Shampionat yagarutse, Rayon na Sunrise ziratubwira ujya imbere
Umukino hagati ya Sunrise FC na Rayon Sports uba kuri uyu wa gatandatu niwo uri bumenyeshe abakunzi b’umupira ikipe iri bube iyoboye urutonde rwa Azam Rwanda Premier Ligue. Ni umukino uzabera i Nyagatare.
Nyuma y’iminsi ine ya shampionat imaze gukinwa, Rayon Sports na Sunrise ziranganya amanota 10, gusa Rayon izigamye ibitego umunani sunrise bitanu nicyo cyizinyuranye.
Shampionat yari imaze iminsi micye ihagaze kubera ikipe y’igihugu y’ingimbi yari yagiye mu mikino mpuzamahanga muri Maroc.
Mu yindi mikino ikomeye iteganyijwe kuri uyu munsi wa kane wa shampionat harimo uhuzahuza Police FC(3) na Mukura(7) amakipe nayo abarirwa mu akomeye mu Rwanda.
Kugeza ubu mu bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi Kwizera Pierro wa Rayon arabarusha n’ibitego bine, agakurikirwa na Nahimana Shassir, Rutayisire Egide (Gicumbi ), Shaban Hussein (Amagaju), na Usengimana Dany (Police FC) aba bose bafite bitatu.
Uko imikino iteganyijwe:
18 Ugushyingo 2016:
Kiyovu SC Vs Musanze FC (Mumena)
Tariki ya 19 Ugushyingo 2016:
Sunrise FC Vs Rayon Sports (Nyagatare)
Police FC Vs Mukura VS (Kicukiro)
Bugesera FC Vs Marines (Bugesera)
20 Ugushyingo 2016:
APR FC Vs Kirehe FC (stade de Kigali)
Etincelles FC Vs Pepiniere FC (Umuganda)
Amagaju FC Vs AS Kigali (Nyamagabe)
Gicumbi FC Vs Espoir FC (Mumena).
Roben NGABO
UM– USEKE.RW