Digiqole ad

“SHANGILIYENI BWANA” umugoroba utegerejwe n’Abakristu benshi

 “SHANGILIYENI BWANA” umugoroba utegerejwe n’Abakristu benshi

Umuhanzi Guy wateguye iki gitaramo

“SHANGILIYENI BWANA” umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana ugiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’imyaka igera kuri itatu, uzabera muri Mille Collines Hotel tariki 26 Kamena.

Umuhanzi Guy wateguye iki gitaramo
Umuhanzi Guy wateguye iki gitaramo

Uyu ni umugoroba utegerejwe n’Abakristu bo mu matorero atandukanye, ukaba  utegurwa n’umuririmbyi uyobora kuramya no guhimbaza mu itorero rya Evangelical Restoration Church (Masoro), Guy Badibanga.

Badibanga uyu mugoroba yawitiriye indirimbo yanditse mu mwaka wa 2007 mu rurimi rw’Igiswahili. SHANGILIYENI BWANA bisobanura “DUTARAMIRE UMWAMI”.

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Guy Badibanga ahamya ko iki gikorwa kizajya kigaruka inshuro nyinshi mu mwaka, kandi kigategurwa no mu Ntara z’igihugu.

Ati “Kuri iyi nshuro, Umugoroba wo Guhimbaza uteganyijwe ku cyumweru tariki 26 Kamena 2016, uzabera kuri Hotel des Milles Collines, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro (6:00pm – 9:00pm).”

Guy Badibanga yakomeje avuga ko muri iki gikorwa hazaba no gushimira abaririmbyi bamurangaje imbere ibihe bishize, bakamutoza kuririmba, kwandika indirimbo no gutunganya injyana zazo.

Usibye uyu mugoroba wo kuramya uzaba tariki 26 Kamena, Guy Badibanga arateganya kwagura iyi gahunda yo kuramya yise “SHANGILIYENI BWANA”.

Arateganya guhita yerekeza mu mujyi wa Rubavu akazanambuka ajya i Goma muri Congo Kinshasa mbere y’uko agaruka ngo yerekeze i Rwamagana mbere y’uko umwaka urangira.

Kwinjira muri icyo gitaramo muri Milles Colines  ni Frw 10,000 hakubiyemo Kunywa (Cocktail) na CD y’ubuntu igizwe n’indirimbo ze zose.

Indirimbo ya Guy:

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Congz Brother Guy

  • Songa mbele my dear son!!!!!!! Warm warm congs

Comments are closed.

en_USEnglish