Digiqole ad

Se wa Lady Gaga yanga imyambarire y’umukobwa we

Imyambarire y’umuririmbyikazi Lady Gaga kuri ‘stage’ ivugwaho byinshi kandi igatungura benshi cyane.Bamwe barayinenga, abandi bakavuga ko kubatungura mu myambarire kwe aribyo bamukundira.

Imyambarire ya koko ntisanzwe
Imyambarire ya koko ntisanzwe

Umwe mu badakunda imyambarire ye harimo Se umubyara, Joe Germanotta, uyu mugabo ukora ibijyanye na Internet, avuga ko yanga kureba imyambarire y’umukobwa we.

Joe Germanotta ufite inkomo mu butariyani, yemeza ko imyambarire y’umukobwa we ifite ingaruka nyinshi, yaba kuri we cyangwa kuri benshi agera imbere.

“Nambara bimwe, haba kuri scene cyangwa no mu buzima busanzwe. Data we buri gihe aba ambwira ati: ‘Wakambaye utya ariko?’ ariko nawe ntaba azi neza ibyo ambwira” ni ibyatangajwe na Lady Gaga muri The sun.

Ku bandi mutemeranywa n’imyambarire ye ariko ngo nimukure amerwe mu isaro ku kuba yahindura, yavuze ko mutazigera mumubona yambaye imyambaro isanzwe.

Aha yambaye nk'igikoko utamenya
Aha yambaye nk'igikoko utamenya
iyi ni ikanzu izungurukijeho icyo utamenya
iyi ni ikanzu izungurukijeho icyo utamenya
indi myambarire idasanzwe
indi myambarire idasanzwe
imyambarire ni umukara nyamara irasa naho ntacyo yambaye
imyambarire ni umukara nyamara irasa naho ntacyo yambaye
imyambaro itukura ariko nubundi wagirango ntacyo yambaye
imyambaro itukura ariko nubundi wagirango ntacyo yambaye
Ubwo yambaraga imihore y'imihore y'inyama abantu barasakuje
Ubwo yambaraga imihore y'imihore y'inyama abantu barasakuje

Photos:Internet

Rwema Egide
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Njye sinari nzi ko agira n’ababyeyi. Ni akaga rero ntibazagirengo barabyaye! Nako ntawamenya iby’iyi si ni amayobera masa.
    Imana iturengere.

    • njye ntacyo narenzaho mbyibitseho gusa biteye nubwoba (nicyo kibazo abanyarwanda turi guhura nacyo )buriya ntibyabatungura ejo mubonye abanyarwandakazi babyambaye

  • none se koko ziriya ni inyama????if yes yakagiye byibuze muri Somalia akareba amarira n’ibibazo by’inzara abana bahura na byo,akabirebsha ijisho rye,ubundi agataha.

  • ubu se uy mubyeyi we ntaramenya ko umukobwa we afitanye isano n’amadayimoni!! yaba atareba kure niba atarabivumbura!! jye nuwmpa cash akambwira ngo mukoreho sinakwemera! ni dayimoni-muntu!!!

  • Nigakweto nakwambia njye simbanshaka no kumureba.

  • ifoto ya gatatu, ni ikiyoka yambaye mu ikanzu. nicyo Boss we! gituma tureba ibi akora akamenyekana nacyo kikamenyekna. SHITANI weeeeeeeeeeee uragatsindwa n’iyakare

  • aramutse adakoze ibyo byose ntimwamuvugaho bgeze aho (illuminati’s power)

  • ariko namwe ntimureba cyangwa ngo mwiyumvishye,ubwose murabona ari umuntu usanzwe.dore abanyarwanda ko mwigana kubi murajye mu mwigane mutazi ikimurimo.ubwose abaye ari umuntu usanzwe ntiyatekereza nibura aramutse abyaye umwana akamubaza ibyriaya mafoto icyo yamusubiza.

  • Yewe ibi si ibyo ku isi

  • shitani yigize umuntu itura muri gaga

  • akorana na daimon ntago waba utinyimana ngowambare kuriya, se nakiaze amasengesho nahubundi umukobwa we abana na Illuminate

  • mbabajwe nuwa mugiriye kubse ngo arabyara ubuse abyifatamo gute ko ndeba biteye ubwoba!

  • UYU NI WE Cheftaine w’ababa n’abajya ikuzimu.ni shitani yigize umuntu

  • ubundi se ko njya mbona abirabure twambara caguwa zavuye ku bazungu, kandi zikaba ziri amoko atandukanye hariho n’iyo utamenya uko yambarwa ariko ntago ndabonamo style nka ziriya za mwuka mubi gaga.from i kuzimu toka shitani mu izina rya YEZU.PUUUUUUUUUU

  • Ahaa,ubwo uyumwana ntakorana na satani?kuko iyo witegerejeneza usanga imyendaye ikozwemuburyo bwinzoka nkiphoto yambere iyagatatu,ibindibyo ninkibigirwamana,namwe mwireberenuriyamwenda winyama,murabona ntakibyihishe inyuma?mbabajwe nase gusa.Hanyuma abana bacu bagashaka kumwigana birababaje.

  • In the name of JESUS!

  • subuhani watakara.

  • Mbega isi igeze habi pe

  • mbimye ijambo abakobwa banyu se ntimubona ko nabo bambara nkawe uretse ko barenzaho utundi…….

  • Maze rero abana b’iwacu nabo bakajyaho bakambara uko biboneye ngo barigana abastars babo!!! Nkubu se murabona Gaga agana he koko? Ariko wasanga hari ababona aberewe da!!! Ntaho tugana isi yaturangiriyeho!!!

  • twamaganye imyenda yuyu muhanzikazi aho bukera aratwanduriza abana burwanda burya umuntu niwe wiha agaciro kubona na papa wiwe asigaye amwiyama koko ubwose arumva azaba uwande indirimbo ze turazikunda ariko nagerageze ahindure imyambarire ni myitwarire kuko ntago bimukwiye nkumuhanzi dukunda kandi twemera

  • Uyu muntu akorana na satani tu!

  • uwamunaga mumavuta sha wenda umuntu yakwirira akaboga

  • ibyo bintu biteye isoni nugusenga ntibizagere murwagasabo

  • iyo ngo ni novoté daa!! bari b’i Rwanda muramenye muzigane ibyiganikaa.

  • yobobobo ubuse koko mwabantu ubu mubyukuri murambwira ko uyu arumuntu? yewe nge ndabona nakatazaza azakana!!nonese nkubu ibi wamenya aribiki

  • uyu ni hatari nkuko inzara itera! cyokoza nge ndumiwe kuko nakatazaza azakazana!!

  • uyu ni hatari!

  • uyu akwiriye gusengerwa niba bitabaye ibyo armo arikurururira abadayimoni

  • umvako bakizwa nakizwa na satani azakizwa

  • Ibi bitambaro akoramo ibi binyagwa by’imyenda abikura he?nge Ndumiwe gusa uwiteka atube hafi,aho tugana ni habi cyane!!!!!!!!!!!

  • BIRARENZE GUSA THAT,S HOW OUR EARTH IS GOING

Comments are closed.

en_USEnglish