Digiqole ad

Rwandair yatangiye kwerekeza i Mwanza muri Tanzania

Sosiyete nyarwanda y’indege Rwandair kuri uyu wa mbere yatangije ingendo zayo Kigali-Mwanza ; Mwanza-Kigali. Ubuyobozi bw’iyi sosiyete y’indege ishinzwe gutwara abantu n’ibintu bavuga ko iyi sosiyete izajya ikora ingendo 3 mu cyumweru.

Isaa tatu n’iminota 45 ku isaha yo mu Rwanda nibwo indege y’isosiyete Rwandair yari ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe yerekeza mu Mujyi wa Mwanza muri Tanzaniya, mu rwego rwo gutangira ingendo z’iyo sosiyete muri uwo mujyi izi zikaba ari zimwe mu ngendo Rwandair ikomeje kugenda itangiza hirya no hino mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Intumwa zaturutse mu Rwanda zari ziyobowe na Bert van der Stege, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Rwandair zikigera ku kibuga cy’indege cya Mwanza zakiriwe n’abayobozi banyuranye bo muri uwo mujyi barimo John Mgodo , umunyamabanga uhoraho wungirije muri Minisiteri yo gutwara abantu n’ibintu muri Tanzaniya wanatangije izo ngendo ku mugaragaro afatanyije na Bert van der Stege, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Rwandair.

Mu kiganiro na Radio na Televiziyo by’u Rwanda, Bert van der Stege Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Rwandair yavuze ko bahisemo gutangiza izi ngendo i Mwanza mu rwego rwo kurushaho kunoza akazi kabo.

Mu izina rya Guverinoma ya Leta yunze ubumwe ya Tanzaniya, John Mgodo , umunyamabanga uhoraho wungirije muri Minisiteri yo gutwara abantu n’ibintu muri Tanzaniya yashimye cyane kuba hatangijwe ingendo za Rwandair mu mujyi wa Mwanza kuko bizafasha ibihugu byombi u Rwanda na Tanzaniya kurushaho guhahirana.

Joseph Mbabazi, umwe mu Banyarwanda baba i Mwanza akaba ari umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe umutekano w’abantu n’ibintu “The Promise Security Company” muri uwo mujyi yashimiye izi ngendo kuko zizagabanya bimwe mu bibazo by’ingendo bahuraga nabyo.

Isosiyete nyarwanda y’indege Rwandair ishinzwe gutwara abantu n’ibintu byabo ifite gahunda y’ingendo 3 Kigali- Mwanza; Mwanza – Kigali mu cyumweru.

Source: Orinfor

UM– USEKE.COM

en_USEnglish