Digiqole ad

Rwirangira Alpfa ashobora gusangira “stage” na USHER na Keri Hilson

Amajwi wagira ngo yanyujijwe ku museno yongeye kumvikana mu kirere cya Nairobi, ubwo abatsindiye TUSKER PROJECT FAME kuva kuya mbere kugera ku ya kane bongeye kuririmba ku cyumweru tariki ya 26 Kamena ubwo TPF 5 benshi bari bategereje,yafunguraga  imiryango yayo!

Alpha Rwirangira, Usher Raymond (Iburyo hasi) na Keri Hilson (Ibumoso hasi)
Alpha Rwirangira, Usher Raymond (Iburyo hasi) na Keri Hilson (Ibumoso hasi)

TPF 5 ikaba ije mu buryo butari bwitezwe, kuko igiye guhuza abayitsindiye kuva yatangira bityo ikaba yahawe izina ridasanzwe rya TUSKER ALL STARS (TAS). Akandi gashya ni abazayakira (Master of Ceremony) barimo igihangage Gaetano Kaggwa uturuka muri Uganda, mwibuka ubwo yazaga ku mwanya wa gatanu mu irushanwa Big Brother Africa ku nshuro yaryo ya mbere (ryegukanywe na Cherise Makubale/Zambiya) bikaba imbarutso yo kuba umunyamakuru wakira ibiganiro (Program Host) binyuranye haba ku maradiyo ndetse na televiziyo byumwihariko mu kiganiro Studio 53 gica kuri M-net; ni nawe kandi wakiriye TPF ya mbere n’iya kabiri.

Azafatanya na Eve D’Souza umunyamakuru w’umunyakenya umenyerewe mu biganiro bya
burakeye (Breakfast Shows); imyitwarire ye myiza ikaba yaratumye yegukana ibihembo bitandukanye kw’itangazamakuru muri iyi myaka itatu ishize, akaba anazwi cyane mu kiganiro Vibe City gica kuri Channel O. Nkuko “Regional Marketing Manager” wa Tusker Mburu Karanja yabivuze, aba ba “MCs” batoranyijwe hitondeye uburyo bashoboye kwatsa umuriro kuri “stage” ku bw’iyo mpamvu Dr Mich Egwang na Sheila Mwanyigha bari bamenyerewe muri TPF 3 na 4 ntibazagaragara muri TAS 1.

Amakuru dukesha inzego zizewe n’uko hateganyijwe ikirori kuya 20 Kanama ku kibuga cya Carnivore i Nairobi, akaba ari ho 3 ba mbere bazaririmbira ubwo bazaba bari kumwe n’abahanzi ba ba nyamerika basanzwe ari indashyikirwa nka Usher Raymond ndetse na Keri Hilson.

Impaka zikomeje kuba urudaca kuva i Kigali kugera Nairobi, hibazwa muri aba bahanzi b’ibyamamare bya TUSKER PROJECT FAME uzagarika abandi agasangira “Mic” na Usher cyangwa Keri! Ibi bikajyana n’impamvu yatumye mu by’ukuri hatekerezwa kuzana uburyo bushya bwo gukora iri rushanwa nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru ushinzwe k’umenyekanisha ibicuruzwa (Marketing Director) mu kigo Est Africa Breweries Limited, Debra Mallowah :” Tusker All Stars izaba imbarutso mu kwibutsa aba bahanzi mpuzamahanga babiri [Usher na Keri] umuzi w’umuco wabo nyafurika, ariko kandi izahindura isura ya “stage” muri aka karere k’iburasirazuba cyane ko aba bahanzi bacu bazaba baririmbana n’ibihangange
mpuzamahanga bikunzwe muri muzika”

Ku cyumweru ubwo yafunguraga ibi birori, Gaetano yabanjije gusobanurira abari babyitabiriye uko bizagenda; yagize ati:” mu byumweru 8 buri wese azabe yatoye umustari we (star), nta numwe uzataha [nkuko byari bisanzwe bimenyerewe mu barushanwa] ahubwo buri cyumweru tuzajya dutoranya 3 ba mbere; maze nyuma y’ibyumweru 8 dukore ikirori cyo mu rwego rwo hejuru (MEGA-concert) aho batatu ba mbere bazaririmbira hano Nairobi

TAS -1 ikaba yaratangiye kuya 26/6/2011 ikazarangira kuya 14/7/2011 ari nabwouwatsinze azamenyekana mu kirori cyo kuri uwo munsi; abahanzi 8 bose bakaba barinjiye muri “Accademy” nkuko bisanzwe, harimo n’umunyarwanda Alpha Rwirangira watsindiye TPF 3.

Dore abastar 8 bazitabira iri rushanwa n’igihe baritwariye mbere:

TPF 4 Peter Msechu (Tanzania)
TPF 2 Hemedy Suleiman (Tanzania)
TPF 3 Alpha Rwirangira (Rwanda)
TPF 4 Davis Ntare (Uganda)
TPF 3 Patricia Kihoro (Kenya)
TPF 3 Bernard Nganga (Kenya)
TPF 4 Amileena Mwenesi (Kenya)
TPF 4 Caroline Nabulime (Uganda)

MBABANE Thierry Francis
umuseke.com

9 Comments

  • hazaca uwambaye ndabarahiye!ikigaragara ni uko bizagora gutoranya igihangange mu bindi.

  • alpha niwe uzegukana iyi tusker kuko uyu mu type arabizi kandimwifurije amahirwe ndetse abanyarwanda mwese mbasabye kuzamushyigikira rwose mwivuye inyuma maze urwanda ibendera ryarwo ryongerwe kuzamurwa hariya hantu

  • Mwana wa mama Alpha instinzi ndayireba pe komerezaho ariko, ndabona nabandi barateye imbere shiramo ishaka.

  • “Gaetano Kaggwa uturuka muri Uganda, mwibuka ubwo yatsindaga irushanwa Big Brother Africa ku nshuro yaryo ya mbere” Gaetano ntabwo ariwwe watsinze iri rushanwa

    • Habayeho ukwibeshya, Nibyo Gaetano siwe waritwaye ryatwawe na Cherise Makubale wavaga muri Zambia. Merci Joel uri umusomyi mwiza

  • Dusenge cyane ndabona noneho bariya Alpha bazamushyitsa birakomeye mubwire n’iyihe channel birimo kunyuraho ko mbikunda biba isaha zingahe?

  • EHHHHHH NTIBIKWIYE KUKUNANIRA GUTORA NTEKEREZA KO BURIMUNYA RWANDA ARINYUMA YA ALPHA SIBYOOOOOOOO

  • ni show ariko mutugeze ho uko byifashe iminsi yose

  • i wish u succes alpha

Comments are closed.

en_USEnglish