Rwarakabije aremeza iby’abaryamana bahuje ibitsina mu magereza
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 30 Nyakanga, Komiseri mukuru w’amagereza Paul Rwarakabije yavuze ko nko muri sosiyete hanze muri gereza naho havugwamo iby’abaryamana bahuje ibitsina, ibi ngo bituruka ahanini ku kuba baba hari ibyo babuze batabonera muri gereza.
Hamaze iminsi havugwa ko SIDA mu magereza yaba imaze gufata intera ndende bivuye ku busambanyi bw’abahuje ibintsina bukorerwa muri za gereza.
Komiseri Rwarakabije yavuze ko iby’abaryamana bahuje ibitsina muri gereza bihari koko ariko bagerageza kubirwanya nubwo bitoroshye kubuza abantu gukora ibintu bikorerwa mu bwihisho.
Ati “ Abagore bafungirwa ukwabo, abagabo nabo bagafungirwa ukwabo. Aba bantu baba barafungiwe ibyaha bitandukanye turi kugerageza kubagorora. Ariko biragoye cyane ko wabacunga aho baba bari hose muri gereza ngo ureba ko bataryamana.”
Rwarakabije avuga ko muri gereza aho baryama hari abagororwa babaga barubatse uduhema dufunze hose ku buryo abarimo utabasha kubabona utu batwita “Chateau”. Aha ngo niho ahanini haberaga ubusambanyi bw’abahuje ibitsina.
Rwarakabije ati “ Izi chateau zose twabashije kuzisenya mu magereza, iyo baryamye baba barebana bose ku buryo bigoye gusambana muhuje ibitsina n’abandi bose bareba.
Hari kandi na za komisiyo twagiye dushyiraho zo gucunga abo bantu baryama bahunje ibitsina. Izi ni zimwe mu ngamba zihari.”
Abanyamakuru babajije ibijyanye no kuba ngo muri za gereza hakwiye kujya hatangwa udukingirizo mu rwego rwo kwirinda SIDA.
Komiseri Rwarakabije avuga ko ibyo kwinjiza udukingirizo muri gereza bitemewe kuko abari aho baba baraje kugororwa bataba baraje gusambana.
Yagize ati “n’ababagemurira barabibujijwe cyane kandi nabo ntabwo bashobora kuza ngo bemererwe gusambana n’abo baje gusura. Icyo gihe ntabwo baba bari kugororwa.”
Naho ku kwipimisha agakoko gatera SIDA muri Gereza, Rwarakabije avuga ko babapima buri wese ku bushake ndetse bakabapima izindi ndwara nk’igituntu ariko zo ni itegeko kuko zandurira mu mwuka.
Rwarakabije avuga ko abagororwa bamaze kwipimisha ku bushake agakoko gatera SIDA bagera ku bihumbi 43 018.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
0 Comment
heeeeee ! abo mumagereza nti mubarenganye imishyukwe iba yarabishe ! kandi babikoze kuva kera !
Yaba ari abo muri gereza cg hanze yayo bose bamenyeko bari kuzanira isi umuvumo kdi nibatihana mugihe umwuka w’Imana ubibabyemeza umunsi w’urubanza urabarindiriye.
rwarakabije ngo udukingirizo singombwa none se bo si abantu? nimubafungura se baranduye bazamarira iki igihugu? kubaha udukingirizo harimo uwuhe mutwaro ko numva nawe wiyemerera ko basambana? ujye ugira ubwenge!
Muhanuka abaye mwene Semuhaka ku buryo bwigaragaza. None se ba BANA ubu ntibaba bamaze kuba abagabo kandi bafitiye igihugu akamaro iyo badahitanwa n’abace…. Inyamara benshi bakeneye kugororwa. Erega gusaba imbabazi ni byiza, iyo umuntu azisabye kumugaragaro arababarirwa, kandi birakwiye kuko nibyo byubak. Birenge ni wowe ubwirwa. Ngoho mugire umugoroba mwiza.
Aho se siho hambere ababana bahuje ibitsina baturuka!!! Iyo urugingo rubuze uko rukora, ubwoko bushaka indi nzira; niho kwikinisha bitangira n’abahuje ibitsina bakabona umwanya kuko ntakundi ibitsina byabo bakora akazi kabyo. Abo rero igihe bazafungurirwa, bazaba bararangije kwangirika ahubwo banduye izo ngeso abo basanze hanze nk’abakiri bato.
njye navuye muri gereza ya kimironko ndavuga ibyo nabonye ariko leta y’Urwanda niba abayiyobora basoma izi nkuru bumve ko ubujiji bwa mbere bukorwa ari ugufata umwana wibye imbabura ukamufungana numuntu wishe abantu akatiye burundu nigute se atamushuka ko aba azi ko ari leta yohereje za maneko kandi nyamara ari umufunwa erega umuntu ukatiye uburoko bunini aba yarangiritse memutwe but namaganye Rucagu nibitekerezo bye birimo guteranya abanyarwanda nabe serious
Komiseri Rwarakabije avuga ko ibyo kwinjiza udukingirizo muri gereza bitemewe kuko abari aho baba baraje kugororwa bataba baraje gusambana.
None se muri za kaminuza ko haba utwo dukingirizo ni ukuvuga ko bo baba bataraje kwiga ahubwo gusambana?
Numvise ko no mu mashuri yishumbuye hari abari kubibasabira sinamenya niba naho bahabwa utwo dukingirizo….!
Niba kudatanga utwo dukingirizo ari ukurwanya ubusambanyi, mu Rwanda ubusambanyi ubwo aribwo bwose ntibwemewe, ni ukuvuga ko udukingirizo twemewe ku bashakanye gusa. Sinshyigikiye abatinganyi ariko Rwarakabije natubwire indi mpamvu ituma hadakwirakwiza udukingirizo mu magereza dore ko wumva abenshi bakurayo indwara kandi iyo bafunguwe bashobora kuzanduza abandi.
Comments are closed.