Digiqole ad

Rwandair igeze n'i Bwotamasimbi

Kuri uyu wa 17 Mata 2013, Sosiyete itwara abagenzi mu kirere Rwandair, yakiriye indenge nshya yo mu bwoko bwa Boeing 737-700NG. Iyi ndege ikaba izakora ingendo mu bihugu bimwe byo ku mugabane w’Uburayi.

Ubwo Boeing 737-700 yari ikigera ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Ubwo Boeing 737-700 yari ikigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bukuru bwa Rwandair ngo iyi ndege izakora ingendo mu majyepfo y’umugabane w’uburayi mu mijyi ya Roma na Athens, iyi ndege kandi izajya yerekeza mu mujyi wa Istanbul ndetse no mu bihugu bimwe na bimwe byo mu Burasirazuba bwo hagati.

Iyi Boeing 737-700NG yakorewe mu gihugu cy’Ubudage, ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 120, ikaba ije gusimbura indi ishaje yo mu bwoko bwa Boeing 737-500.

Nubwo ari nto ugereranyije na Boeing 737-800 NG y’imyanya 154, iyo ndege nshya ngo ishoboye guhaguruka i Kigali ikagera mu Burayi bw’amajyepfo nta hantu na hamwe ihagaze ihagaze, nk’uko Umuyobozi wa Rwandair John Mirenge yabitangaje.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo wakiriye iyi ndege nshya yavuze ko iyi ari intambwe yindi Rwandair iteye ndetse ngo guverinoma izakomeza kuyifasha kugera kuri byinshi.

Rwandair ikomeje kwagura ingendo mu gihe ikibuga cy’indege cya Bugesera kiri mu nzira yo kubakwa ndetse n’ikibuga mpuzamahanga cya Kigali kirimo kwaguka kuburyo kizajya cyakira abagenzi bagera ku 700,000 mu mwaka.

Minisitiri Silas Lwakabamba ati ”Dukomeje kugenda twakira indege nyinshi zica mu Rwanda niyo mpamvu turimo kwagura ikibuga mpuzamahanga cya Kigali. Turanategura gutangira kubaka ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera mu bihe biri mbere.”

Ubuyobozi bwa RwandAir bwihaye intego yo kuzasoza uyu mwaka indege zayo zitwaye abagenzi basaga 500,000, ndetse buvuga ko uretse kwagura ingendo zayo ku mugabane w’Uburayi na Aziya, bateganya kuzatangiza ingendo nshya i Accra muri Ghana ndetse no mu mujyi wa Douala muri Cameroon mu byumweru bitandatu biri imbere.

Uretse iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-700NG yaje uyu munsi hazaza n’indi bimeze kimwe mu kwezi kuri imbere, naho mu Ukuboza haze indege yo mu bwoko bwa Q400 izaza isimbura Dash-8. Iyi ndege (Q400) yo ikazakora ingendo z’imbere mu gihugu (Kamembe) no mu bihugu byo mu karere (Bujumbura na Entebbe).

Boeing 737-700 yitegura kugwa ku butaka bw'u Rwanda.
Boeing 737-700 yitegura kugwa ku butaka bw’u Rwanda.
Abakozi batandukanye ba Rwandair bakira Boeing 737-700.
Abakozi bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe indege za gisivile bakira Boeing 737-700.

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

en_USEnglish