Digiqole ad

Samuel Dusengiyumva yasigaye wenyine

“Nasigaye Njyenyine” – Samuel Dusengiyumva

Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye benshi, by’umwihariko igira abo isiga ari bonyine. Uwari afite ababyeyi n’abavandimwe mu rugo bose bakicwa akarokoka. Nyuma y’imyaka 20 ubuzima burakomeje…muri iki gihe turimo, tuzabagezaho inkuru z’abantu 20 barokotse bonyine mu rugo iwabo. Barokotse bate? Babayeho bate? Bageze kuki? Bagorwa n’iki?…..

Samuel Dushimiyimana yarokotse wenyine mu rugo iwabo, ubu ni umugabo ubyaye kabiri
Samuel Dusengiyumva yarokotse wenyine mu rugo iwabo, ubu ni umugabo ubyaye kabiri
Samuel Dusengiyumva yasigaye wenyine

Muri Genocide yari afite imyaka 13 yigaga i Save, iwabo hahoze ari muri komini Ntongwe, ubu ni mu karere ka Ruhango. Papa we yari umuvugabutumwa, Mama we yari umuganga ku kigo nderabuzima, yari mukuru mu bana batanu, abahungu bane n’umukobwa umwe. Aba bose barabishe, yarokotse wenyine yihishahisha.

Nyuma ya Genocide byari bimukomereye cyane, kuva mu buzima bwiza bwe n’ababyeyi be agasigara wenyine, kwiga byari bigoye, kubaho byari bikomeye, byabaye uguhinduka kw’ubuzima kutigeze kubaho kuri we.

Ku ishuri byari bikomeye, kwiheba no kutagira umurongo w’ubuzima. Genocide ni igihombo kidashobora kubona ikintu kigisubiranya kuri we. Byaramuhungabanyije mu myigire ye ubwo yageragezaga gusubira ku ishuri mu buryo butandukanye cyane n’uko mbere agifite ababyeyi n’abavandimwe byari bimeze.

Mu 1997 yirukanwe mu ishuri kubera imyitwarire mibi, ifitanye isano ya hafi n’ubuzima bwo kwiheba, kwiyanga no kuba wenyine.

Mu 1998 yaricaye aratekereza, afata umwanzuro wo guharanira kubaho neza nubwo yasigaye wenyine. Mu ishuri kuva ubwo kugeza arangije amashuri yisumbuye ntiyongeye kurenza umwanya wa kabiri.

Yarangije amashuri abona ‘bourse’ ajya kwiga Amategeko muri Kaminuza arangiza neza ndetse akomeza n’ikiciro cya gatatu arakirangiza.

Ibanga nta rindi. Ati “Aho abandi bakoreshaga ‘effort’ ya 100% njye nakoreshaga iya 200% kuko nari ntandukanye nabo. Nari mfite, kandi ndacyafite icyerekezo n’intego yo kongera kubaho nkahabera n’abanjye bishwe.”

Ubu ni umugabo ukora mu rugaga rw’abavoka (abunganizi mu mategeko), ariko kandi arubatse afite umugore n’abana babiri.

Mu 2004 nibwo yabashije gushyingura umubyeyi we, mu 2010 afata umwanzuro wo gusubira iwabo gukora ibishoboka imibiri y’abantu 60 000 ishyinguye nabi mu murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango, ngo ishyingurwe neza. Nyuma y’imbaraga yabishyizemo iyi mibiri izashyingurwa tariki 19 Mata.

Samuel Dusengiyumva ajya inama ku basigaye bonyine nkawe yo guhaguruka, bakamenya ko ubuzima bwabo nta bandi bureba uretse bo ubwabo, nta muntu uzabarwanirira uretse ubwabo.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uwamuguha ngo akwigishe nibwo wakwifuza guhorana nawe.

  • Courage Sam, Life is for you, you are a brave man though remained alone. Stay there 4 em

  • Ngize emotion kabisa! ubundi ibi byemezo bya kigabo bifata bacye!!!Courages kandi no guhitamo kwikorera ukaburanira abantu ngo babone uburenganzira bwabo nacyo n’ikindi cyemezo kidashoborwa na benshi. Ndagushimiye gukomera no gukomeza abandi.

  • Ngize emotions kabisa! ubundi ibi byemezo bya kigabo bifata bacye!!!Courages kandi no guhitamo kwikorera ukaburanira abantu ngo babone uburenganzira bwabo nacyo n’ikindi cyemezo kidashoborwa na benshi. Ndagushimiye gukomera no gukomeza abandi.

  • I know Samuel since I was a little kid, and I have to say he is a blessed man! Very enthousiastic, funny, and courageous!Didier

  • Umuseke mbashimira ukuntu mutugezaho amakuru meza kandi asobanutse.Rwose nimubona akanya muzanyoherereze number zuyu Samuel kuko numvise amateka nsanga Papa we ngomba kuba muzi.Yari umupasteur w’imfura mwiza ku isura no kumutima wabaye kandi akiga i Runyombyi muri Gikongoro.We nuwitwaga Kanamugire Emmanuel uyu yigishaga igifaransa n’amateka ariko iyo mbibutse abanti bakambwirako bishwe numva bigoye u Rwanda ruzongere kugira amahoro.Muzibonye mwazinyoherereza kuri email:[email protected] uyu Sam Imana izakomeze imuturindire kandi mwifurije kugera ikirenge mucy’ababyeyi be .Gusa we ntazarenganywe

  • Sam reka mvuge nti “komera”njye ndakuzi no mubuzima busanzwe uri umuntu wumugabo gusa Imana ikomeze kuguha gutera imbere.

  • Sam , sinzi uko umuntu yamuvuga, aratangaje cyane, n’umuntu wumugabo cyane kandi witangira ibikorwa by’abandi, icyo navuga nuko Uhorahora yakomeza kumuha iterambere

  • ihangane mwana wa mama, tuli kumwe. kumbe twabanye muli unr duhuje ibibazo? ndi inyamibwa.

  • Samu twarakuranye i gikondo turaziranye cyane, njye sinacitse ku icumu ariko we narinzi ko yacitse ku icumu, Sam ni umunyamahoro kuburyo njye ntazi niba aremye nk’umuntu. Sam ubwo warokotse ihangane Imana izagufasha uzaba umugabo kandi wabigezeho.

  • Sam ndamuzi  by the way sinarinzi ko yasigaye wenyine urebye uko abayeho ameze nkabantu icumi muri  we.  Courage mon frère.

  • oh ndamuzi disi twize hamwe i huye!!!!courage muvandi kndi humura dukomeze guharanira kujya imbere,duhesha ishema abacu twabuze maze tubabere aho batari barambuwe ubuzima twibuke twiyubaka!!!!

  • oh ndamuzi disi twize hamwe i huye!!!!courage muvandi kndi humura dukomeze guharanira kujya imbere,duhesha ishema abacu twabuze maze tubabere aho batari barambuweubuzima twibuke twiyubaka!!!!

  • None se Sam ko ntawe umuvuga ho ikintu na kimwe kibi . Sam sinkuzi ariko abantu nkawe batera ubuzima kuryoha . Imana ikomeze igufashe .

  • None se Sam ko ntawe umuvuga ho ikintu na kimwe kibi . Sam sinkuzi ariko abantu nkawe batera ubuzima kuryoha . Imana ikomeze igufashe . When you are  living  a second chance you have no chance to mess up.

  • Sam komera, Twatobanye akondo hariya i Mukoma, dukinira harya kubazungu (na ba Nyirahene na ba Yozefu  bo kwa Stratoni iwabo wa Rushemeza na Nyirabagenzi); ababyeyi bawe Marthe na Pastor Silas Imana ikomeze kubakirana ubwuzu. Ndibuka kandi na gashiki kawe Felicita, nkibuka na murumuna wawe Jéremie. Birya bihe bya za 85 byari byiza. Ubu nanjye maze kuba igikwerere mfite abana 2 kandi sinkiba i Mukoma. Courage, uri inyangamugayo nk’ababyeyi bawe

  • Ntimutangazwe na Sam cyane,burya imfura ibyara indi nta mfurambi ibyara imfura,imiterere ye n’iyase bwite njye ise nari muzi, aho nyine njya nyoberwa aho abishi bahereye bamwica nako reka ndeke. 

Comments are closed.

en_USEnglish