Digiqole ad

Sean Kingston yakoze impanuka itoroshye

Uyu mu raperi (Rapper) yakoze impanuka ku mucanga, mw’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abakozi be riragira riti “Sean Kingston yakoze impanuka uyu munsi, ntayandi makuru araboneka, umuryango we urashimira abari kumwifuriza kwihangana”

Sean Kingston/Photo myspace sean kingston
Sean Kingston w’imyaka 21 akaba yakoze impanuka ikomeye i Miami muri leta ya Florida aho yishimishaga ku mugoroba w’ejo muri Jet Ski (Utumoto two ku mazi) akaba aka kamoto kamujugunye akitura hakurya.

Uyu mu ririmbyi witeguraga kuza mu Rwanda muri Guma Guma superstar ubu akaba abarizwa mu bitaro bya Miami’s Jackson Memorial Hospital, ari nawo mujyi yavukiyemo.

Umukobwa wari kumwe na Sean Kingston kuri aka kamoto witwa  Kisean Anderson nawe ngo akaba yakomeretse bidakanganye.

Bene uyu munyenga wa Jet Ski  niwo yazize


Plaisir Muzogeye

umuseke.com

6 Comments

  • Ni akababaro kabisa; Gusa I think God will help him and Nizeye kandi ko tuzamubona ejo bundi yorohewe!

  • niyihangane ntibakishimishengobakabye

  • umunyenga uzarikora!ubu primus guma guma noneho iburiyemo?bralirwa yihangane.

  • yihangane bibaho mubuzima gusa i believ Imana irakora ibyayo

  • sawa rwiose izi nkuru turacyazikunda gusa yihanga umuvuduko numunyenga ariko urica

  • ngayo nguko mniko abanyarwanda bavuga ubwo nyine guma guma yihangane nabayikunda

Comments are closed.

en_USEnglish