Digiqole ad

Shampiyona: APR FC na Rayon sports zirakina n’amakipe y’i Rwamagana

 Shampiyona: APR FC na Rayon sports zirakina n’amakipe y’i Rwamagana

Sunrise FC izakina na APR FC

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda irakomeza mu mpera z’iki cyumweru ku munsi wa karindwi Rayon Sports na APR zirakina n’amakipe y’i Rwamagana naho AS Kigali ya mbere ubu izajya i Cyangugu gukina na Espoir yaho.

Sunrise FC izakina na APR FC
Sunrise FC izakina na APR FC ku Kicukiro, umwaka ushize iyi kipe yagoye cyane APR

Kuri uyu wa gatanu hateganyijjwe imikino ibiri, uhuza Amagaju FC na Marines FC i Nyamagabe, n’undi wa Mukura iza kwakira ikipe ya AS Muhanga zombi zo mu majyepfo.

Kuwa gatandatu, APR FC izakira Sunrise ku Kicukiro. Uyu mukino APR FC izawukina idafite Ngabo Albert na Rusheshangoga Michel bavunikiye mu mukino banganyije na Rayon sports 0-0 mu cyumwru gishize. Aba baje biyongera kuri Ndahinduka Michel wavunikiye mu ikipe y’igihugu.

Umutoza wa APR FC Rubona Emmanuel yabwiye Umuseke  ko ashobora gukoresha Emery Bayisenge kuri uyu mukino wa Sunrise FC.

Rubona ati “Twiteguye neza. Nkuko mpora mbivuga, Sunrise nyiteguye nkuko nateguye izindi zose twahuye mbere. Dufite utubazo tw’imvune ariko tunafite ibisubizo kuko dufite abakinnyi benshi; Yves Rwigema, Emery Bayisenge na Rutanga Eric nzareba mo abo nakoresha. APR FC ni ikipe nini, ngomba gushaka ibisubizo.”

Kuri uyu wa gatandatu kandi Rayon Sports iraba yasuye Rwamagana City. Ku bwumvikane bw’amakipe yombi, uyu mukino wimuwe uvanwa ku kibuga cya Police cy’i Rwamagana, wimurirwa ku kibuga cya AVEGA gisanzwe gikoreshwa na Sunrise FC.

Ikipe zombi ziriteguye. Rayon sports irakina uyu mukino yagaruye Emmanuel Imanishimwe utarakinnye umukino wa APR FC kubera imvune. Andi makuru ava i Nyanza kandi aremeza ko Kanamugire Moses wari utaratangira imyitozo kuva uyu mwaka wa shampiyona watangira, yamaze kuhagera.

Mu gihe ku ruhande  rwa Rwamagana City yo iza gukina uyu mukino idafite Kimenyi Jacques wayo, wahagaritswe kubera amakarita. Uyu akaba ari umwe mu bakinnyi beza hagati wibukwa cyane mu ikipe ya Mukura aho yakinnye mu bihe byashize.

Mbere y’iyi mikino y’umunsi wa 7, AS Kigali irayoboye n’amanota 12 inganya na Police FC,   ku mwanya wa 3 haza APR FC n’Amagaju FC ku mwanya wa 4 n’amanota 11 hagakurikiraho Mukura na Kiyovu nazo zifite amanota 10. AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma wa 16  n’inota rimwe.

Uko imikino yose izakinwa:

Kuwa gatanu
Mukura vs AS Muhanga (Muhanga)

Ku wa gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2015
Bugesera FC vs Musanze FC (Nyamata)
APR FC vs Sunrise FC (Kicukiro)
Espoir vs AS Kigali (Rusizi)
Rwamagana City FC vs Rayon Sports (Rwamagana ku kibuga AVEGA )
SC Kiyovu vs Etincelles FC (Mumena)

Ku cyumweru taliki ya 1 Ugushyingo 2015
Police FC vs Gicumbi FC (Kicukiro).

Abakinnyi bazasiba uyu munsi wa karindwi wa shampiyona kubera amakarita:
Angel Mutsinzi (AS Muhanga), Rodrigue Kisosi (AS Muhanga), Yves Manishimwe (Etincelles), Clement Mutunzi (Espoir), Bishira Latif (AS Kigali), Kimenyi Jacques (Rwamagana City FC) na Justin Mico (AS Kigali).

UM– USEKE.RW

en_USEnglish