Digiqole ad

RwandaU17: Abasigaye baragera I Kigali saa saba z’ijoro

Kuri uyu wa mbere saa saba z’ijoro (1am) nibwo biteganyijwe ko icyiciro cy’abakinnyi bagize Rwanda U17 bari bataraza kiri bugere I Kigali.

Amavubi U17 ubwo bari i Paris batembere mu kwa 4 uyu mwaka

Abana bategerejwe uyu munsi ni abagizwe ahanini n’ikipe yabanzaga mu kibuga nka Emery Bayisenge, Mico Justin, Andrew Butera, Ndatimana Robert, Michel Rusheshangoga, Tibingana Charles, Marcel Nzarora, Eric Nsabimana

Ubwo twavuganaga na bamwe mu bari kumwe nabo batubwiraga ko bari ku kibuga cy’indege cya Dubai aho bategreje indege, nyuma y’urugendo rurerure bakoze bava Mexico.

Twababwira ko itsinda rya mbere rigizwe n’abasore ahanini basimbura nka Rutanga Eric, Shadad Nsengayire, Hategekimana Kabes, Celestin ndetse na Faustin Bob amaze kugera mu Rwanda ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Jean Paul Gashumba

Umuseke.com

2 Comments

  • welcome rwose ntimwite ku magambo azavugwa mwakoze icyo mwagombaga gukora.

  • SHA TWARABASHIMYE PE MWATWERETSE UMUPIRA TWAROSE IGIHE KININI.COURAGE RWOSE TUBARI INYUMA.

Comments are closed.

en_USEnglish