Digiqole ad

Sharifa Umuhoza niwe uyoboye abandi mu gutora Miss Rwanda 2016

 Sharifa Umuhoza niwe uyoboye abandi mu gutora Miss Rwanda 2016

Kugeza kuri uyu wa 29 Mutarama 2016 mu gutora hakoreshejwe ubutumwa bugufi (SMS) Sherifa Umuhoza niwe ufite amajwi menshi (1 218) kurusha abandi 25 bahatanye, akurikiwe na Jolly Mutesi arusha amajwi 31. Amatora muri ubu buryo yatangiye kuva kuwa mbere tariki 25 Mutarama.

Sharifa Umuhoza ubu uri imbere y'abandi
Sharifa Umuhoza ubu uri imbere y’abandi

Amatora ku butumwa bugufi akurikiye ikiciro cyo guhitamo abazahagararira Intara n’umujyi wa Kigali bose hamwe uko ari 25 batowe.

Umuhoza ari mu bakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru, naho uyu Jolly Mutesi umukurikiye ahagarariye Intara y’Iburengerazuba, we akaba afite amajwi 1 187.

Aba bombi nibo ubu bari kuza ku isonga kuko ubakurikiye witwa Peace Ndaruhutse arushwa n’uwa kabiri amajwi 225 kuko we afite amajwi 962.

Kuri uru rutonde rw’uko bakurikirana Vanessa Mpogazi witabiriye iri rushanwa ku nshuro ya gatatu niwe uza inuma n’amajwi 14 gusa, akabanzirizwa na Naima Rahamatali wavuye muri Canada ari mu biruhuko mu Rwanda agahita yifuza kujya muri iri rushanwa, we afite amajwi 35.

Aba bakobwa uko ari 25, buri wese afite umubare umuranga mu irushanwa ari nawo abohereza ubutumwa bugufi bifashisha. Urugero; uyu uri imbere afite nimero 20.

Gutora uwo uha amahirwe ni ukwandika ubutumwa bugufi bugira buti: MISS ugasiga akanya ugashyiraho nimero y’umukobwa uha amahirwe ukohereza ubwo butumwa kuri 1718.

Ibi bikorwa gutya ku mirongo itatu y’itumanaho ikorera mu Rwanda.

Jolly Mutesi wa kabiri mu majwi menshi kuri SMS
Jolly Mutesi wa kabiri mu majwi menshi kuri SMS
Vanessa Mpogazi ufite amajwi macye cyane inyuma y'aba
Vanessa Mpogazi ufite amajwi macye cyane inyuma y’aba

Uko bakurikirana kugeza ubu:

IMG-20160129-WA0009

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nuko ye muribuka byacitse ya Darlene.

  • uru rukecuru se nirwo ruruta vanessa mpogazi, abanyarwanda ntibakigira amaso
    ibi bya miss rwanda ntanikintu byungura urwanda uretse kuruhombya kukop nabatorewe kuba ba nyampinga ntakintu bageza kurubyiruko, ubu nka kundwa doriane avuyeho amze iki ?

  • ubu se abatowe batumariye iki nkurubyiruko koko?? ahubwo biteza imbere ubwabo ntibakabeshye ngo miss aparticipa mwiterambere ryigihugu cg societe bavuga ama project ariko ntayo mbona mubikorwa bazajye babifata nkaho arukuzamura umuntu babicishije muri miss

Comments are closed.

en_USEnglish