Sekamana wasimbuye, afashije APR FC gutsinda Mukura VS 3-1
Umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabimburiye indi urangiye APR FC itsinze Mukura VS ibitego 3-1 bya Blaise Itangishaka na bibiri Sekamana Maxime wagiyemo asimbuye. Ni umukino urangiye muri iri joro kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Mukura na APR ni amwe mu makipe nayo agira abafana benshi mu Rwanda, gusa i Kigali kuri uyu mugoroba Mukura y’i Huye ntabwo yorohewe.
Igice cya mbere cyatangiye Mukura VS itari ifite umunyezamu wa mbere kapiteni wayo Andre Mazimpanka, ihererekanya neza nkuko biyizwiho, ikina umupira wayo unogeye ijisho.
Mukura yabonye uburyo bubiri bwashoboraga kubyara igitego ku munota wa munani (8) na 12, ariko rutahizamu Ndayishimiye Christopher na Ciza Hussein Mugabo ntibashobora guhindukiza umunyezamu Emery Mvuyekure wa APR FC.
Ku munota wa 16, Zagabe Jean Claude wakinaga ibumoso inyuma muri Mukura yahinduye umupira ufatwa na Youssuf Habimana agwa mu rubuga rw’amahina benshi bakeka ko ari penaliti, ariko umusifuzi Louis Hakizimana yemeza ko myugariro wa APR FC Ngandu Omar atamuteze.
Uko iminota yicuma, APR FC yagarutse mu mukino, abakinnyi bo hagati nka; Yannick Mukunzi na Muhadjiri Hakizimana batangira gutanga imipira igera kuri ba rutahizamu.
Ku munota wa 30 APR FC yashoboraga kuba yafunguye amazamu ku gitego cya Issa Bigirimana, ariko umusifuzi yemeza ko yaraririye.
Mbere gato yo gusoza igice cya mbere, Innocenta Habyarimana wa APR FC yagize ikibazo cy’imvune yo mu itako (hamstring injury), asimbuzwa Sibomana Patrick Papy. Igice cya mbere kirangira 0-0.
Mu gice cya kabiri, APR FC itozwa na Yves Rwasamanzi yagarutse ishaka igitego, naho Mukura VS y’umutoza Okoko Godfrey yo ikinira inyuma.
Nyuma y’iminota itanu gusa, APR FC yafunguye amazamu, ku ishoti ryatewe na Blaise Itangishaka, atsinda igitego cya mbere mu mukino wa mbere yabanje mu kibuga muri APR FC.
Mukura VS yongeye gukina neza ihererekanya, byatumaga abakinnyi ba APR FC bakora amakosa menshi.
Ku munota wa 59, umurundi Hakizimana Lewis bita Kubi wagoye cyane ba myugariro ba APR FC yafashe umupira, acenga Sibomana Patrick, ageze mu rubuga rw’amahina ategwa na Michel Rusheshangoga bibyara Penaliti ya Mukura VS, yinjijwe neza na Ndayishimiye Christopher.
Yves Rwasamanzi utoza APR FC yahise asimbuza Blaise Itangishaka watsinze igitego, ariko wari wananiwe muri iyi minota, aha umwanya Maxime Sekamana.
Uko iminota yaganaga ku musozo niko bamwe bibwiraga ko Mukura ishobora kunganya cyangwa gutsinda APR aha i Nyambirambo kuko n’umwaka ushize w’imikino yayigoye hano, gusa APR FC yahise itangira gusatira cyane inyuze ku mpande.
Ku munota wa 81 Sibomana Patrick Papy yahinduye umupira uva ibumoso ba myugariro ba Mukura VS bayobowe na Shyaka Philbert ntibashobora kuwukoraho, usanga Maxime Sekamana ahagaze neza atsindira APR FC igitego cya kabiri.
Umutoza Okoko yahise asimbuza Youssuf Hakizimana asimburwa na Niyonsenga Ibrahim, ashaka kongera imbaraga mu busatirizi. APR FC nayo yasimbuje Rusheshangoga asimburwa na Bizimana Djihad hagamijwe gukomeza gushaka ibindi bitego.
Ku munota wa 86, ku burangare bw’umunyezamu wa Mukura VS Jumaine Hassan bita Kanyota, Sekamana Maxime yatsinze igitego cya kabiri cye, icya gatatu cya APR FC.
Ni umupira yatereye muri ‘angle fermé’ benshi bakeka ko ahaye bagenzi be, ariko uruhukira mu izamu. Umukino warangiye 3-1.
Imikino irakomeza mu mpera z’iki cyumweru
Kuwa gatanu
APR Fc 3-1 Mukura VS
Kuwa gatandatu
Bugesera Fc vs Espoir Fc (Bugesera, 15:30)
SC Kiyovu vs Gicumbi Fc (Mumena, 15:30)
Pepiniere Fc vs Kirehe Fc (Ruyenzi, 15:30)
Ku cyumweru
Sunrise Fc vs Marines Fc (Nyagatare, 15:30)
Etincelles vs Musanze Fc (Umuganda, 15:30)
Amagaju Fc vs Police Fc (Nyagisenyi, 15:30)
Rayon Sports vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15:30)
Amafoto © Ishimwe Innnocent/ Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW