Shaquille O’Neal biramugora gusomana n’inshuti ye
Umwe afite 2,15m undi we areshya na 1.57m, Nicole ‘Hoopz’ Alexander, umukunzi wa kino kigabo kinini cyahoze gikina muri NBA, agorwa cyane no kugera ku munwa w’inshuti ye kuko harimo hafi metero yose hagati y’uwe n’uwa Shaq.
Iyi couple yagaragaye iyi week end iri guhahira ahitwa Calabasas, California, nubwo itandukanyijwe cyane n’uburebure, ariko urukundo ngo ni rwose hagati yabo.
Kugirango basomane ngo ntibyoroshye, bisaba ko Shaq aterura uyu mukunzi, cyangwa akigonda agaca bugufi cyane, nkuko byagaragaye muri iyi week end nkuko tubikesha dailystar.
Kuva mu menshi ishize, nibwo O’Neal yatangiye gukundana n’uyu mukobwa ukora kuri TV, kugeza n’ubu ngo ntibatana nubwo itandukaniro ari rinini mu ndeshyo.
Shaq yatanye n’uwo bari barashakanye Shaunie Nelson, bafitanye abana bane, Shareef, Amirah, Shaqir na Me’arah, akagira ariko n’akandi gakobwa yabyaye kera kitwa Taahirah. Shaq ni umuslam ukomeye cyane.
Shaq bita ShamRock afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 250$.
Kuva yareka Basketball, O’Neal afatwa nk’umupolisi w’icyubahiro (honorary police officer) na Police ya Miami, akora imirimo igihe akenewe ku mafaranga menshi cyane.
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
27 Comments
IYI NIYO KABISA!!!!!
ARIKO INKUMI ZIRUBAHUKA AHUBWO NDIBAZA BURIYA BYABINDI BYO BIKORWA GUTE?EH!!!DANGER ZONE KUKO URABONA KO LE TYPE UMUTUNGO AWIBITSEHO NDAVUGA “INKORESHO”KUKO BURYA NI PROPORTIONELLE NA TAILLE.
Burya mu gikorwa Nyirizina abantu barareshya ntawe usumba undi
kuki abantu batekereza ko inshuti yawe mugomba gukorana biriya njye naramubvwiye ko niyibeshya akampa ari intandaro yo kukmwanga kandi turakunda cyane dutegereje wedding vuba tumaranye 2 ans so wemda nabariya ntibabikora!!!!!!!!!!!!
abasore bacu ndavuga abirabura ko abazungukazi babatumazeho ra?
Aline we Humura barahari niba waragumiwe uzaze ngushakire
Ubwo ntimuzi kubitaho ariko humura nta nkweto iva mu ruganda ntayayo nawe haracyari ibyiringiro
shaq bazamufunga kubera gufata ku ngufu!urabona kariya kana koko!!cyokora bazajya kurushinga kamaze gukura benda kureshya
ndumiwe abakobwa bigerezaho,ariko n’umuhungu ni uko buriya se? ahaaaa!!!!
Iyi couple ntako isa rwose. Yibaye uwiteka yayihaga kwibanira akaMeddy ndavuga akaramata
uwo rushatse ruramujyana koko!!!ari urupfu!,ari urukundo !byose ntagitoranya icyo rwibasira,wasnga shaq yarakundiye nyiramwiza uriya ubugufi bwe kuko burya nkoo ntawe ukunda icyo afite ahubwo akunda icyo adafite,kuko muri USA ba kibasumba ntibabuze kuburyo shaq yari kubura uwo benda kureshya
ntaribi niba bareshya muburiri
none se baremerana kabisa??
Ariko abagore bagorwa, bagorwa. buriya iyo gitangiye kubikora abyifatamo ate???
IBI BINTU NIBYIZA. BITUBERE URUGERO KANDI TUMENYE KO URUKUNDO RURI HEJURU YABYOSE KANDI RUBANZIRIZA BYOSE.
Ariko se,ko nshimye aka gakobwa kakiyahuzi mukatweretse,uwo babyaranye kane we angana ate?ushobora gusanga iki kigabo gifite agakoresho gato,kamizwe n’ibi biguru byacyo.bitari ibyo aka kihanduzacumu kazumirwa.
ntibizoroha
Aha wagirango ni inyuguti ya i yakundanye L byakundanye nezaneza!!
J’en ai un problème. Comment ils ont fait l’amour?
Ahaaaaaa!!!!!!!!!ndumiwe koko!! buriya se bigenda !!!????
iyi couple ndayikunze pe, mfite ubushobozi icyo gihe nazayitahira ubukwe. Promise
nanjye nuko mbanye nuwanye!
niwowe mure mure cg mugufi??
urukundo ntirutoranya urwo nirwo rukundo.naho urwawe nirutoranya uzamenye ko aruguharara atarurukundo.
c’est l’amour qui compte…………………
l’amour est plus fort ktos cela!
urukundo ni Danger
Comments are closed.