Digiqole ad

Serivisi muri Salon de Coiffure ni ukuzitondera!!!

Mwiriweho bavandimwe bakunzi b’Umuseke,nejejwe no kubandikira ngira ngo mbagezeho bimwe mu bintu nsigaye mbona muri za salon zogosha abagabo n’izitunganya imisatsi y’abagore, inzara n’ibindi i Kigali.

Mubyo maze kubona nasanze izi serivisi zishobora gukururira bamwe ubusambanyi

Abakobwa boza mu mutwe  bafite ibanga

Muri salon 15 nazengurutse mu mujyi wa Kigali nasanze nyuma yo kwiyogoshesha ugomba guhita werekeza mu kumba gato aho usangamo umukobwa cyangwa umusore (hacye cyane) maze akakwakira neza ukagirango ngo hari ahantu muziranye.

Ukigeramo akwereka uko wicara ubundi ukararama (kureba hejuru) maze akagukoraho rikaka ahereye ku gufungura ibipesu nka bibiri by’ishati ndetse rimwe na rimwe anakubwira utugambo twiza.

Umukobwa ahita atangira kugusukaho utuzi agakoresha n’ibindi yifashisha bimeze nk’amasabune akagushimashima mu mutwe ariko anakubaza niba wiriwe neza.

Ibyo abigira nka kabiri, yarangiza akaguhanagura akagusiga amavuta yandi mu mutwe no ku bikanu, ubundi akagukandakanda ibikanu, imisaya, ndetse wamwemerera akagera ku bitugu akandakanda amavunane uba wirirwanye.

Ku bagabo n’abasore benshi ngo bavana aho telephoni z’uwo mukobwa w’agatanga mu gukora neza anavuga neza bamwe na bamwe ngo bagahana gahunda nyuma y’ako kazi ke cyangwa ubundi.

Aba bakobwa abenshi ngo umushahara bahembwa muri salon uri hasi cyane y’uwo bavana mu bo bakoreye iyo serivisi kuko ako ka massage gato ngo akenshi usanga abo bakiliya bakishyura nka 500 cyangwa 1000Frw nubwo atari igiciro kiba cyarashyizweho na Salon de coiffure.

Umwaka ushize tariki ya 21 Ukuboza nagiye kwiyogoshesha muri salon ikunzwe cyane mu mujyi wa Kigali, undi umugabo aza kwiyogoshesha ariko mbere y’uko bamukozaho imashini abanza kubaza niba umukobwa umwoza mu mutwe ahari (wumvaga ko ariwe koko ubimukorera).

Bamusubije ko ari ntawuhari ko atakoze maze umugabo ahita ahaguruka avuga ko nta wundi muntu wamwoza mu mutwe uretse uwo mukobwa, arigendera. Bigaragaza ko uwo mukiliya yari akeneye serivisi ebyiri, kwogoshwa no kozwa neza mu mutwe, niba nta yindi irengaho.

Iby’indi serivisi yaba irengaho nabiketse mbonye amarenga abakora muri iyi salon baciranaga uyu mugabo amaze kugenda.

Bagabo namwe basore rero nimugerageze kwiyubaha kuko serivisi nziza ziri muri za salon de coiffure zishobora gutuma bamwe musenya abandi munanirwa kuva muri bene izo serivisi.

 

Abasore batunganya imisatsi y’abagore nabo si shyashya

Uko biteye muri serivisi zihabwa abagabo siko bimeze cyane muri serivisi zihabwa imisatsi y’abagore nabyo bikorwa ahanini n’abagabo cyangwa insoresore.

Mu bagore n’abakobwa bajya mu masalon atunganya imisatsi yabo, naho nabonye baba babakorakora mu mutwe cyane.

Ibi rero ngo usanga hari ibivamo ibindi kuko muri aba bagore n’abakobwa hari abatagira rutangira nabo bahita bifuza ko bahabwa indi serivisi n’uyu mukozi maze bakaba bahana isango nyuma y’umurimo cyangwa undi munsi.

Umwe mu bakora mu masalon yemeza ko bibaho ariko byo bidakabije ugereranyije n’ibyo mu masalon yogosha imisatsi y’abagabo.

Uyu musore ukora mu masalon y’abagore imwe mu mujyi wa Kigali avuga ko umugore cyangwa umukobwa iyo aje kwitunganya imisatsi, hari bamwe na bamwe baba bambaye ukwabo maze bakagerekaho kwicara nabi, kandi baba bicaye imbere ya ikirori kinini (mirror), maze uhagaze inyuma akahababarira, ku buryo agize serivisi asabwa nyuma y’iyi atazuyaza kereka afite imbaraga, bamwe bita iza mwuka wera !!

 

 

Izi serivisi zo mu misatsi y’abagore ngo usanga kandi hari abagore benshi bazikorerwa mu rugo n’abo basore.

Yaba ari nk’umugore wiyubashye akaba adakunda kuza kwicara aho muri za salon ahubwo akaba afite umugabo cyangwa umusore w’umuhanga mu gukora iby’imisatsi ahamagara akamusanga mu rugo muri week end akamutunganya.

Serivisi nziza ni uburenganzira bwa buri wese, ndetse ni n’ikifuzo cya buri umwe. Bamwe ariko nanone babona ko abantu bakwiye kwitondera serivisi nziza irenze itangwa muri za salon de coiffure kuko ishobora gukurura ubusambanyi no kubatari babufite muri gahunda.

Ibi ngo bisaba ukomeye gukomera agakomera kuko izi serivisi zishobora kumugusha mu cyaha atateganyaga.

Ku bakoresha b’aba bakozi b’amasalon bo uwagira icyo ababwira yaba yinjiye muri business yabo !

Imitima nama yacu tuyisubize ijambo ku byemezo dufata hanyuma dukomeze dukorane umurava dutere imbere.

Umusomyi w’UM– USEKE.RW          

0 Comment

  • Nakurikiranye neza ibyo
    mwadutangarije, gusa ntekereza ko ibyo ayo ma saloon akora ari ukureshya abakiriya arinabyo bikwiye mugukora ubucuruzi kugirango ubucuruzi bwawe butere imbere.
    numva ko uwazanamo ibindi ntitwabyitirira gahunda yashyizweho, ubwo nubundi umuntu yaba yisanganiwe
    akageso.

    • Nanjye nuko mbyumva rwose !!natwe tureke kubaho nkabatagira umutima nama ko utavuze massage se noneho yo bakora ibimeze gute!iyo uri muri business ushakisha uburyo bwose uzana abclient ukogeje mumutwe akagusiga amavuta neza uzamwifuza!!!ubwose tubaye ibisimba kuki mwirengagiza ibyabajyanye!!niba aricyo kiba cyabajyanye mujye mubikora nyine naho ibyo bindi muvuga ubwo nyine buri wese aba afite ibyo atekereza kuko ntekereza ko uryamana ni umuntu ufitiye sentiment?nonese ubwo umubonye rimwe ziraje ni uburaya uba usanganywe rwose!!!

  • ibyuvuze nibyo kabisa ntaho ubeshe, njyewe uwanyogeje ejo yambajije niba ndi marié(engaged)

  • Ibi.byose ni.ibitrkerezwa ntabwo ariko kuri.

  • Abo bavugako ari ukubeshya nuko nta masalon bajyamo ntibazi ibiberamo!

  • Ahubwo se uyu watanze inkuru ko yibagiwe ikintu gikomeye cyo koza ibirenge no gukora inzara kuba damu ko bikorwa ahenshi n’abasore yagira ngo agiye kugusiga amavuta no kukumasa amaboko akayinjiza neza neza mu ijipo umugore yaba yambaye mini jupe ho bikaba ibindi bindi ucunze nabi akaboko yakageza no mu ikareso da!

  • hahaha! Uruhande rumwe turasabwa gutanga service nziza, abandi ngo service nziza irakabije. SERVICE NZIZA CYANE NI NGOMBWA MU NZEGO ZOSE Z’AKAZI. ABATAZI KWIFATA AHUBWO BAGIRWA INAMA, BAKISUBIRAHO.

  • nonese, mwe mutirengagije abagore bazi kudefiriza cg gusokoza ni bangahe? utabikorewe n’umukongomani ntawundi wabikora pe!!.

  • ibyo ni ukuri pe!gusa njye ndavuga ku basore bo muri saloon de coiffure bashaka kugavura abakiriya!aragucunga akakwitaho ukagirango ni impuhwe agufitiye akagusiga amavuta !warya kumwishyura akakujyana k’uruhande akakwihererana akakubwira ko yagukoreshejeho amavuta arwanya imvuvu ngo agura bibiri!wamubwira ko mutabivuganye cyangwa ko ugiye kubaza abandi akakwaka make!ibyo ntibikwiye kabisa!

  • nararahiye/Sinxzongrera kwemera gukorakorwa n’izo ngirwa bakobwa.Uzi ukuntu yankoze mu mpwempwe kandi nta wahogoshe.Nsigaye mbaza niba bafite abakobwa boza mu mutwe bavuga ngo OUI ngahita nigendera.Wapi.Si icyo kiba kinzanye.Iyo si Service.

  • hari bamwe mu bakozi ba za salon bamenyerejwe pour boir iyo uhagiye kabiri ntacyo utanga nta service nziza uhabwa. banyiri salon banjye baba maso.

  • SERVICE NZIZA NI NGOMBWA

Comments are closed.

en_USEnglish