Digiqole ad

S.Tetteh abeshya FERWAFA? cg iramubeshya?

Kuri uyu wa gatanu nibwo umutoza  w’ikipe y’igihugu “Amavubi” Sellas Tetteh yahamagaye Amavubi makuru  ngo bitegure umukino w’u Burundi uzaba tariki 5/6, nk’uko tubikesha urubuga rwa internet rwa FERWAFA.

Sillas Tetteh

Photo: Silas Tetteh.

Urutonde ngo aruhorana kuri Flash disk?

Abakinnyi bahamagawe batumye benshi bongera kwibaza uburyo Amavubi ahamagarwa, abakinnyi bahamagawe nta gihinduka ku bari bahamagawe hashize amezi 3, bisa naho Tetteh aho abika urutonde ariho yasubiye akarwegura akongeramo gusa Fabrice Dusingizimana (amazina ye ntavugwaho rumwe) na Jean De Dieu Uwineza .

Muri rusange dore abakinnyi bahamagawe:

Abazamu: Jean Luc Ndayishimiye, Jean Claude Ndoli, Patrick Rutayisire, Evariste Mutuyimana

Myugariro:   Eric Gasana, Abouba Sibomana, Ismail Nshutinamagara, Donatien Tuyizere, Gaseruka Aloua, Mutesa Mafisango

Abo hagati:Jean Baptiste Mugiraneza, Hussein Sibomana, Haruna Niyonzima, Hegman Ngomirakiza, Adolphe Hakundukize, Fabrice Dusingizimana, Jean De Dieu Uwineza.

Ba rutahizamu: Peter Kagabo, Eric Serugaba, Jacques Tuyisenge, Kipson Atuheire, Saidi Abedi Makasi, Uzamukunda Elias

Benshi muri aba bakinnyi bibazwaho cyane, urugero;

Gaseruka Aloua: Amaze igihe kinini yaraburiwe irengero akaza kugaruka mu Rwanda mu ikipe ya Rayon sports, nta gishidikanya ko atigeze arebwa neza.

Saidi Abedi Makasi: uyu nyuma yo kuva muri Difaa Al Djadida muri Maroc ntakipe yongeye kumureba irihumye, arakora imiyotozo muri APR gusa, bigaragara ko yasubiye hasi cyane, bivugwako ahamagarwa kubera ubucuti afitanye n’umwe mu bayobozi muri comité ya FERWAFA.

Abanyezamu 4 badahinduka (Bakame, Ndoli, Rutayisire, Evariste)nyamara umuzamu  wa Mukura Regis Ingabire ubu ari mu bakinnyi bane beza batoranyijwemo umwe uzahembwa nk’umukinnyi w’ukwezi kwa 4 agahembwa na Bralirwa.

Kipson Atuheire: uyu mukinnyi ni umusimbura (utakinasimbura) mw’ikipe ya APR, ariko mu mavubi makuru ntasigwa inyuma.

Mu bakinnyi 4 beza kurusha batoranyijwe n’abasifuzi, n’abatoza ndetse n’abanyamakuru b’imikino (Kagere Meddy, we ni umugande, Kalisa Diardot wa Muhanga, Regis Ingabire wa Mukura  na Muhire Claver wa Etincelles FC). aba nta n’umwe ugaragara mu rutonde rwa Sellas Tetteh, ni ikimenyetso simusiga ko atajya akurikirana shampionat usibye match z’I Kigali gusa.

Ibi byose bituma benshi bibaza niba Sellas Tetteh abeshya FERWAFA ko ari selectionneur w’amavubi  cyangwa se ari FERWAFA imubeshya ko ari umutoza w’ikipe y’igihugu.

Fabrice Tuyishimire

Umuseke.com

6 Comments

  • none wowe urabaza ngo papa niki ubizi? igihe cyose iyo ferwafa izaba hakirimo jules ntaho amasazi( amavubi ) azagera irebere nawe abo bantu bahamagara nivo yabo iri hasi cyane? urebye uriya mutoza aravangirwa cyane urebye ntago ariwe wihitiramo abakinnyi, ntago ariwe ufite ijambo ryanyuma nkabatoza tujya tubona europe? abantu bakajya aho bagategereza intsinzi ngo ayo masazi azatsinde yongere gusubirana izina ryamavubi??? ahaha, reka dukomeze twikurikirire bariya bana 17 ans naho ayo maszi muyarekere jules, na kazura kuko kuva bajyaho ntacyo ikipe yagezeho ntanicyo izageraho? duheruka instinzi ku bwa siza

  • buri wese abaye umutoza yakora liste ye,kandi yaba itandukanye niy’undi,none rero uriya mutoza mbona twamurekera akazi ke

  • Yewe iby’amavubi n’agahomamunwa nonese Jules ko yabwiye KAREKEZI ngo azagaruka mu mavubi atakiri muri FERWAFA mu gihe Jules agifata FERWAFA nk’akarima ke ntaho amvubi azagera nonese mwebwe murumva ruriya rutonde rusobanutse n’akumirooooo!!!!!!!!!!!!!!!

  • @Fisi mbese Jules ntiyakwtisha Olivier?hahahaha sha urandagije pe!naho biriya bibazo bibiri birangiza iyi nkuru ntago bibangikanye ahubwo biruzuzanya!gusa ikinamico cya FERWAFA, AMAVUBI, ITANGAZAMAKURU rya siporo turakomeza twe tugikurikiranire hafi twirebera uko umupira wacu ugenda ucika.

  • Yewe ndumiwe koko iyi kipe idahinduka abanyarwanda nitwe dutuma bakomeza kudukinisha ..uhamagara ute umuntu utajya mukibuga hari abahora mukibuga kandi bafite forme….Nyamara igihe tuzivumbura tukareka kujya kureba iyi kipe nibwo bazabyemera ko bisubiraho

  • nshuti mureke jules ntaho yahurira nurutonde ashobora nogutanga igitekerezo ariko siwe ufata umwanzuro wabahamagarwa ahubwo abunganira tetteh nibamufashe bekuba indeberezi.

Comments are closed.

en_USEnglish