Rwarakabije aremeza iby’abaryamana bahuje ibitsina mu magereza
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 30 Nyakanga, Komiseri mukuru w’amagereza Paul Rwarakabije yavuze ko nko muri sosiyete hanze muri gereza naho havugwamo iby’abaryamana bahuje ibitsina, ibi ngo bituruka ahanini ku kuba baba hari ibyo babuze batabonera muri gereza.
Hamaze iminsi havugwa ko SIDA mu magereza yaba imaze gufata intera ndende bivuye ku busambanyi bw’abahuje ibintsina bukorerwa muri za gereza.
Komiseri Rwarakabije yavuze ko iby’abaryamana bahuje ibitsina muri gereza bihari koko ariko bagerageza kubirwanya nubwo bitoroshye kubuza abantu gukora ibintu bikorerwa mu bwihisho.
Ati “ Abagore bafungirwa ukwabo, abagabo nabo bagafungirwa ukwabo. Aba bantu baba barafungiwe ibyaha bitandukanye turi kugerageza kubagorora. Ariko biragoye cyane ko wabacunga aho baba bari hose muri gereza ngo ureba ko bataryamana.”
Rwarakabije avuga ko muri gereza aho baryama hari abagororwa babaga barubatse uduhema dufunze hose ku buryo abarimo utabasha kubabona utu batwita “Chateau”. Aha ngo niho ahanini haberaga ubusambanyi bw’abahuje ibitsina.
Rwarakabije ati “ Izi chateau zose twabashije kuzisenya mu magereza, iyo baryamye baba barebana bose ku buryo bigoye gusambana muhuje ibitsina n’abandi bose bareba.
Hari kandi na za komisiyo twagiye dushyiraho zo gucunga abo bantu baryama bahunje ibitsina. Izi ni zimwe mu ngamba zihari.”
Abanyamakuru babajije ibijyanye no kuba ngo muri za gereza hakwiye kujya hatangwa udukingirizo mu rwego rwo kwirinda SIDA.
Komiseri Rwarakabije avuga ko ibyo kwinjiza udukingirizo muri gereza bitemewe kuko abari aho baba baraje kugororwa bataba baraje gusambana.
Yagize ati “n’ababagemurira barabibujijwe cyane kandi nabo ntabwo bashobora kuza ngo bemererwe gusambana n’abo baje gusura. Icyo gihe ntabwo baba bari kugororwa.”
Naho ku kwipimisha agakoko gatera SIDA muri Gereza, Rwarakabije avuga ko babapima buri wese ku bushake ndetse bakabapima izindi ndwara nk’igituntu ariko zo ni itegeko kuko zandurira mu mwuka.
Rwarakabije avuga ko abagororwa bamaze kwipimisha ku bushake agakoko gatera SIDA bagera ku bihumbi 43 018.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW