Digiqole ad

Salomon Nirisarike yaguzwe miliyoni 223Frw ajya muri AFC Tubize

 Salomon Nirisarike yaguzwe miliyoni 223Frw ajya muri AFC Tubize

Nyuma yo kubura umwanya uhoraho muri St Truiden, myugariro w’umunyarwanda, Salomon Nirisarike yasinye amasezerano y’imyaka ibiri akinira AFC Tubize ku giciro kigera kuri miliyoni 223 mu manyarwanda.

Salomon Nirisarike ni myugariro mushya wa AFC Tubize
Salomon Nirisarike ni myugariro mushya wa AFC Tubize

Salomon Nirisarike akiniye St Truiden yo mu kiciro cya mbere mu Bubiligi imyaka ibiri gusa, kuko yayigiye mo mu ntagiriro z’umwaka w’imikino wa 2014-2015 ubwo yari mu kiciro cya kabiri. Gusa muri uwo mwaka yahise izamuka mu kiciro cya mbere, igura abakinnyi benshi, byatumye Nirisarike adakomeza kubona umwanya uhoraho.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 8 Kamena 2016, nibwo yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa ‘Association Football Clubs Tubize’ iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona y’ikiciro cya kabiri.

Nirisarike aganira n’Umuseke muri iki gitondo, yatubwiye ko yishimiye kuba yahinduye ikipe, kuko bizamufasha kubona umwanya uhoraho, n’amafaranga menshi kurushaho.

Iyi ‘season’ yose muri St Truiden nabanjemo imikino itanu gusa. Birumvikana ko kutabona umwanya wo gukina, kandi ariwo mwuga wanjye bitari kunshimisha. Niyo mpamvu nishimiye cyane kujya muri AFC Tubize.

Ni ikipe nziza nayo. Umwanya iriho, birashoboka ko umwaka utaha nayo yazamuka mu kiciro cya mbere. Nzishimira kuba umwe mu bakinnyi bazayifasha. Kandi no mu mafaranga, bampaye menshi kurusha ayo St Truiden. Ubu Tubize niyo kipe yanjye, kandi ndabyishimiye.” – Salomon Nirisarike.

Bivugwa ko uyu musore wavutse 23 Werurwe 1993, yaguzwe ibihumbi 250 by’ama-EURO (hafi miliyoni  223,197,081frw),  agahembwa ibihumbi 15,000 by’ama-EURO ku kwezi (miliyoni 13,391,825 frw).

Salomo Nirisarike yatangiriye gukina umupira aho yakuriye mu karere ka Rubavu, muri 2009 yagiye muri SEC Academy yo ku kicukiro. Muri 2011 agurwa na Royal Antwerp FC yo mu Bubiligi, ayivamo 2014 ajya muri St Truiden, none umwaka utaha azaba ari myugariro wa AFC Tubize.

RobenNGABO
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Namwe bakinnyi bakina mu Rwanda murebereho. Mushake uko mujya gukina hanze kuko ibyo bihumbi 500 babahemba ntaho bihuriye na Miliyoni 13 uyu mwana agiye kujya afata buri kwezi. Mwe kuba aba stars bo mu rugo mube abanyamwuga. Bityo nikipe y’igihugu ibone abakinnyi ba nyabo

  • Akaguru ni keza….arusha umushahara abayobozi bose mu Rwanda, abategeka ibigo bikomeeye harimo na President wa Republika. Bravo Salomon

  • Amahirwe masa masa ariko ugomba no gukora cyane tukumve hanze ya Belgique.Ikindi ni ukumenya ugukoresha izo Cash uhembwa ukazibyaza umusaruro ntuzabe nka bamwe mu bakubanjirije gukina i Burayi ubu barimo bicira isazi ku munwa.

  • Impamvu football y’urwanda itazigera itera imbere, abantu bashimishijwe nakayabo ka mafranga yaguzwe, ariko ntibareba Ko urwego rwa Solomon rusubiye inyuma, avuye muri first division aguzwe muri second division!! Ese ubwo professionalism yabana babanyarwanda irazamuka cg iramanuka?

    • Gabanya amashyari agiye gushaka umwanya ubanzamo, kandi ikipe agiyemo ntabwo arimbi, iyo ushaka gusimbuka neza usubira inyuma,, kandi namafranga nayo arakenewe, ahubwo icyaduha batanu bakina nkaho ari …Uyu musore mbona azabikora nakomeza umuhate afitee.

      • Wowe ntacyo navugana nawe kuko ntuzi aho football yerecyeza!

  • kandi ubwo muzamugarura mu ikipe yigihugu!Ni gute umuntu yagurwa 250 €,atari na free agent wigurishije( nubwo nawe yaba yigurishije make)mwarangiza mukishima bigeze aha koko ?noneho avuye mukiciro cya mbere,ajya mu cya kabiri kbs,Banyarwanda bene data,niba ari namasengesho asabwa muze tuyakore,ariko tuve muri football y’amateur kuko ikabije kutwica mu bwonko kbs,uyu mukinnyi wa 250,hari amakipe menshi yibihugu nzi byafrica atagushyira no kuri bench kbs

    • Nyabuneka subira ruguru usome inkuru neza… Ni 250,000 si 250. Ikindi kdi kuba hari amakipe menshi muri africa atamushyira kuri bench birunvikana…. Ntitwibeshye ko Amavubi ari igihangange.

Comments are closed.

en_USEnglish