Digiqole ad

Rwanda&Ghana: ishuri rya mbere mu kwigisha kwihangira imirimo USA rizohereza abanyeshuri

Babson College, rimwe mu mashuri akomeye cyane ku isi yigisha ibijyanye no kwihangira imirimo (entrepreneurship) ryatangije gahunda yihariye yo gusangira ubumenyi n’abanyeshuri bo mu mashuri yishumbuye mu bihugu bya Ghana n’u Rwanda gusa.

Muri izi mpeshyi, iri shuri nibwo rizohereza abanyeshuri 100 kuri buri gihugu, baje gusangira ubumenyi n’abo mu Rwanda na Ghana mu gihe kingana n’icyumweru kimwe.

Ngo bazaganira na bagenzi babo ku bijynanye no kwihangira imirimo, imiyoborere myiza, ndetse habeho n’irushanwa ryo gutekereza business wakora, ukayiherwa amafaranga yo kuyitangiza nkuko iri shuri rya Babson College ryabyemeje.

Aba banyeshuri ba Babson College bazajya mu duce twa Sekondi muri Ghana, na BYIMANA mu Rwanda.

Ni ubwambere iri shuri rya Babson ritanze iyi gahunda ku Rwanda na Ghana.

Financial Times of London yashyize ku mwanya wa mbere ku isi Babson College, mu gutanga ubumenyi bwiza k bijyanye no kwihangira imirimo (entrepreneurship).

Jean Paul Gashumba
Umuseke.com

5 Comments

  • aya ni amahirwe adasanzwe ku banyeshuri b’abanyarwanda na ghana,bazahakura ubumenyi buzabagirira akamaro

  • Twishimiye ubwo bufatanye hagati y’iryo shuri n’u Rwanda ndetse na Ghana!! n’ibintu byiza cyane ariko byazaba byiza nyum yo kwifatanya n’abo banyeshuri hazaba ho gushinga iryacu shuri nyuma natwe tukazagera kuri urwo rwego rwo kwigisha abandi no kubahugura tutifashishije abandi!!!

    • ini byiza pe,barakaza neza!ariko mfite impungenge z’abanyeshuri ba byimana kubera icyongereza cyebo kiri hasi cyane,ubwo rero sinzi uburyo bazumvikana!

  • Yewe wihangayika kuko bashobora guca namarenga ariko ubutumwa bugatambuka

  • none iyo ghunda ni nziza cyane ariko hari abantu twarangije kwiga kandi tudafite akazi none se twebwe muradutegurira iki ko natwe ubwo bumenyi twari tubukeneye mutubwire natwe niyo nkunga mwaduha!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish