Senderi ari ‘gutereta’ Gaby Kamanzi
Yabicishije kuri Instagram ye, yenda yaba anabikora imbonankubone, Senderi International Hit yatangaje ko akunda indeshyo n’inseko ya Gaby Kamanzi.
Gaby Kamanzi asanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, naho Senderi akora indirimbo za Afrobeat, bombi bakaba ari abahanzi bazwi cyane mu gihugu.
Amagambo Senderi yanditse uko bigaragara si ugushima bisanzwe yakoze ahubwo bisa no gutereta inkumi nk’uko abasore b’iki gihe babikora ku mbuga nkoranyambaga nk’uru ruhuriraho benshi.
Senderi yanditse ati “Nkunda uko usanzwe n’ubuntu bw’Imana, Nkunda inseko yawe, Nkunda indeshyo yawe.”
Gaby Kamanzi ntacyo aratangaza kuri aya magambo meza Senderi yamutuye kuri Instagram.
Aba bahanzi bombi basanzwe ari ingaragu.
UM– USEKE.RW
7 Comments
namuterete ariko ntiyamwemera rwose kuko senderi numupagane cyane nibigambo bitameshe byinshiiii
kbs
nibashak ukuntu bigenza
kdi baranaberanye rwose..
Kamanzi Gaby n’umukozi w’Imana. Senderi yibeshye kuko abakozi b’IMANA ntibapfa kuvogerwa n’uwo ariwe wese. Nabanze ahindure umwuga anahinduke ubwe abone kumutereta. Naho ubundi umucyo n’umwijima byahura bite? Urabe wumva Senderi hit.
Imana ifite ububasha buhagije ntikeneye abakozi.
Uno mukozi w’Imana ariko nawe si ukwitotobeka arakabije, reba ku maso urasanga ntaho ataniye natwe
SENDERI aberanye na ALINE GAHONGAYIRE???? kuko nibamwe nta munnyo nta mukwaha
Uyu mukobwa ni mwiza ndabona nanjye akwiye Senderi. The King of Afrobeats in Rwanda.
Comments are closed.