Digiqole ad

Salax Awards ku nshuro ya kane King James yegukanye ibikombe 4

Kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Werurwe nibwo abahanzi bakoze neza mu mwaka ushize wa 2011 bahembwe mu mihango ya Salax Music Awards ku nshuro ya kane. Umuhanzi King James niwe wigaragaje nyuma yo kwegukana ibihembo bine wenyine.

King James na Randry (umujyanama we) bishimira ibikombe batwaye
King James na Randry (umujyanama we) bishimira ibikombe batwaye

Salax Music Awards yabereye kuri Stade nto i Remera, yatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice mu gihe byari biteganyijwe gutangira saa kumi z’umugoroba. Nubwo hagwaga imvura nyinshi i Kigali, abantu ntibabuze kuba bahageze kare ndetse stade nto iruzura imiryango irafungwa.

Abahanzi bamaze gutambuka kuri “Red Carpet” nibwo batangiye gutangaza abahanzi n’ibihembo uko babitsindiye;

Mbere yo kujya kunyura kuri 'Red carpet' abahanzi bari muri Michael's Den Hotel
Mbere yo kujya kunyura kuri 'Red carpet' abahanzi bari muri Michael's Den Hotel

Abahanzi bamaze gutambuka kuri “Red Carpet” nibwo batangiye gutangaza abahanzi n’ibihembo uko babitsindiye;

Best male King James

Best female:Knowless

Best group:Dream boys

Best hip hop:Rider man

Best R&B: King James

Best Afro Beat:Kamishi

Best Gospel: Liliane Kabaganza

Best Album:Umuvandimwe (King James)

Best Video: Warambeshye – Kamishi

Best New Artist: Khizz

Best Audio Producer: Lick Lick

Best Traditional: Indangamirwa

East African Artists: Kidumu (cyakiriwe na Ahmed AHUPA)

Best video director: Bagenzi Bernard (The Zone Video)

MTN caller tune: Hip hop game – Young Grace

Song of the Year: Bella

Artist of the year: King James

Uyu muhanzi w’umwaka (Best Artist) yagombaga kuba nibura yaramuritse Album mu mwaka ushize (2011), kuba yatwaye ibikombe nibura bibiri muri iri joro, kuba yari afite nominations nyinshi ndetse no kugira imwe mu mashusho meza y’indirimbo ze.

Ibihembo byahatanirwaga, abahanzi bemeza ko bibahesha ishema ryo kugenderaho umwaka wose
Ibihembo byahatanirwaga, abahanzi bemeza ko bibahesha ishema ryo kugenderaho umwaka wose

MTN yahembye King James nk’umuhanzi w’umwaka (Artist of the year) telephone yo mu bwoko bwa Blackberry. Young Grace we yahembwe na MTN  300 000Frw kubera caller tune ye yaje imbere y’izindi, naho umuhanzi uri kuza neza Khizz yemererwa n’inama nkuru y’urubyiruko kumushyirira ahagaragara Album.

Umuhanzi wari wambaye neza wanatambutse neza kuri Red Carpet akabihemberwa ni Young Grace wahembwe intebe nziza na Marina Interiors.

Abahanzi nka Kitoko, Jay Polly, Urban Boys, Tom Close, Just family, Miss Jojo n’abandi bo batashye amara masa kuko bataje mu bigaragaje mu 2011 nkuko byagaragaye mu matora ya Salax Awards.

Bamwe mu bahanzi byagaragaye ko bafite abafana benshi mu bari aho twavuga Jay Polly, Riderman na King James.

Muri iyi mihango hafashwe umwanya wo kwibuka ba nyakwigendera Whitney  Houston, Sentore na Christophe Matata.

Udushya: Amajipo ya Urban Boys, umuhanzi Craja wa Just Family yaje kuririmba nyamara yari amaze gupfusha nyina, Jay Polly abafana be benshi batunguwe kuba nta Award yatahanye, inyogosho y’agasatsi gahengetse ya King James, abahanzi batanyuze kuri Red Carpet kubera gukerererwa nka Urban Boys, Kitoko, Kamishi, Tom Close na Uncle Austin.

Ibi birori byarangiye nta jambo ribitangiza cyangwa ribisoza rivuzwe, Ministre w’umuco na siporo Mitali Protais nk’umushyitsi mukuru akaba gusa yahembye Artist of the Year, King James.

King James na Producer Clement (Kina Music) mbere gato ya red carpet muri Michael Den Hotel
King James na Producer Clement (Kina Music) mbere gato ya red carpet muri Michael Den Hotel
Irembo ry'abahanzi binjira muri Salax Awards ku gitambaro gitukura (red carpet)
Irembo ry'abahanzi binjira muri Salax Awards ku gitambaro gitukura (red carpet)
Jack B n'iyi nkumi kuri Red Carpet bahaciye muba mbere
Jack B n'iyi nkumi kuri Red Carpet bahaciye muba mbere
Umuraperi (Rapper) muto Babou kuri red carpet
Umuraperi (Rapper) muto Babou kuri red carpet
Lil G na Emmy inyuma ye kuri red carpet
Lil G na Emmy inyuma ye kuri red carpet
Emmy na Guitar ye
Emmy na Guitar ye
Emmy ari kwishyushya ngo aze gukirigita umurya muri Salax
Emmy ari kwishyushya ngo aze gukirigita umurya muri Salax
Nyuma yo kwishyushya yerekanye ubuhanga bwe kuri Guitar muri stade
Nyuma yo kwishyushya yerekanye ubuhanga bwe kuri Guitar muri stade
intambuko ya Young Grace n'utu dukobwa yanyuze benshi
intambuko ya Young Grace n'utu dukobwa yanyuze benshi
Young Grace n'abana bagenzi be kuri red carpet
Young Grace n'abana bagenzi be kuri red carpet
Khizz na Sifa Gisabo bahacanye umucyo
Khizz na Sifa Gisabo bahacanye umucyo
Riderman n'umukunzi ku gitambaro gitukura
Riderman n'umukunzi ku gitambaro gitukura
Abatemerewe guca kuri red carpet bacaga ku ruhande
Abatemerewe guca kuri red carpet bacaga ku ruhande
Just Family bo bazanye n'umugeni wambaye agatimba
Just Family bo bazanye n'umugeni wambaye agatimba
Just Family n'umugeni wabo mu byicaro
Just Family n'umugeni wabo mu byicaro
Mugihe abandi bazaga kuriya Jay Polly we yiyiziye atyo
Mugihe abandi bazaga kuriya Jay Polly we yiyiziye atyo
Stade yari yakubise yuzuye imiryango yafunzwe
Stade yari yakubise yuzuye imiryango yafunzwe
Urban boys mu majipo n'amakoti basanze 'red carpet' bayizinze
Urban boys mu majipo n'amakoti basanze 'red carpet' bayizinze
Abakinnyi ba APR FC Migi na Karekezi Olivier bari mu batumiwe
Abakinnyi ba APR FC Migi na Karekezi Olivier bari mu batumiwe
Aba bakobwa bazanaga ibikombe byo guha abahanzi
Aba bakobwa bazanaga ibikombe byo guha abahanzi
Kamishi n'ibihembo bye bibiri
Kamishi n'ibihembo bye bibiri
TNP, bamwe mu basore Kamishi yavuze ko bamufashije cyane
TNP, bamwe mu basore Kamishi yavuze ko bamufashije cyane
Dominic Nic na Liliane Kabaganza abahanga muri Gospel music
Dominic Nic na Liliane Kabaganza wegukanye Best Gospel music
Karekezi Olivier wa APR FC niwe watangaje ko King James yegukanye Best R&B
Karekezi Olivier wa APR FC niwe watangaje ko King James yegukanye Best R&B
Urban Boys kuri stage mu majipo kari agashya
Urban Boys kuri stage mu majipo kari agashya
Makanyaga, Samputu, Masamba ndetse na Ministre Mitali hirya
Makanyaga, Samputu, Masamba ndetse na Ministre Mitali hirya
Uyu mwana w'umukobwa w'i Karongi  yacuranze Guitar karahava
Uyu mwana w'umukobwa w'i Karongi yacuranze Guitar karahava
Ubuhanga bw'uriya mwana bwahagurukije benshi na Samputu bamuha amashyi, Ministre we yumiwe
Ubuhanga bw'uriya mwana bwahagurukije benshi na Samputu bamuha amashyi, Ministre we yumiwe
Ministre Mitali nyuma yo gutangara yabajije uyu mwana ibye
Ministre Mitali nyuma yo gutangara yabajije uyu mwana ibye
Abakobwa bo mu Indangamirwa mu mishayayo inogeye amaso
Abakobwa bo mu INGANZONGARI mu mishayayo inogeye amaso
Tom Close na Uncle Austin baririmbanye
Tom Close na Uncle Austin baririmbanye
Khizz n'igikombe cya Best New Artist
Khizz n'igikombe cya Best New Artist
Dream Boyz bishimiye igikombe bahawe
Dream Boyz bishimiye igikombe bahawe
Platini ari kugorora umuhogo
Platini ari kugorora umuhogo
Kitoko na Emmy bitegereza Performance ya Tom Close na Uncle Austin
Kitoko na Emmy bitegereza Performance ya Tom Close na Uncle Austin
Kitoko yagoroye umuhogo benshi baranyurwa
Kitoko yagoroye umuhogo benshi baranyurwa
Young Grace mu ntebe yahawe na Malina Interiors, yicaranye na Ministre Mitali
Young Grace mu ntebe yahawe na Malina Interiors, yicaranye na Ministre Mitali
Kamishi n'umunyamerikakazi w'inshuti ye bishimira ibikombe bibiri yegukanye
Kamishi n'umunyamerikakazi w'inshuti ye bishimira ibikombe bibiri yegukanye
Uyu mwana (Babou) yatunguye abantu ubwo yavugaga ati: "Music is what you do, Hip hop is what you live"
Uyu mwana (Babou) yatunguye abantu ubwo yavugaga ati: "Music is what you do, Hip hop is what you live"
Riderman n'umukunzi bari bakereye uyu mugoroba
Riderman n'umukunzi bari bakereye uyu mugoroba
Ministre Mitali niwe watangaje ko umuhanzi wa 2011 ari KING JAMES
Ministre Mitali niwe watangaje ko umuhanzi wa 2011 ari KING JAMES

Photos: MUZOGEYE P

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • kamichi twishimye kuba yongeye kwisubiza ikuzo,nishiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiimye bitavugwa.

  • birarenze kbsa

  • Mujyemukomeza
    mutugeho amaku
    ru yabahanzi mwagize igitekerezo kiza
    kandi mwabigezeho murakoze ndabashimiye cyane

  • namba namwe mushyiraho amafoto rata.murakoze

  • Bravo kuri salax awards, ngirango ibi bitandukanye n’ibya Primus Gura Gura Simucards (PGGS)

  • Nkunda ko muzi gufata amafoto akenewe,urban boys jye ndabikundira buriya bagira udushya kweli wagirango ni LMFAO ariko ntahantu nahamwe mwatwertse dream boys??

  • khizz we respect yah! stay safe.tnks we l v u.

  • waouh! nishimye cyane. congrat brot King james. habuzemo Urban Boyz.ce sont mes prëferee. music Nyarwanda irikuzamuka bishimishije. thx namwe kubwa amakuru et surtout Les photos. lol

  • hey urban boys irarenze kabisa ariko sinzi ukuntu dream boys ibatsinda kandi numva abantu benshi bikundira urban boys gusa ntaribi ubutaha nibo!!!!!!!!!!!

  • Mwarakoze kutubera aho tutarituri
    uretseko byambabaje kuba mutanyeretse christopher

  • no comment kuri style ku abahanzi biwacu

  • Urban boys yarikwiye award ariko

    • Kabisa nanjye ndunga mu ryawe! Urban boys yarambabaje

  • Realy happy for Khizz and Riderman! Congs guys! U did it and Jah made it possible! Me luv u <3<3

  • nibyiza ko king jamus yabonye ibyobikombe turabyishimiye ariko nagabanye ubustari kuko abantu benshi bamukundira imyitwarireye mwiza ko atabireste abyeyi badufasha k’umutora babireka
    king james rero gabanya ubusitari

  • ok turashimira cyane uburyo anahanzi nyarwanda bakomeje kwitabwa mu guteza umusiziki nyarwanda kandi turashimira kandi twishimiye ibihembo bya king james kuko ni umuhanzi ugeregeza kwitwara neza pe.
    ariko kandi twagira icyo tumubwira
    king james turagukunda pe!! hantu iwacu kandi njye n’ubwo igihe cyose kubera indirimbo zawe zimfasha nihaye peni yo kugushakira abafana mu buryo nshobye ari ko
    nyine uramutse utagabanyije ubusitari hari abagucikaho
    kuko hari igihe umuntu akoresha sondage mu bantu runaka ok bakagushima ariko nk’abantu bakuru hari ibyo batangiye kukunengaho ubworero ngo baca umugani mu kinyarwanda ngo “ucira injiji amarenga amara amanonko” aha!!!

  • yes umwami wamusic twishimiye king jamus byiza cyane ariko ugabanye ku ba umusitari kuko ahobukera abafana bawe bazakuvaho n

  • mbega agahinda,mbega isoni n’ikimwa twatewe na Urban boys mu majipoUrban boys mu majipo koko pe umuco nyarwanda muwutesheje agaciro yego niterambere ariko se Bahungu b’U rwanda ni nde wababwiye iterambere ari ukwambara ijipo uri umuhungu ukagerekaho ikoti ndeste n.amasogisi gusa njyewe kuruhande rwanjye nabonye ko ariko ari ” acultiration” vraiment,
    burya rero mujye mukora ibintu ariko urige icyo bita ” Perre spirituel cyangwa se mère spirituel” kuko aho mwarengeye .

  • Wibeshye, bariya bakobwa babyina ntago ari INDANGAMIRWA,ahubwo ni inganzo ngari.Nubwo indangamirwa zatwaye award ya best culture troup artist, rwose kubyina ntabyo zizi, ninayo mpanvu batazitumiye.Harim ikibazo mubategura Salax aword, banza ari ikimenyane gusa cg politiki

  • byarikuba byiza iyo red kapet ihabwa couple byari kugaragaza maturite yibirori,any way byari byiza

  • Salax yagenze neza rwose!bariya bakobwa si Indangamirwa ni Inganzo!ariko wowe uvuze ngo Indangamirwa ntibazi kubyina nuko utarababona niyo mpamvu!kuba barahawe award nuko bafite ababona ko bazi kubyina kdi bakaba barabatoye!rero nawe nkuko uri umufana w’inganzo ngali wari kubatora!Indangamirwa zizi kubyina kdi baracyari n’abato bafite avenir! Congz ku kirezi kabisa ntaho babogamye pe!

  • ok Dream boys.

  • ariko kweri uncle austin yari yambaye neza anaririmba live neza..courage kabisa

  • Ohhh!!! mbega byiza!!! Courage kuri young Grace na King James Vraiment mwarakoze kandi mukomeze kujya mbere tubari inyuma.
    ubutaha byose bizabe ibyanyu mutsi90nda umugani wa Tomclose………….!!!

  • nkuko byagaragaye rider man afite umukunzi mwiza bitari ibyo gushakisha nabandi azababere isomo!

  • King James nakomereze aho abakunzi be tuzamugwa inyuma!!!

  • king james noneho byaturenze komerezaho mwana wacu,turagukunda byarenze urugero .tukuri inyuma igihe cyose hari igihe inaha mumahanga tuzakubona amaso kumaso.ariko ntugakabye kuri ionyogosho zawe GOD bless you.ok

  • waw king of the king.oye oye KING JAMES,twarishimye cyane courage ntuzasubire imyuma ahubwo urusheho kujya mbere. kiss mwana

  • urban boyz irasobanutse peee.gsa bihangane babagiriyeyo bt ubutaha bazabona best video clip(take it off),best group lol

  • riderman na assinah baribacye
    eye kbsa birakwiye byaribyiza

  • urban boys 4 ever best group till ma last day of living!!

  • king james congs baby

Comments are closed.

en_USEnglish