Sean Kingston ntakije gusoza PGGSS
Kuri uyu wambere mu kiganiro n’abanyamakuru, ubuyobozi bwa Bralirwa bwateguye amarushanwa ya Primus Guma Guma Superstar bwatangaje ko Sean Kingston atakije mu Rwanda ku matariki yari ateganyijwe.
Bitewe n’impanuka yagize mu kwezi kwa gatanu, umuririmbyi Sean Kingston ngo ntabwo akibashije kuza mu Rwanda, byari biteganyijwe ko azaza kuririmbira I Kigali tariki 30/07 ubwo hazanamenyekana umuhanzi watsinze ayo marushanwa.
Gusa ngo ntakiri buhinduke ku marushanwa kuko n’ubundi uwatsinze azamenyekana kuri iriya tariki, maze anahabwe ibihembo bye birimo no kujya muri USA gukorana indirimbo na Sean Kingston mu kwezi kwa munani uyu mwaka.
Naho Kisean Anderson (Sean Kingston) we akaba azaririmbira I Kigali tariki 17/09 uyu mwaka.
Tubibutse ko muri PGGSS abahanzi bamaze gusezererwa mu irushanwa ari Dr Claude, Mani Martin na Faycal ngeruka basezerewe ku ikubitiro, naho Urban Boys, Riderman na Rafiki basezererwa muri iyi week end ishize.
Abahanzi basigaye mw’irushanwa rya PGGSS ni King James, Tom Close, Jay Polly, Dream Boys, uzaba uwa mbere akazahembwa miliyoni 6 z’amanyarwanda, kujya USA gukorana indirimbo (Video&Audio) na Sean Kingston, ndetse Bralirwa ikazamuha amasezerano ya miliyoni 12 akazajya akorana na Bralirwa mu bikorwa bitandukanye.
Muri iki kiganiro kandi abateguye PGGSS basobanuye ko iri rushanwa ritagamije kureba umuhanzi w’umuhanga mu kuririmba, ahubwo rigamije kureba uwicyamamare mu Rwanda (Superstar) akaba ariyo mpamvu uburyo abahanzi bari kuvamo budashingiye ku buhanga bwabo gusa.
JN Mugabo/M Plaisir
Umuseke.com
29 Comments
ariko se ko bamwe bavuga ngo bino bintu nti byanyuze mu nzira zisobanutse, ninde ubizi neza ngo asangize abasomyi??
muri iyi minsi bralirwa nta cash yibitseho,niyo mpanvu,naho uriya mucuranzi we yamaze gutora mitende bareke kudushushanya
ariko ibyo bintu urubuga rw’ibishya.biz rwari rwabivuze neza ko sean kingston atakije kubera ko aho yari kubanza mu bugande yari yarangije kubabwira ko atakije reba iyo nkuru wumve (http://ibishya.biz/sean_kingston_postponed.php)
@ Fataki, iyi nkuru nanjye nari nayisomye ariko rero nk’ uko nawe wabisomye ho ntabwo yemezaga neza ko atazaza ku ya 30 uku kwezi, ahubwo yibazaga niba koko azaza. iyi rero umaze gusoma, irakwereka idashidikanya ko byamenyekanye ko igihe azazira atari 30 nyakanga ahubwo ari 17 nzeri.
tom close mwamwibiye ntiyari akwiriye kuza muri big 4
Right!!!
Egide ndimo kwibaza aho rwanda music’s industry aho injya bikacanga pe!reba nawe Rafiki agize gutya aciyeho si ukumufana ahubwo tubatwifuza ibyateza u rwanda imbere.ngo muri football amanyanga none nomumuziki koko!ABDISMAN kabisa yigore bimuvune arebe icyo yakora kuko ntaho twaba tujya.ngontibagamije kwerekana ubuhanga bwabahanzi.bajye bazirikana ama unites zabaturage bakoresha batora.sha ndababaye sana!
Egide nguubize,sinkuzi nawe ntunzi ariko nyine nawe urimo kwivugira
none se ubana ari nde wmurusha aho bwo ko azakibatwara ukanuye amaso
ahubwo wowe Egide upinga abantu uzaririmbe izawe
hanyuma tukurebe
nubwo nanjye ndirimba nkigikona ntiwandusha
NIBA NDI IMBWA NDAMAZE
Gusa Tomo close komera kandi Imana igufashe uzacyegukane
wooow njye nari mbizi kuva PGGSS yatangira, ko S.kingstone atazaza, na mwibuke na Chris B. ukuntu bari badushyizeho ngo yamaze no kwishyurwa, ariko abanyarwanda ku gipindi muri aba mbere.muzazane Makoni koshwa nta ribi
Hahahahahahah,erega guma guma nyirayo arahari!TOM nibashake bazayimuhe mbere y’igihe.ntayikwiriye ariko amaherezo bazayimuha.KINGSTON we nubundi ntaribi ntakigenda cye.
s.kingston mumwibagirwe,kuza kwe bizashirira mu nkuru,naho PGGSS King James arayikwiye!
competition ntacyo mbona yari imaze kuko bralirwa yo yari izi umusuper star ishaka inanamufite ni Tom close biragaragara kandi nibyo koko numuhanga ndanamufana ariko yakoze nabi,baramurushaga bigaragara rwose.
sha iyi award nibayiha TOM CLOSE azahe nka million 5 the ben noneho we atware 1 kuko yazamukiye kubitugu bye naho ubu yabaye umushishuzi ahubwo azajye yandika indirimbo abahanzi bazigure
Ayoyose muvuga nimwirecyerere Tom niwe uzayitwara naho ubundi ayona matiku.com
sha byemere ni umuswa wumustar
ntabizi kubireka n’ubundi umugani w’uwavuze ngo ibyo twabonye muri PGGSS ni yo shusho y’umuziki nyarwanda dufite n’ubwo atabeshye kuko uwari kuomoka yaramotse ,uwari gukorora yarakoreye ,uhirita arahirita,aho group cyangwa band iririmba nka solo nyamara abazi ibyo bakora badatubura mwabavanyemo rugikubita ngo ntibatowe kuko badakunzwe cyangwa batazwi icyo dukeneye si uko mutora abakunzwe batazi kuririmba batazi na melodie y’indirimbo zabo bahora bakosora abanyamerika,mwari gushyiramo abazi iby’umuziki ba Kizito Mihigo barahari babura mugatumira ba Yan bakabereka aho umuziki unyura apana kwangiza amafranga muzana Kingstone ngo aze kwisebya aririmbana n’abiyemeje kumukosora kuko ibyo mukora ni ukwangiza amafranga ni ukuvuga se ko u Rwanda DUFITE UMUZIKI MWIZA SE ,umva mbabwire iyo muyita PGG umuswa u kuririmba ukunzwe naho ubundi ukunzwe mwisebya u Rwanda mwene ako kageni kuko uwahagararana na Sean Kingstoneyarebwa hafi n’isi yose bivuze ko uwamubona atari azi umuzikinyarwanda ni yo shusho yahita awuha ndabinginze ibizavamo hariya ntibizarenge umutaru afazali mwinginge abari muri gospel bashobora kuririmba n’izindi baze babafashe cyakora hiphop muyirekeremo ariko uwabonye Faical,Rwirangira,Samputu,Man Martin,Masamba,The Brothers n’abandi ntavuze bataririmba hiphop na Coga ntiyakwifuza kubona Tom Close,imbere akosora Taylor.
TOM, ntayo akwiriye kereka nihazamo nuko bashaka umuntu uri bright and intellectual nabyo bakabigenderaho. kuko comminication in English or French nayo irakenewe. symly kuba ari umuntu wasomye. naho ubundi AWARD ikwiriye Dream Boys, they are smart.
tom aragitwara azi no kwishakira amajwi imana nimujye imbere
Bralirwa ntimuyizi muzabaze ibyo yakoreye Mjule, ikinyoma kiranze ihawe intebe bahanzi nyarwanda nimwiheshe agaciro, abirirwa babashakamo cash ntacyo mbona mubatere ishoti naho ubundi muzabakorera bakire mwebwe mwitwe ba sagihobe birababaje kubona umuntuazenguruka igihugu cyose akora marketing agahembwa igikombe nka kiriya Rafiki yanze ndagukunda cyane burya uri umuhanga!!
Umusaza gabanya icyokere.impamvu ntibaho se?ubundise kotutigererayo bazatubeshya paka!ariko mfite ikiraka undagurire niba koko Lil wyne azaririmba muri hertage hotel i nyanza kuri 30-9-20011
Kibgston Ni umuntuki? Yageze mwinjuru? Wagira ngo ni yesu utakije mu rwanda!!!!
sha mwese muvuge cg muhore byose na manyanga ,urabonga ngo TOM CLOSE rishongora nge nasigara nzamenyako rwose hari akantu kuko yavugaga nkufite icyo yizeye kabisa apu nge nzajya mbirebera kure asyiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii weee
icyakora mushatse mwareka kuvuga amagambo menshi adafite akamaro rwose,mwemerewe gutora gusa,ubundi mukureho amaranga mutima yanyu!Tom Close aragikwiye,agitwaye s’ishyano,ntitwemerewe gushyiraho criteria rero ntanicyo twemerewe kuzihinduraho!dutore gusa ububdi dutegereze ifirimbi ya nyuma,ntiducumure
Kizito ntabwo yigeze atanga candidature muri PGGSS,mwikwitiranya ibyo mwifuza nibirimo kuba,bari muhanzi agira abakunda ibihangano bye,byose ntibikunda kimmwe,buri muntu agira choice ye,cool then
icyamamare kiragoye kumenyekana gusa haracyari urujijo kumenyekana uzokitwara mais Mr jay polly kwifurije amahiwe man kuko ndabona nirwotamasimbi bari hafi kukubona courrage my bro
TOM-CLOSE,ni mumureke kuko arabizipee!naho ENGLISH or FRENCH,abo muvuga, ntibabimurusha.kabisa PGGSS,ARAYIKWIYE.
For sure it’s not right that Artists who are leading our musical industry to be non-professional If you need to become a superstar you need to prove to your country that you fit to do any music anywhere and excellently. But for Sean Kingstone It’s money that talks if they had money even today they can receive him at the Airport.
Plz Mutu babarire mujye mutangaza amanota umuntu yagize nibyo bimara impaka.
Okay !
Comments are closed.