Seyoboka yagejejwe i Kigali kuburanishwa Jenoside
Mu ijoro ryakeye umunyarwanda uregwa gukora Jenoside Henri J. Claude Seyoboka yagejejwe ku kibuga cy’indege i Kanombe avanywe muri Canada, ajekuburanishwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu yahoze ari Lieutenant mu ngabo zatsinzwe, ashinjwa kwica Abatutsi mu cyari segiteri Rugenge muri Komini Nyarugenge.
Abaye umuntu wa kabiri woherejwe na Canada nyuma ya Leon Mugesera wakatiwe gufungwa burundu, nubwo yajuriye.
Seyoboka w’imyaka ubu 50, yari amaze imyaka 20 aba ahitwa Gatineau muri Canada aho yahungiye kuva mu 1996 agasaba ubuhunzi atavuze ko atigeze aba umusirikare.
‘Statut’ (Icyemezo cy’ubuhunzi) y’ubuhunzi yayambuwe mu 2006, nyuma y’aho iperereza ry’icyahoze ari Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (Tribunal pénal international sur le Rwanda, TPIR) mu 2002, mu buhamya bwatanzwe n’umuntu utarashyizwe ahagaragara amazina ye, yashinje uyu mugabo ko yishe umugore n’abana be babiri.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabwiye Umuseke ko Seyoboka akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo Icyaha cya Jenoside, icyo kurimbura imbaga, n’icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.
Seyoboka bahimbaga ‘Zaire’, yari yarakatiwe n’inkiko Gacaca za Nyarugenge gufungwa imyaka 19 nubwo atari ahari.
Asize umugore n’abana muri Canada, ubusanzwe akaba ari umukwe wa Col Sagatwa Elie wari umusirikare ukomeye mu ngabo za Perezida Habyarimana, ndetse banapfanye mu ndege imwe.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabwiye Umuseke ko hari abandi bantu 13 bakekwaho Jenoside ubutabera bw’u Rwanda bwasabye Canada ko boherezwa bakaburanishwa mu Rwanda.
Muri bo Canada yaburanishijemo babiri, Munyaneza Desire wakatiwe gufungwa burundu na Jacques wagizwe umwere.
Ubwo yaburanaga ibyo koherezwa mu Rwanda, uyu mugabo Seyoboka yahakanaga ibyaha aregwa.
UM– USEKE.RW
12 Comments
police nayo izi kwifotoza
Iramaze
Umenya Seyoboka ari grand frere wawe ariko? ukaba ubabajwe n’uko agejejwe i Kigali.
Urabona aba bafande baraye ijoro ku kibuga bamutegereje baje kwifotoza sha?
Abantu barakora akazi kabo nawe ngo barifotoza kweli?
Rebase uburyo interahamwe ziba zakanze DISLIKES. imitima yazo ntishobora gukizwa
Niko Mido, upfana iki na SEYOBOKA, nawe nukora nk’ibyo yakoze ntituzakurebera izuba, ariya masaha ya nijoro wibwira ko bo baba badakeneye kuruhuka, uraryamye ragaramye nabo baraye rwa ntambi nawe ngo barifotoza urateta ubumena ifu sha !
uyu mu police wibumoso mpora mubona kumafoto yagiye gufata ibi binyabyaha ubanza nta mikino agira
special police ,
Uzi kwifotoza ni uriya ureze agatuza imbere y’abo yahemukiye Ba Mido muzabazwa ibyo mwakoze uko byagenda kose
Nibamunyate niba yarishe nagatsitare! Amahanga atangiye kumenya ubugome basize bakoze
bose abamennye amaraso uwiteka azabibabaza baba bari ku butegetsi cyangwa muri prison
Ngo Uwiteka azabibabaza? Kandi numva ngo iyo basabye imbabazi byose biba bihanaguritse bakaba abere nkabandi bose batinya guhemuka? Ngo n’imbere y’Imana niko biri da, ngo ibyaha byose birangana kandi wabisabira imbabazi ibyo yakoze byose bikaba impfabusa. Yemwe bahungu mweee. Wabona korohereana nabyo ari politiki y’aba philosophes bazanye badutinyisha Imana ngo tutazajya dukomeza kwishyurana ubugome kabisa, ubwo tukaba aho dutinya Imanaaaa. N’amategeko yashyizweho guca akavuyo mubaturage ariko iyo utabonye ubutabera murayo mategeko, urirwariza da kama mbaya mbaya (bikaba uko byakabaye). Gufunga abanyabyaha n’ukubahungisha abo bagiriye nabi ngo batiyishyurira, n’ukobakabapowesha (abahekuwe cga uwahemukiwe d’une façon ou d’une autre). Uwabishobora akajya yihorera mumayere yose ashoboka. Naho se…..
Ibi bijonesideri bimaze guhumanya isi yose. Aho bigiye, bibaye birahanduza ubuziraherezo. Uwabishobora akabirundanya byose akabijyana mu Bufaransa na DRC. Ntakintu gitera umwaku kurusha umujenosideri. Reba Malawi ubu yabaye nka Congo neza neza.
Comments are closed.