Digiqole ad

Senderi natwara PGGSS III ngo azagurira Rayon abakinnyi babiri

Ibyishimo byaramusaze cyane nyuma gutorerwa kujya mu irushanwa rya PGGSS III ndetse bituma ahiga imihigo itanu azahigura umunsi yegukanye iri rushanwa afitiye amashyushyu. Uwo ni Umuhanzi Senderi International Hits.

Senderi ubwo yahamagarirwaga kwinjira muri PGGSS III
Senderi ubwo yahamagarirwaga kwinjira muri PGGSS III

Mu kiganiro twagiranye n’uyu muhanzi yadutangarije ko yishimiye cyane kujya mu irushanrwa rya PGGSSIII ndetse ngo arashimira abanyamakuru bose bamutoye, n’abafana be bamugejeje ku ntera agezeho, kuko ngo iyo atabagira atari gutera imbere.

Senderi International Hits kandi avuga ko mbere y’abo bose ashima Imana yamubaye hafi akaba agihumeka umwuka w’abazima kuko ntacyo yageraho atariho.

Ati “Ndashimira Imana mbere ya byose, ndashimira abafana banjye ba Rayon Sports, aba Kiyovu, aba APR FC, aba Mukura, aba DJ bose, aba producers, abo mu matorero, n’abandi bafana banjye aho bari hose”.

Abajijwe imigambi afite aramutse atwaye PGGSS III, uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo Abasore bariho ariko nta kashi, Zahabu, Agaciro, Umunyana wanjye, n’izindi yadutangarije ko hari imihigo itanu azahigura naramuka yegukanye iri rushanwa.

Nk’uko yabidutangarije imigambi itanu afite ku mutima ni iyi ikurikira:

– Kugurira abakinnyi babiri bakomeye Ikipe ya Rayon Sports bitewe nabo izaba yifuza, ibi ngo azabikora mu rwego rwo kongere amaraso mashya mu ikipe, kuko n’ubundi asanzwe ari umunyamuryango, utanga imisanzu itandukanye.

– Senderi International Hits ngo azagura kandi imashini ebyiri zidoda akazazishyikiriza abadozi bazatoranywa n’ishyirahamwe ry’abadozi bo mu mujyi wa Kigali. Abazazihabwa ngo ni abantu bafite ubushobozi n’ubumenyi mu kudoda ariko babuze amafaranga yo kugura izo mashini.

– Kubera ko ashaka no kugira umusanzu aha igihugu cyamubyaye, ngo azasaba MINALOC kumwereka umuntu umwe utishoboye akamwubakira inzu, cyangwa haba hari ufite ikeneye gusanwa akayisana.

– Uyu muhanzi ngo naramuka yegukanye PGGSSIII ngo azatanga n’icya cumi mu rusengero mu rwego rwo gushimira Imana ko ariyo izaba ibikoze.

– Uretse ibyo ngo azakorerera amakorari abiri akunzwe mu mujyi wa Kigali indirimbo z’amashusho kuko ngo aziko afite n’abantu benshi bamukunda mu makorari.

Uyu muhanzi ukunze kugaragaraho udushya twinshi yadutangarije ko hari byinshi abikiye abafana be bo mu ntara dore ko ngo mu bitaramo bya mbere azakora azaba yambaye imyenda y’abamotari, kuko ngo ari bamwe mu bafana be yubaha cyane.

Benshi baremeza ko uburyo ari kwitwara muri iyi minsi buri kumukururira abafana benshi
Benshi baremeza ko uburyo ari kwitwara muri iyi minsi buri kumukururira abafana benshi
Umuhanzi Senderi International Hits ati “Nzagurira Rayon Sports abakinnyi babiri ntange n’icyacumi”.
Umuhanzi Senderi International Hits ati “Nzagurira Rayon Sports abakinnyi babiri ntange n’icyacumi”.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ibyo ndabishimye koko uzaba uteye inkunga ikipe, ariko se 1/10 cyo kizahabwa nde?nikipe cg n’Imana?

    • s’il te plait icyacumi ni icyi Immana ibindi byitwa ukundi ntazi

  • Senderi we utabumera abwita ubusya, uratubeshye kbs ishakire amajwi ibindi ubundi

  • Yibagiwe abanyeSHuri n’amatakir..

  • SENDERI, Tuzagutora kuko uhesha agaciro u Rwanda

  • gusa turashima umuseke nabandi bafana bafashije senderi muri salax imana izabogerere mwese abamufashije.abandi bo murecye bavuge bavuge ariko senderi atinya imana gusa

  • Aptuuuu, uri umuswa, sha ayo ni amaco y’inda, ariko rero ubanza ukunda kurota , izo ni inzozi.

  • NI UMUSAZI

  • Uyu mu type mbona yaravagiwe ubuse tuyobewe uwariwe? nave kuri RAYON kwigira umustar ukuze menya bitera gucaga…..nage kugurira APR.turamuzi puuuuuuuuuuu.

  • Nyamara Senderi akunda Rayon Sports rwose. Imana igufashe na Rayon yawe ureke babandi bayikunda mu ibigambo gusa

  • bill nagirango nkubwire ko ibyo uvuze biteye isoni cyane none se kuba ibyo akora nuko ari star ukuze,bihuriyehe?biterwa nuko umuntu aba ateye kuko aba star bakuze ku migabane y’isi tuzi ntibaba baravangiwe,so nimujya kuvuga ibintu mujye mubanza mushyiremo logique.

  • buri muhanzi wese akwiye kugira icyo afasha igihugu cye n’abanyarwanda muri rusnge congratulations to senderi intrnational hits

  • Ndumva ufite imigabo n’imigambi myiza cyane; icyo nkwemereye muri uru rugendo ufite rwo kwegukana PGGSS III ni uko ngomba kugushakira abafana barenga ijana kandi bagomba no ku gotora. Indirimbo zawe ndazemera cyane. Ndashima n’ikiganiro wagize kuri Salus Populi cya Sunday Night, Bravo turi kumwe.
    Bakame

  • sendeli we nta mugabo udapfana imigambi

  • njye ndumva rwose Sendeli afite imigambi rwose tugomba kugutora kuko byibura nawe urabivuze ariko abandi iyo bayabonye bagirango baragwije.Imana ikumve rwose

  • Ubu se muri iriya concert urabona yari yambaye APR?jye simufana ariko uyu mutype afite strategies zikomeye zo gushaka abafana,uzareba ko atazagera kure.Iteka baramuvuga bakamupinga ariko rwose ibyo akora ndabona bimuha umusaruro unarenze uwabo wowe wemera(ndavuga wowe wiyita bill).thanks

  • Sende, nzagutora kandi nkwamamaze kuko urasobanutse. ufite gahunda biraboneka naho ureke Bill utagira ikinyabupfura.

Comments are closed.

en_USEnglish