Digiqole ad

Shaquille O’Neal yasezeye muri Basket

Ku myaka 39, O’Neal yasezeye kuri basketball nyuma y’imyaka 19 muri NBA, muri Video yabinyujijemo nimugoroba yagize ati : « Bibaye imyaka 19, birakwiye ko nduhuka, ndabashimiye mwese (Abafana)»

Shaq ajya akora ibiraka byo gucunga umutekano ahantu hakomeye

Shaq avanye muri basketball ibikombe bine bya shampionat ya NBA (200, 2001 na 2002 na Lakers ndetse na 2006 na Miami Heat) Shampionat y’isi mu 1994, umudali Olimpiki ( 1996 i Atlanta) akaba yaragiye aba kani umukinnyi mwiza (MVP) inshuro zirenga 2 muri NBA.

O’Neal (2,16 m, 150 kg) ni we mukinnyi wa gatanu watsinze ibitego byinsgi mu mateka ya NBA (28,596 points) bimuha kuba ari mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka ya NBA.

Ni ikigabo kinini

Shaq asezeye nyuma y’imvune ku kaguru k’iburyo n’izindi  zitandukanye na Saison yamugoye cyane uyu mwaka mw’ikipe ya Boston celtics, yakinnye mu makipe nka Lakers, Phoenix, Cleveland  cavaliers, Miami Heat na Boston Celtics ari naho asoreje.

Kuri uyu wa gatanu nibwo azagirana ikiganiro n’abanyamakuru akemeza neza ko asezeye ibyo gutera mu nkangara nkwabigize umwuga.

Umuseke.com

5 Comments

  • uyu niwe muntu abandi turabeshya!!!!!!!!!!!mbege ingano weee!

  • uyu musore ko atangaje!yatanga icyororo kiza gusa.

  • ewana ni kinini kabisa

  • cyeeee!!!! mbega umusore ngaho bantu mwikwega nihagire uwitega se ndebe ?

  • HARIYA NTIBAPINGA AKAZI?
    IBAZE KUBA AKORA SECURITY JOB.
    MUGIHE TWEBWE TUBIHA AGACIRO GAKE
    BITWIGISHE GUKORA

Comments are closed.

en_USEnglish