Schwarzenegger kuyobora UE ni igihuha
Kuri uyu wa mbere hakwiriye inkuru ko Arnold Schwarzenegger ngo yaba yifuza kuyobora umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi UE, bamwe mu bayobozi muri uyu muryango babisetse cyane ngo ni ibidashoboka kuko ngo byaba ari ugusuzugura uyu muryango.
“Byaransekeje cyane, ni akumiro” ni amagambo yavuzwe kuri uyu wa gatanu n’uwahoze ari Ministre w’intebe w’ububirigi Guy Verhosftadt uyobora kamwe mu dushami tw’inteko y’uburayi bw’unze ubumwe.
Ngo ni ukuri ko Schwarzenegger, ukomoka muri Autriche, agakunda cyane amatabi bita « Cuban Cigares » n’amamodoka manini, ari inshuti ikomeye ya Herman Van Rompuy uyoboye ubu conseil européen, ariko ngo ntibyatuma yinjira muri uyu muryango nk’umuyobozi.
Iyi nkuru yuko Schwarzenegger, 63, yifuza kuyobora UE yatangajwe na Terry Tamminen wahoze ari chef de cabinet mu biro bya Schwarz muri leta ya California, yavugaga ko Union Europeen ikwiye umuyobozi nka Arnold kugira ngo abashe guhuza uburayi bwose hamwe.
« Nkunda cyane Arnie (niko bamwita) ariko yaba yaribeshye cyane, president wa UE atorwa n’abakuru baza gouvernoma bagera kuri 27, abo bose ntanumwe wamutora” Nigel Farage umwe mu bayobozi muri UE niwe wabitangaje uyu munsi.
Iyi nkuru n’ubwo Schwarzenegger ntacyo arayivugaho, ngo yaba ari ikinyoma cyatangajwe gusa n’uriya Terry Tamminen bahoze bakorana.
Umuseke.com
1 Comment
izi ni inzozi mu zindi kuko arnie afatwa nk’umunyamerika kurenza uko yafatwa nk’umunya autriche.
Comments are closed.