Salax Awards ku nshuro ya kane King James yegukanye ibikombe 4
Kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Werurwe nibwo abahanzi bakoze neza mu mwaka ushize wa 2011 bahembwe mu mihango ya Salax Music Awards ku nshuro ya kane. Umuhanzi King James niwe wigaragaje nyuma yo kwegukana ibihembo bine wenyine.
Salax Music Awards yabereye kuri Stade nto i Remera, yatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice mu gihe byari biteganyijwe gutangira saa kumi z’umugoroba. Nubwo hagwaga imvura nyinshi i Kigali, abantu ntibabuze kuba bahageze kare ndetse stade nto iruzura imiryango irafungwa.
Abahanzi bamaze gutambuka kuri “Red Carpet” nibwo batangiye gutangaza abahanzi n’ibihembo uko babitsindiye;
Abahanzi bamaze gutambuka kuri “Red Carpet” nibwo batangiye gutangaza abahanzi n’ibihembo uko babitsindiye;
Best male King James
Best female:Knowless
Best group:Dream boys
Best hip hop:Rider man
Best R&B: King James
Best Afro Beat:Kamishi
Best Gospel: Liliane Kabaganza
Best Album:Umuvandimwe (King James)
Best Video: Warambeshye – Kamishi
Best New Artist: Khizz
Best Audio Producer: Lick Lick
Best Traditional: Indangamirwa
East African Artists: Kidumu (cyakiriwe na Ahmed AHUPA)
Best video director: Bagenzi Bernard (The Zone Video)
MTN caller tune: Hip hop game – Young Grace
Song of the Year: Bella
Artist of the year: King James
Uyu muhanzi w’umwaka (Best Artist) yagombaga kuba nibura yaramuritse Album mu mwaka ushize (2011), kuba yatwaye ibikombe nibura bibiri muri iri joro, kuba yari afite nominations nyinshi ndetse no kugira imwe mu mashusho meza y’indirimbo ze.
MTN yahembye King James nk’umuhanzi w’umwaka (Artist of the year) telephone yo mu bwoko bwa Blackberry. Young Grace we yahembwe na MTN 300 000Frw kubera caller tune ye yaje imbere y’izindi, naho umuhanzi uri kuza neza Khizz yemererwa n’inama nkuru y’urubyiruko kumushyirira ahagaragara Album.
Umuhanzi wari wambaye neza wanatambutse neza kuri Red Carpet akabihemberwa ni Young Grace wahembwe intebe nziza na Marina Interiors.
Abahanzi nka Kitoko, Jay Polly, Urban Boys, Tom Close, Just family, Miss Jojo n’abandi bo batashye amara masa kuko bataje mu bigaragaje mu 2011 nkuko byagaragaye mu matora ya Salax Awards.
Bamwe mu bahanzi byagaragaye ko bafite abafana benshi mu bari aho twavuga Jay Polly, Riderman na King James.
Muri iyi mihango hafashwe umwanya wo kwibuka ba nyakwigendera Whitney Houston, Sentore na Christophe Matata.
Udushya: Amajipo ya Urban Boys, umuhanzi Craja wa Just Family yaje kuririmba nyamara yari amaze gupfusha nyina, Jay Polly abafana be benshi batunguwe kuba nta Award yatahanye, inyogosho y’agasatsi gahengetse ya King James, abahanzi batanyuze kuri Red Carpet kubera gukerererwa nka Urban Boys, Kitoko, Kamishi, Tom Close na Uncle Austin.
Ibi birori byarangiye nta jambo ribitangiza cyangwa ribisoza rivuzwe, Ministre w’umuco na siporo Mitali Protais nk’umushyitsi mukuru akaba gusa yahembye Artist of the Year, King James.
Photos: MUZOGEYE P
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
kamichi twishimye kuba yongeye kwisubiza ikuzo,nishiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiimye bitavugwa.
birarenze kbsa
Mujyemukomeza
mutugeho amaku
ru yabahanzi mwagize igitekerezo kiza
kandi mwabigezeho murakoze ndabashimiye cyane
namba namwe mushyiraho amafoto rata.murakoze
Bravo kuri salax awards, ngirango ibi bitandukanye n’ibya Primus Gura Gura Simucards (PGGS)
Nkunda ko muzi gufata amafoto akenewe,urban boys jye ndabikundira buriya bagira udushya kweli wagirango ni LMFAO ariko ntahantu nahamwe mwatwertse dream boys??
khizz we respect yah! stay safe.tnks we l v u.
waouh! nishimye cyane. congrat brot King james. habuzemo Urban Boyz.ce sont mes prëferee. music Nyarwanda irikuzamuka bishimishije. thx namwe kubwa amakuru et surtout Les photos. lol
hey urban boys irarenze kabisa ariko sinzi ukuntu dream boys ibatsinda kandi numva abantu benshi bikundira urban boys gusa ntaribi ubutaha nibo!!!!!!!!!!!
Mwarakoze kutubera aho tutarituri
uretseko byambabaje kuba mutanyeretse christopher
no comment kuri style ku abahanzi biwacu
Urban boys yarikwiye award ariko
Kabisa nanjye ndunga mu ryawe! Urban boys yarambabaje
Realy happy for Khizz and Riderman! Congs guys! U did it and Jah made it possible! Me luv u <3<3
nibyiza ko king jamus yabonye ibyobikombe turabyishimiye ariko nagabanye ubustari kuko abantu benshi bamukundira imyitwarireye mwiza ko atabireste abyeyi badufasha k’umutora babireka
king james rero gabanya ubusitari
ok turashimira cyane uburyo anahanzi nyarwanda bakomeje kwitabwa mu guteza umusiziki nyarwanda kandi turashimira kandi twishimiye ibihembo bya king james kuko ni umuhanzi ugeregeza kwitwara neza pe.
ariko kandi twagira icyo tumubwira
king james turagukunda pe!! hantu iwacu kandi njye n’ubwo igihe cyose kubera indirimbo zawe zimfasha nihaye peni yo kugushakira abafana mu buryo nshobye ari ko
nyine uramutse utagabanyije ubusitari hari abagucikaho
kuko hari igihe umuntu akoresha sondage mu bantu runaka ok bakagushima ariko nk’abantu bakuru hari ibyo batangiye kukunengaho ubworero ngo baca umugani mu kinyarwanda ngo “ucira injiji amarenga amara amanonko” aha!!!
yes umwami wamusic twishimiye king jamus byiza cyane ariko ugabanye ku ba umusitari kuko ahobukera abafana bawe bazakuvaho n
mbega agahinda,mbega isoni n’ikimwa twatewe na Urban boys mu majipoUrban boys mu majipo koko pe umuco nyarwanda muwutesheje agaciro yego niterambere ariko se Bahungu b’U rwanda ni nde wababwiye iterambere ari ukwambara ijipo uri umuhungu ukagerekaho ikoti ndeste n.amasogisi gusa njyewe kuruhande rwanjye nabonye ko ariko ari ” acultiration” vraiment,
burya rero mujye mukora ibintu ariko urige icyo bita ” Perre spirituel cyangwa se mère spirituel” kuko aho mwarengeye .
Wibeshye, bariya bakobwa babyina ntago ari INDANGAMIRWA,ahubwo ni inganzo ngari.Nubwo indangamirwa zatwaye award ya best culture troup artist, rwose kubyina ntabyo zizi, ninayo mpanvu batazitumiye.Harim ikibazo mubategura Salax aword, banza ari ikimenyane gusa cg politiki
byarikuba byiza iyo red kapet ihabwa couple byari kugaragaza maturite yibirori,any way byari byiza
Salax yagenze neza rwose!bariya bakobwa si Indangamirwa ni Inganzo!ariko wowe uvuze ngo Indangamirwa ntibazi kubyina nuko utarababona niyo mpamvu!kuba barahawe award nuko bafite ababona ko bazi kubyina kdi bakaba barabatoye!rero nawe nkuko uri umufana w’inganzo ngali wari kubatora!Indangamirwa zizi kubyina kdi baracyari n’abato bafite avenir! Congz ku kirezi kabisa ntaho babogamye pe!
ok Dream boys.
ariko kweri uncle austin yari yambaye neza anaririmba live neza..courage kabisa
Ohhh!!! mbega byiza!!! Courage kuri young Grace na King James Vraiment mwarakoze kandi mukomeze kujya mbere tubari inyuma.
ubutaha byose bizabe ibyanyu mutsi90nda umugani wa Tomclose………….!!!
nkuko byagaragaye rider man afite umukunzi mwiza bitari ibyo gushakisha nabandi azababere isomo!
King James nakomereze aho abakunzi be tuzamugwa inyuma!!!
king james noneho byaturenze komerezaho mwana wacu,turagukunda byarenze urugero .tukuri inyuma igihe cyose hari igihe inaha mumahanga tuzakubona amaso kumaso.ariko ntugakabye kuri ionyogosho zawe GOD bless you.ok
waw king of the king.oye oye KING JAMES,twarishimye cyane courage ntuzasubire imyuma ahubwo urusheho kujya mbere. kiss mwana
urban boyz irasobanutse peee.gsa bihangane babagiriyeyo bt ubutaha bazabona best video clip(take it off),best group lol
riderman na assinah baribacye
eye kbsa birakwiye byaribyiza
urban boys 4 ever best group till ma last day of living!!
king james congs baby
Comments are closed.