Digiqole ad

RYON irasaba urubyiruko gukangukira umurimo

Kuri uyu wa gatanu ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara habereye ihuriro ndetse n’imurikagurisha byahuje abahagarariye amashyirahamwe y’urubyiruko mu gihugu cyose.

Urubyiruko rugaragaza ibyo rwikorera

Umuryango wa Rwandan Youth Organisation Networ (RYON) wateguye iri huriro mu rwego rwo guhuza uru rubyiruko, kwerekana ibyo rumaze kugeraho aho rukoerera ndetse no kurushishikariza kurushaho gukora.

Muri iri huriro hakaba hari urubyiruko rurenga 120 baturutse mu gihugu hose, hari kandi n’umunyamabanga mukuru muri Ministeri y’urubyiruko Serge Guyaume NZABONIMANA ndetse n’imiryango yigenga (NGOs)

HAKIZIMANA Joseph umwe mu bitabiriye iri huriro aturutse mu majyepfo yatangarije umuseke.com ko ahakuye amasomo menshi yiteguye gushyira mu bikorwa ageze mu ishyirahamwe ryabo.

Uhagarariye umuryango wa RYON Jean Christophe RUSATIRA ikindi cyari kigamijwe ari ukuganira n’uru rubyiruko ruturutse ahatandukanye ngo bumve n’ibibazo bafite bagerageze kubishakira igisubizo cyane ko urubyiruko arirwo rugize umubare munini w’abatuye u Rwanda.

RYON ni umuryango watangiye mu 2009 ukaba ugizwe n’abanyamuryango bagera kuri 778, ukorana n’indi miryango y’urubyiruko 3 ariyo: MEDSAR:Medical Student Assocition of Rwanda, MMHA:Medical Student Mental Health Association, AEJR:Association des Enfant et Jeunes Travailleurs Rusizi.

Rumwe mu rubyiruko rwerekanye inkweto rukora mu birere

Daddy SADIKI RUBANGURA 

Umuseke.com

en_USEnglish