SACCO ABESAMIHIGO NYAKARENZO yiyubakiye inzu yo gukoreramo
SACCO ABESAMIHIGO y’Umurenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi yiyubakiye inzu yo gukoreramo, aho abanyamuryango bagize uruhare rukomeye mu kuyiyubakira, bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi bw’umurenge.
Nk’Uko bisobanurwa na Perezida wa SACCO ABESAMIHIGO Nyakarenzo, Bwana Mudacogora Berchaire, kugera kuri icyo gikorwa cy’indashyikirwa babikesha ubufatanye hagati y’abanyamuryango ba SACCO ndetse n’ubufasha bw’ubuyobozi bw’Umurenge bwatanzenikibanza SACCO yubatsemo ku buntu.
Abanyamuryango bo bakaba baratanze inkunga y’amafaranga iri hagati y’igihumbi n’igihumbi Magana atanu (1.000 Frw – 1.500 Frw) kuri buri munyamuryango hakurikijwe ubushobozi bwabo.
Bose hamwe bakaba barabashije gukusanga amafaranga agera kuri 2.740.000 Frw. Nk’uko yakomeje abivuga, iyi SACCO ifite abanyamuryango 4.268. Mu ntangiriro, bakaba bariyemeje gutanga umugabane shingiro w’amafaranga 5.000 Frw.
Kugeza ubu, abamaze kuyatanga bafite ikigereranyo cya 76 % bamaze gutanga 16.262.500 Frw y’umugabane shingiro kuri 23.340.000 Frw yari ategerejwe. Bose bakaba bamaze kwizigamira amafaranga 82.774.820 Frw.
Ayo mafaranga yose abitswa mu mabanki y’ubucuruzi akorana na SACCO, kandi ayo mabanki arabungukira. Aha akaba ari naho bahereye bafata icyemezo cyo kwiyubakira inzu bakoreramo igendanye n’igihe bagakoresha inyungu za banki n’inkunga z’abanyamuryango ubwabo, nta yindi nguzanyo bagombye gusaba.
Iyo nzu ikurikije igishushanyo mbonera cya SACCOs cyashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative “Rwanda Cooperative Agency / RCA”. Itandukanye cyane n’aho yari isanzwe ikorera mu cyumba kimwe yatijwe n’umurenge wa Nyakarenzo ariko ugasanga kidahagije gukorerwamo imirimo y’ikigo cy’imari iciriritse.
Nibwo biyemeje kwiyubakira inzu ifite ibyumba bitandukanye birimo ibiteganyirijwe ibiro by’umucungamutungo, ububiko bw’amafaranga bufite umutekano wizeye, ibiro bikoreramo akanama k’inguzanyo, inzu y’inama ndetse n’aho abanyamuryango bahererwa serivisi zo kubitsa no kubikuza.
Umwe mu banyamuryango bayo, Bwana HATEGEKIMANA Jean Bosco, yishimiye ko SACCO yabo ifite imikorere myiza kandi ko itanga serivisi zihuta.
Ari mubo iyo SACCO imaze guha inguzanyo kandi yavuze ko bitamugoye kuyibona, cyane cyane ko umukozi ubishinzwe “agent de crédit ” yamufashije gutegura umushinga we ariwo banki yahereyeho imuha inguzanyo arimo gukoresha mu bucuruzi bwe.
SACCO Nyakarenzo irateganya ko inzu niyuzura izaba ifite agaciro ka miliyoni 11.000.000 Frw. Aya mafaranga yose akaba azaboneka nta yindi nguzanyo basabye mu mabanki. Bizeye gutangira kuyikoreramo mu minsi ya vuba kuko ibyinshi byarakozwe hasigaye gusa imirimo yo kusukura no kuyiyoboramo amashanyarazi.
Iki gikorwa ni urugero rwiza ku zindi SACCOs zose mu gihugu kuko SACCO ari kimwe n’izindi koperative, abanyamuryango bakaba bagomba kugira uruhare mu iterambere rya koperative.
UWERA Celine
Umukozi wa RCA ushinzwe Imenyekanishabikorwa / RCA