Digiqole ad

Shanitah uzajya muri Miss University Africa yiteguye gukora ibyo irushanwa risaba byose

 Shanitah uzajya muri Miss University Africa yiteguye gukora ibyo irushanwa risaba byose

Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018 niwe mukobwa watoranyijwe mu bazahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ ubwiza rya Miss University Africa 2018.

Yabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018.
Yabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018.

Umunyana Shanitah witabiriye Miss Rwanda ya 2018 akagira n’amahirwe yo kuba igisonga cya mbere ubu agiye kwitabira irindi rushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’Africa.
Shanitah w’imyaka 18 yatoranyijwe na ‘Rwanda Inspirational Back up’ isanzwe ihitamo umukobwa ugomba guhagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.
Shanitah agiye muri iri rushanwa rya ‘Miss University Africa’ aho umwaka ushize wa 2017 u Rwanda rwari ruhagarariwe na Umutoniwase Linda wabashije no kwitwara neza aza mu bakobwa 10 ba mbere muri 54 bari bahatanye.
Umunyana Shanitah we azaba ahatanye n’abakobwa bagera kuri 50 bazaba bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Africa.
Aganira na Umuseke yavuze ko yabyakiriye neza kuba ariwe batoranyije bakamugirira ikizere ngo nawe yizeye guhatana nabo bakobwa batandukanye.
Ati “Nabyakiriye neza, kuba ‘Rwanda Inspiration back up’ yarampaye icyo kizere ngo njye guhatana n’abandi bakobwa bazaturuka mu bihugu bitandukanye numva nzakora ibishoboka byose ngatsinda kuko ugiye mu marushanwa wese aba ariyo ntego.”
Uyu mwari ngo azakora ibyo irushanwa rimusaba ndetse anagishe inama bakuru be bamubanjirijeyo bamubwire igisabwa banamusangize ubunararibonye bagiriyeyo azabyitwaze nk’intwaro yo gutsinda.
Iri rushanwa rya Miss University Africa biteganyijwe ko rizaba muri uyu mwaka mu kwezi kwa Ukuboza.
Miss University y’umwaka ushize yabereye muri Nigeria mu mujyi wa Lagos ikamba ryegukanwa n’umukobwa witwa ‘Lorriane Nadal’ wari uhagarariye igihugu cya Mauritius.
Shanitah ngo icyo azasabwa mu irushanwa azagikora.
Shanitah ngo icyo azasabwa mu irushanwa azagikora.

Umutoniwase Linda niwe uheruka muri iri rushanwa rya Miss University Africa.
Umutoniwase Linda niwe uheruka muri iri rushanwa rya Miss University Africa.

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Yego rata ureke abigira ibyo bigira.Niba wemeye kujya mu marushwanwa ujyayo wemeye ibisabwa iyo utabyemeye jya wigumira mu rugo urekere ayo mahirwe abandi.

  • Nibavuga guhena…. ,uhene!!!
    Nibavuga kubunuza,…….ubumuze!!!!
    Hanyuma nutahuka,Rugagi wiyise intumwa n,umuhanuzi,wihwereze ubundi akurambikeho ibiganzaaaz!!!
    Aka ni akaga!
    Akumiro ni amavunja,kandi uwapfuye yarihuse,atabonye aho amata asomezwa amafanga!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish