Digiqole ad

Service Poll: NIDA niyo itanga service neza kurusha WASAC na REG

 Service Poll: NIDA niyo itanga service neza kurusha WASAC na REG

Mu gutora k’Umuseke uburyo abagana ibi bigo bya Leta bitanga servisi kuri benshi abatoye benshi bagaragaje ko ikigo cy’umushinga w’indangamuntu aricyo gitanga serivisi neza kurusha ibigo bitanga amazi n’amashanyarazi.

Muri ubu buryo bwo gutora Umuseke washyizeho abasomyi bagenda batoranya ibigo biba byashyizwe ku rutonde ibibaha serivisi nziza.

Ni mu rwego rwo kurushaho gukangurira abatanga serivisi kuyinoza. Cyane cyane ibigo bya Leta bikoresha ingengo y’imari iva mu misoro y’abagenerwa izo serivisi.

Kuri uku gutora, amajwi yose hamwe y’abatoye ni 853.

NIDA yagize amajwi 267 y’abashima serivisi itanga abandi 130 banenga serivisi zayo.

Amajwi 205 yanenze uko WASAC itanga serivisi  35 ariko avuga ko itanga serivisi neza. Mu makuru agezweho muri WASAC ni uko mu bice binyuranye by’umugi wa Kigali ubu bari kwishimira ko amazi ari kubageraho amasaha menshi y’umunsi kurusha ikindi gihe mbere, ahanini kubera uruganda rwa Nzove ya II ruherutse kuzura rukwirakwiza 25 000m³.

Amajwi 174 yavuze ko REG ikwirakwiza amashanyarazi itanga servisi nabi naho 42 bashima serivisi zayo.

Abanyarwanda bakenera servisi zitandukanye, mu buvuzi, mu burezi, mu bucuruzi, mu  byangombwa, imisoro, imyidagaduro n’izindi…Leta y’u Rwanda, biciye mu kigo RDB, ikangurira abatanga serivisi bose  kwakira neza ababagana no bakabaha serivisi nziza.

Amajwi

UM– USEKE.RW

en_USEnglish