Digiqole ad

S.A: Julius Malema yasohowe igitaraganya mu nteko nshingamategeko

Inzego z’umutekano zasohoye Julius Malema, umuyobozi w’ishyaka ritavuga ruwe n’ubutegetsi bwa Perezida Jacob Zuma, ubwo yatezaga akavuyo mu Nteko nshingamategeko Perezida arimo avuga ijambo, uko gusohorwa kwe byateje impagarara mu badepite batavuga rumwe na Leta.

Julius Malema wo muri EFF
Julius Malema wo muri EFF

Malema n’abadepite bo mu ishyaka rye EFF batangiye kuvugira mu ijambo ngarukamwaka Perezida Zuma yagezaga ku baturage ari mu Ngoro y’Inteko y’icyo gihugu cya Africa y’epfo, umuyobozi w’Inteko nshingamategeko Baleka Mbete ategeka abashinzwe umutekano kumusohora.

Uko gusohorwa kwa Malema kwateye impagarara cyane ku badepite bo mu ishyaka rya ‘Democratic Alliance’ rikomeye cyane mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zuma.

Umuyobozi wa Democratic Alliance, Mmusi Maimane yamaganye icyo cyemezo ati “Ntabwo bishoboka kohereza Polisi mu Nteko.”.

Abatavugarumwe na Leta bavuze ko ari ibintu bikomeye ndetse umwe mu badepite ashinja abo bapolisi gutera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu mwaka ushize n’ubundi abadepite bo muri EFF baciye mu ijambo Jacob Zuma arimo avuga bakajya basakuza bavuga ngo: “Subiza amafaranga”, ndetse hari n’umudepite wise Perezida Zuma ‘igisambo’.

Abo batavuga rumwe na Leta bashinja Zuma gukoresha amafaranga y’imisoro y’abaturage mu nyungu ze bwite, ahanini bigashingirwa ku kayabo ka miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika, Zuma ngo yaba yaratanze asana inzu ze mu mudugudu wa Nkandla, abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bakaba basaba ko Zuma yabanza gusubiza ibibazo bimuvugwaho mbere yo kuvuga ijambo.

Perezida Zuma we yahakanye ibimuvugwaho avuga ko nta kinyuranyije n’itegeko yakoze.

Uretse ibyo kunyereza imitungo, bivugwa ko ishyaka riri ku butegetsi rya Perezida Zuma, ANC ryaba ryarakoze amanyanga mu matora yabaye mu mwaka washize.

Julius Malema yari amaze igihe atangaje ko nadasubizwa ibibazo bye, azaca mu ijambo Perezida Zuma cyangwa akitabira imirimo y’Inteko Nshingamategeko yambaye ubusa.

BBC

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Muri iki gihugu se nta PACi ibayo ngo tubatize ku yacu iyobowe na Nyakubahwa Nkongoli Laurent?

  • Ni kuriya bagashakabuhake batangiza akavuyo iyo babonye utari igikoresho cyabo. Ejo bundi muzumva Afurika y’Epfo yabaye nka Taiwan, Ukraine n’ahandi hose hari ubutegetsi budakorana na Illuminati. Afurika y’Epfo irazira gukorana n’Abarusiya n’Abashinwa mu mushinga wo gushyiraho banki izatuma ibihugu bikennye byigobotora FMI, Banki y’Isi n’amadolari.

    Ariko ntacyo bizatanga kuko igihe cy’uko Isi iva mu biganza bya Illuminati/Shitani imazemo imyaka 2000 cyarageze.

    Nta muntu ushobora guhindura gahunda z’Imana.

  • umukuru w’igihugu aba akwiriye icyubahiro iyo auga ijambo. naho utemera ibyo avuga arareka akarangiza kuvuga nawe akaka ijambo yarihabwa akavuga icyo ashaka. mu bwubahane bwa bose.

  • @ Ba Gashakabuhake : ukomoje ku bintu bifite umujya ariko abatanazi neza ibyiyo nkuru utubwiye utwicishije amatsi wadufasha ukadusobanurira birambuye STP

    Merci

  • Abatagangaye ni benshi! None iyo myaka 200Imana yari yaragabiye abayo illuminati?

    • Biragoye. Iyo ibintu byarangije kuba ushobora kubisobanura bikakorohera. Ushobora no kugerageza kumva uko ibintu bizagenda mu gihe kiri imbere.

      Aha niho ubwenge bw’abazungu busa n’ubwisumbuye kubw’Abirabura kuko bo bareba ibyabaye bagashaka impamvu barangiza bagashaka ukuntu byakongera kuba niba babishatse cg se ukuntu bitakongera kuba.

      Ibyo byose se ariko bishoboka hano ku mubumbe w’Isi. Ariko mu rwego rwa Univers yose, hari ibindi Imana yapanze twe tuba ku mubumbe w”Isi uzenguruka Izuba tutapfa kumva. ARIKO UBISHATSE WABYUMVA KUKO BYARANDITWSE NUBWO BIMWE BYAHISHWE NGO RUBANDA BATAZABIMENYA!!!!!!!!!!!??????????

      Harakabaho Internet.

  • Hi, umunyamakuru haraho tutabyumva kimwe, ntabwo Malema yavugiye mwijambo ryaperezida aribyo byatumye asohorwa, ahubwo perezida winteko yasabye Zuma kuba yicaye noneho bagakora discussion ahita abwira Julius ngo “Nizere ko utafite ibindi uvuga birenze kubyo navuze” ibintu byarakaje benshi mubadepite na Malema arimo agahita abwira presidente ngo you are wrong you are reading my memory, ati ndihano kubwabantu bantoye hashingiye kumategeko, ntabwo ndihano kubw’ubutumire bwawe, ntago rero wambuza kuvuga ntanubwo wategeka ngo nsohorwe, agatsimbararara ashaka kuvuga ijambo imvururu zitangira uko, umudamu ategeka abashinzwe umutekano kuza bagasohora Malema…PLZ next time mujye mugerageza gucukumbura uko bimeze…

Comments are closed.

en_USEnglish