Digiqole ad

Sentore, Massamba na Daniel mu gitaramo cyo Kwibuka i Zurich

Abahanzi bagize itsinda rya Gakondo Group; Jules Sentore, Massamba Intore na Daniel Ngarukiye, berekeje i Burayi mu gihugu cy’u Busuwisi mu gitaramo cya muzika.

Massamba, Daniel na Sentore
Massamba, Daniel na Sentore

Icyo gitaramo abo bahanzi bagiyemo n’igitaramo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 k’ubutumire bw’imwe muri Kaminuza y’i Zurich muri icyo gihugu.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ahagana i saa sita nibwo aba bahanzi bafashe indege, mbere yo guhaguruka Jules Sentore umwe mu bahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS IV abajijwe ko nta kibazo yazagirana na Bralirwa aramutse atagarukiye igihe yagize icyo asobanura.

Yagize atiTugiye kwifatanya n’abanyarwanda bari mu mahanga mu gitaramo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntabwo ari igitaramo cyanjye bwite, n’igikorwa cyo gukomeza kwereka isi yose ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.

Ndumva rero na Bralirwa itambuza kujya muri ubwo butumire, uretse ko tuzanagaruka mbere y’igitaramo cya Guma Guma giteganyijwe ku itariki ya 3 z’ukwa gatanu2014 kizabera i Huye. Nzaba mpari”.

Abajijwe igihe bazagarukira Jules Sentore yavuze ko badafiteyo iminsi myinshi, kuko ngo batazarenza icyumweru bariyo.

Biteganyijwe ko igitaramo Massamba, Jules na Daniel bagiyemo kizaba ku itariki ya 18 Mata 2014 muri Kaminuza ya Zurich.

Joel RUTAGANDA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish