Rwandair iratangira kwerekaza i Mumbai/India tariki 03 Mata
* Mu ntego za 2017 harimo no kujya London na New York
* Mu kwa gatanu Rwandair irakira indi Boeing ibe indege yabo ya 12
Rwandair yemeje uyu munsi ko mukwa kane itangira ingendo mu byerekezo bishya, i Harare/Zimbabwe tariki 01 Mata aho izajya ijya buri munsi n’i Mumbai mu Buhinde tariki 03 Mata aho izajya ijya kane mu cyumweru.
Indege za Rwandair Boeing B737NG niyo izajya ijya i Harare naho Airbus A330 izajya ikora urugendo rwa Mumbai.
Harare izaba ishamikiye ku rugendo rwa Lusaka , mu gihe urugendo rujya Johannesburg rwo rwongera kuba rumwe nta na hamwe ruhagaze, narwo mu ndege nk’iyi ya Boeing B737NG.
Kujya Mumbai ho hazakoreshwa iriya ndege Airbus A330-200 ya Rwandair, Iyi Airbus ni yo ya mbere yo muri ubu bwoko muri Afurika y’Iburasirazuba. yahawe izina rya ‘UBUMWE’.
Izajya ikora urugendo rudahagaze na hamwe hagati ya Mumbai na Kigali.
Wolfganghthome, urubuga rutangaza iby’ingendo z’indege n’iyi business ruvuga ko umuyobozi wa Rwandair John Mirenge yatangaje kuri uyu wa gatanu ko bushimiye guhuza indi mijyi myinshi ya Africa no hanze yayo bigamije kongera business n’iterambere.
Mu ntego za 2017 ngo harimo kongera indi mijyi aho Rwandair ijya no kongeraho umujyi wa London na New York.
Harare na Mumbai biraba ahantu ha 21 Rwandair ijya ikoresheje indege zayo 11 ndetse ngo zizaba 12 mu kwa gatanu ubwo bazakira indi ndege ya Boeing B737-800NG
Izi ndege zikora indege za Harare na Mumbai zombi ziba zifite internet ya WiFi muri zo ku bagenzi baziteze.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Kongera ingendo bakorera mu gihombo!
Comments are closed.