Sean Kingston yakoze impanuka itoroshye
Uyu mu raperi (Rapper) yakoze impanuka ku mucanga, mw’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abakozi be riragira riti “Sean Kingston yakoze impanuka uyu munsi, ntayandi makuru araboneka, umuryango we urashimira abari kumwifuriza kwihangana”
Sean Kingston/Photo myspace sean kingston
Sean Kingston w’imyaka 21 akaba yakoze impanuka ikomeye i Miami muri leta ya Florida aho yishimishaga ku mugoroba w’ejo muri Jet Ski (Utumoto two ku mazi) akaba aka kamoto kamujugunye akitura hakurya.
Uyu mu ririmbyi witeguraga kuza mu Rwanda muri Guma Guma superstar ubu akaba abarizwa mu bitaro bya Miami’s Jackson Memorial Hospital, ari nawo mujyi yavukiyemo.
Umukobwa wari kumwe na Sean Kingston kuri aka kamoto witwa Kisean Anderson nawe ngo akaba yakomeretse bidakanganye.
Bene uyu munyenga wa Jet Ski niwo yazize
Plaisir Muzogeye
umuseke.com
6 Comments
Ni akababaro kabisa; Gusa I think God will help him and Nizeye kandi ko tuzamubona ejo bundi yorohewe!
niyihangane ntibakishimishengobakabye
umunyenga uzarikora!ubu primus guma guma noneho iburiyemo?bralirwa yihangane.
yihangane bibaho mubuzima gusa i believ Imana irakora ibyayo
sawa rwiose izi nkuru turacyazikunda gusa yihanga umuvuduko numunyenga ariko urica
ngayo nguko mniko abanyarwanda bavuga ubwo nyine guma guma yihangane nabayikunda
Comments are closed.