Shima, nenga cyangwa utange inama kuri serivisi uhawe – Umuseke
Abanyarwanda bakenera servisi zitandukanye, mu buvuzi, mu burezi, mu bucuruzi, mu byangombwa, imisoro, imyidagaduro n’izindi…Leta y’u Rwanda, biciye mu kigo RDB, ikangurira abatanga serivisi bose kwakira neza ababagana ndetse bakabaha serivisi nziza. Hari ibigo Abanyarwanda bashima servisi bitanga, ibindi nabyo bakabigaya. Uyu ni umwanya mwiza uzagufasha gushima abakwakiriye neza ariko nanone ugakebura abarenze ku nshingano zabo bityo hakabaho kwikosora no kwigira ku bandi.
Kugirango iyo gahunda itange umusaruro, tuzajya dukurikiza ibyiciro bitandukanye ariko ntibibujije ko watwandikira utumenyesha icyo uvuga kuri serivisi tutaratangaza.
Guhera kuri uyu wa 15 Gashyantare, buri cyumweru hazajya habaho guhindura ibigo hashyirweho ibindi ari nako handikirwa ibitekerezo byanyu bigasangizwa abasomyi kuri uru rubuga.
Ibi biri mu rwego rwo gushimira abatanga servisi nziza ngo barusheho no gukebura abatanoza ibyo bakora.
UM– USEKE.RW
5 Comments
umuseke nimwe muzi akazi.bravo! programme nziza cyane.muzabanze munshyirireho Immigration mbashime rwose kuko service zabo nizo za mbere mu Rwanda
Ahubwo hakwiye kubanza ibisa nk’ibyananiranye nka WASAC na REG, ba Notaires, abakora mu bibanzan etc. kugira ngo bihabwe inama zo kwikosora hakiri kare! Naho Immigration twese tuzi ko ari zero faute…
muraho ? murakoze ko mwibuka ko umuntu yagira icyo abavugaho kuko hari beshi baziko bakora neza knd wenda hari ibitagenda. muri rusange muragerageza ibyo twabibashimira ariko ndanabanega ko mutagira amakuru atanjya asimburwa wagira ngo mwabuze ayaya simbura kurukuta rwanyu,niba mutabibona sinzi gusa birabagama kubasura urubuga rwanyu mwikosore
Chief Editor ibi se uzanye hano ni ibiki kweli !? Urumva ari iki abanyarwanda twanenga kirenze ibyo Pres. Paul Kagame yavugiye mu mwiherero wa 2015 ?
Reka rwose guta igihe ngo uguteshe n’abasomyi, ntawe utokora inyaga; ni byiza ko ahubwo wageza ku basomyi inkuru zicukumbuye, zibahugura, zibafasha kwiteza imbere, nko gukora imishinga, kwizigamira, uko umuntu akorana n’ibigo by’imari, uko umuntu ashakira amasoko ibyo akora,…
Naho ibi uzanye hano ni uguta umwanya kabisa, ubu se koko uragirango tunengere mu itangazamakuru wenda nka REB cg REG urumva koko byahindura iki ? Yakwisubiraho se? Musafiri se yahindura umuyobozi wayo unaniwe kandi atabifitiye ububasha, abakozi se bari incompetent babirukana ? Kubehsya se babicikaho ?
Mbiswa ma !
Murakoze ndi umunyarwanda uba hanze, service mpura nazo ni Embassade, Immigration, ubutaka, kwa Muganga.
Mbahe incamake yabo nshima nabo ngaya.
1.Nshima Ambassade y’u Rwanda i Dubai na China bakira abantu neza kandi baradufasha.
2.Inzego zishinze ubutaka mu turere mugushaka ibyagombwa byo kubaka zikora nabi, habamo Ruswa utayitanga bakagutinza.
3. Immigration ikora neza, gutanga passport nisawa kandi nivuba. Kuri airport abakozi batagira badges baba hagati yaho basaka bwa mbere, naho batanga boarding pass bariyenza cyane babaza ibyagombwa bidakwiye, sinzi ni nuruhe rwego. Abantu numva bavuka ko ari DMI. Bazambare badges tumenye icyo banakora.
4.Mubinyamakuru nshima Umuseke uri gutera imbere cyane kandi bakorana umwuga ugereranije nizindi. gukunda.com ntibakora updates inkuru zabo ziba zishaje cyane. Igihe.com nticyemera comments nyinshi.
5. Transport, abamotari ni abana beza. Ziriya bus za KBC batanga service nabi cyane. Mbese inzira ijya kanombe iragoye. Quaster zari nziza kuko nka Kagugu vs nyabugogo nisawa
6. Gare yo mumugi ninziza gusa mumasaha yanijoro abantu bica umurongo, hakwiye umuntu ubategeka kujya kumurongo, umugore utwite cg abana ntibahabwa priority. Umubyigano uba umeze nabi cyane. Aha umugi wa kigali ukwiye kubitaho.
Comments are closed.