Digiqole ad

Salax Music Award Live kuri umuseke.com

Igikorwa cya Salax Award ntikikibereye kuri Pt Stade nkuko byari biteganyijwe, kimuriwe mu mahema magari i Gikondo ahabera Expo Ground, Salx Music Award kandi ikaba izaca kuri www.umuseke.com Live iri kuba.

Salax Music Award

Nkuko bitangazwa na Kalisa Etienne umuhuza bikorwa wa Salax Music Award ngo Pt stade izakorerwamo indi mirimo ya leta ifitiye igihugu akamaro kuri iriya tariki. Gusa akanavuga ko i Gikondo aho izabera ari nkamahirwe kuko ni ahantu hanini, kandi hazafasha Salax Award kunogera abakunzi bayo n’abazaba bahari.

Kwimurwa kwa Salax Music Award kukaba kwatewe n’inama izayoborwa na Nyakubahwa President wa rapublika izabera muri Pt Stade, ndetse kandi n’irushanwa rya Volleyball ryari kuhabera rikaba ryimuwe.

Ikirezi Group gitegura Salax Music Award gitangaza ko i Gikondno bizorohera cyane abategura RED CARPET, ndetse kandi bikorohera abahanzi gushimisha abazaba bahari.

Amasaha n’igihe Salax Music Award bizabera ntibihindutse ni tariki 20 z’uku kwezi i Gikondo muri Expo Ground, kwinjira ni 2000 ahasanzwe n’10.000 mu myanya y’icyubahiro.

Umuseke.com

4 Comments

  • nubundi petit stade yari kuzaba ntoya

  • none se ko mutayshizeho?

  • nimuyishyireho twirebere

  • Muyitereho twirebere !turabemera

Comments are closed.

en_USEnglish