Digiqole ad

Sheikh Gahutu wahoze ari Mufti w’u Rwanda yemeye icyaha cy’uburiganya

 Sheikh Gahutu wahoze ari Mufti w’u Rwanda yemeye icyaha cy’uburiganya

Sheikh Gahutu Abdul Karim

Kuri uyu wa 20 Kanama 2015, urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo rwasubukuye urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’uwahoze ari Mufti mu Rwanda Sheikh Gahutu Abdul Karim na mugenzi we Habimana Bamdani bashinjwa ubutekamutwe bugamije kwambura amafaranga. Sheikh Gahutu yemeye ibyo aregwa hatabayeho kugorana, naho mugenzi we Habimana akabihakana..

Sheikh Gahutu Abdul Karim
Sheikh Gahutu Abdul Karim

Ubushinjacyaha bushinja aba bagabo kwizeza ibitangaza umugabo witwa Sentare bdallah uba mu gihugu cy’u Budage , akaba n’umuvandimwe wa Gahutu bagamije kumwambura amafaranga bamubwira ko ari ayo gushyira mu kigega Agaciro Development Fund bamubwira ko naramuka ayabahaye aribwo ibikorwa bye by’ubucuruzi bizagenda neza kurushaho nk’uko bitangazwa na Makuruki.rw

Kuwa 13 Nyakanga 2013 nibwo inama idasanzwe y’umuryango w’abaslam mu Rwanda yarateranye yeguza Cheikh Gahutu Abdul Karim imushinja kutuzuza neza inshingano ze no gufata ibyemezo binyuranyije n’inshingano z’umuryango ubahuza. Gahutu yari amaze imyaka irenga itanu ari Mufti.

Mu Gushyingo 2014, ubushinjacyaha buvuga ko aba bagabo basabye Sentare ibihumbi bitatu by’Amadolari y’Amerika bamwizeza ko bazayamutangira mu kigega Agaciro Development Fund, ibi ngo bikaba byari gutuma igihugu kimugirira ikizere bityo ibikorwa bye by’ubucuruzi bikagenda neza.

Ku itariki ya 20 Mutarama 2015 aba bagabo ngo bongeye gusaba Sentare Abdallah miliyoni 25 z’amanyarwanda bamubwira ko ari umusanzu wa 2015 wo gushyira nanone mu kigega Agaciro Development Fund, icyo gihe ngo abaha miliyoni 21 nayo ntibayatanga nk’uko bari babimwijeje.

Kuba Sheikh Gahutu ari umuvandimwe wa Sentare Abdallah, byatumye aya mafaranga yose atangwa nta nyandiko nk’uko byatangajwe n’ubushinjacyaha, ndetse na Gahutu ubwe arabyiyemerera.

Ubwo Sentare yamenyaga amakuru ko amafaranga yahaye Sheikh Gahutu yose atayagejeje mu kigega Agaciro Development Fund nk’uko yabimubwiraga, byatumye aza kuyamwishyuza, anahita abimenyesha inzego z’umutekano na zo zigata muri yombi Sheikh Gahutu.

Imbere y’ubutabera, Sheikh Gahutu yemeye ibyo aregwa byo kuba yarakiriye aya mafaranga yose, ariko akiregura avuga ko nawe yahitaga ayaha Habimana ngo ayajyane mu kigega Agaciro Development Fund.

Gahutu avuga ko yemeye ibyo aregwa mu rwego rwo korohereza ubucamanza. Yavuze ko Sentare amaze kugera mu Rwanda, yahise amwishyura ayo mafaranga yose.

Aha yagize ati  “Sentare amafaranga yose yayampaga ku bwizerane kuko nta nyandiko yayaherekezaga cyangwa abandi bagabo.”

Ubushinjacyaha buvuga ko niba Sheikh Gahutu yaranafashe umwanzuro wo kwishyura aya mafaranga ari uko byari bimaze kumenyekana ko atayatanze mu Kigega yagombaga kuyashyiramo nk’uko yari yabyijeje Sentare, ngo bigaragaza ko iyo bitamenyekana nta yo yari gutanga.

Umwe mu bunganira Gahutu avuga ko umukiriya we akwiye kurekurwa, ngo kuko no kuba yemera ibyaha ari ubutwari.

Yagize ati“ Gahutu niwe wifunze kuko yemeye ibyo aregwa, iyo atabyemera ntago aba ahagaze imbere y’ubutabera.”

Ibi yabivuze ashaka kwerekana ko kuba Sheikh Gahutu yemera ibyo aregwa byose ari ubunyangamugayo.

Ubusanzwe Habimana na Gahutu bari bafatanyije ibikorwa by’ubucuruzi, ari naho Gahutu ahera avuga ko yizeraga Habimana akamuha ayo mafaranga.

Habimanawe avuga ko ayo mafaranga atazi ibyayo, ndetse ko atazi n’aho Gahutu na mukuru we Sentare bahuriraga ngo bahane ayo mafaranga.

Aba bagabo bombi, basabirwa n’Ubushinjacyaha gukomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, nyamara bo bagasaba ko bafungurwa banagaragaza ubwishingizi , ko badashobora gucika ubutabera.

Urukiko rwanzuye ko imyanzuro izasomwa mu cyumweru gitaha.

Inkuru ya makuruki.rw

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Nkurkije uko uyu Gahutu yemeye ibyo aregwa kandi ntarupapulo bandikiranye ndasanga uyu Habimana ariwe wajyanye ayo mafaranga ariko nanone Gahutu yagize uburangare bukomeye byo guha umuntu cash ntanyandiko, yewe nta trace nimwe ihari, rero Gahutu namugira inama yo kwishyura mukuru we akamenya ko isi yameze amenyo….

  • Uyu mugabo iyo yigumira Tanzaniya akilira cashi ze Ubu ntakibazo Aba afite.

  • Ngaho da! Ndibuka inyandiko yari kuri uru rubuga ivuga ko Gahutu yafunzwe. Hariho comments zitabarika zivuga ukuntu uyu mugabo abeshyerwa, ko ari ukumusebya kuko bamuzi ari inyangamugayo, ko ari amatiku, ndetse hari n’uwavuze ko buriya ngo yarwanije Leta none ikaba (Leta) ariyo imugeretseho icyo cyaha ngo imufunge… Mwa bantu mwe mwavuye mu matiku mugakora ibyo mushinzwe kandi bibateza imbere mukava mu matiku ari nako mureka abandi nabo bagakora akazi kabo?!

  • @Karimu uzongere usome inkuru bari bamwanditseho bwambere.kdi buriya kuba yemeye ibyo bamwemeza nyamara uriya wundi akaba avuga ko atazi iby,ayo mafr,ndetse ngo ntazi n,uburyo abo bavandimwe bahuraga,nabyo si shyashya,jya wicecekera sha.

  • Mu bucuruzi ibyo bibaho alibyo bita
    ( kwizerana.)ntabwo waha umuntu uwali we wese amafranga umutumye ngo umusinyishe . Kandi abizerwa ni beshi cane gusumba abibisambo nkabo ba Habimana

  • Ni cyo kizina bakwise kuli iyi ngoma wakizira kuko wemeye icyaha kandi uratanga ingwate sinibaza ibyo bindi bajya kwiga nukubonera.

  • Uko Ni Ko Kuri Ko Wakagombye Kwandika Kuko N Umuvugizi Wa Polisi Nta Details Yari Yatanze Keretse Niba Arabanyamakuru Mutashatse Kubivuga Ubwo Rero Ababyina Mbere Y Umuziki Muritonde

  • Yewe burya koko ntamuntu ubaho wo kwizerwa kabisa Umuntu wahagarariye ukwemera cg wayoboye idini kurwego rwa igihugu aagasebera 25Millions. Uyu muvandimwe nawe yamuteje rubanda kabisa bagombaga kubikemurira murugo kwa Gahutu kuko ni umuvandimwe we.

  • Oya daaaaaa!

Comments are closed.

en_USEnglish