragize ubushake bwo kwishyura abo bahemukiye, abandi basaba imbabazi barazihabwa.
Nubwo ngo uyu mubare wababashije kwishyura no gusaba imbabazi ari munini ugereranyije n’abagombaga kwishyura bose, ngo haracyasigaye umubare w’abangije imitungo banze kwishyura. Aba nibo ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko bagiye gukora imirimonsimburagifungo.
Ndejeje Francois Xavier Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe yavuze ko bagiye bashishikariza abangije imitungo kwishyura abo bahemukiye, kandi ngo kugeza ubu babonako hakozwe ubukangurambaga ku buryo imitungo imaze kwishyurwa ari myinshi bashingiye ku madosiye menshi uyu murenge wari ufite kuva iniko gacaca zihagaze.
Ndejeje yatangarije Umuseke ko bagiye gukora igenzura muri uku kwezi kwa Mutarama kugirango urutonde rw’abanze kwishyura rugaragare bakore imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro kuko nta ubushake bwo kwishyura cyangwa ngo basabe imbabazi abo bahemukiye bigeze bagira.
Yagize ati: Mu bantu bangije imitungo bishyuye,kugeza ubu bagizwe n’ibice bitandukanye, hari abari bafite ubushobozi bagahita bishyura, abandi muri bo bafite ubushake badafite ubushobozi ariko bagasaba imbabazi cyangwa bakishyura bakoresheje gutanga imibyizi, abandi ni abanangiye imitima ntibasabye imbabazi kandi ntibagaragaza ko bafite ubushake bwo kwishyura.
Umurenge wa Shyogwe wari ufite amadosiye 1 000 arenga y’abantu bangije imitungo, kugeza ubu abatarishyurwa n’ijana risaga (100) ari nabo uyu murenge ugiye gukorera igenzura kugirango bitarenze ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka bazabe batangiye gukora TIG.
Mu mirenge 12 igize akarere ka Muhanga, hari dosiye zose zorenga ibihumbi 47, muri zo izigera kuri 400 nizo zisigaye gusa umurenge wa Nyamabuye ukaba ariwo ugifite umubare munini w’abantu bakurikiranyweho kutagira ubushake bwo kwishyura imitungo.
MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga