Rwanda U17 yatsinze Rush Argonaunts 4-0
Mu mukino wa gicuti waraye ubaye mw’ijoro ryakeye (kumasaha yo mu Rwanda) igipe y’igihugu Amavubi U17 yaraye itsinze Rush Argonauts ibitego 4-0.
Emery Bayisenge yitwaye neza cyane muri uyu mukino
Ni ibitego byatsinzwe na Mico Justin watsinze 2, naho Andrew Butera na Mugabo Alphred batsinda ibindi.
Uyu mukino ukaba wari uwanyuma mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Mexique, ariko babonye undi mukino wa gicuti uzabahuza n’igihugu cya Panama kuri uyu wa mbere.
Kuri uyu wa gatandatu nibwo bahaguruka I New Mexico (USA) n’indege, berekeze I Mexico City (Capital ya Mexique), baharare, ku cyumweru bagende n’imodoka bagana mu mujyi wa Pachuca, hanyuma kuwa mbere bakine na Panama umukino wa gicuti.
Butera Andrew yatsinze igitego kiza
Rush Argonauts yabanjemo/uwo musore wa lunettes yibukije benshi Edgar Davids
bamaze gutsin bahawe umugisha n’aba Monks bo mw’idini ya Boudha
By Bonny Mugabe
Umuseke.com
16 Comments
kabisa birarenze pe!!!!! nibashaka bazigarukire kuko ibyobamaze kutwereka birahagije ureke bakurubabo birirwa batubeshya gusa noneho twabamenye tu nibirozi gusa bakoresha nkahobako imyitozo.Basore tubarinyuma kabisa aho mwagerahose kandi dukomeje kubafatira iryiburyo jah akomeze abane namwe,kandi mukomeze mugire urugendo rurimo imigisha namahirwe menshi cyaneeeeeeeeeeeeeeeee.
sure!!
Ewana, aba bana Imana izabijyanire!!! bakin’umupira ugezweho ureke bya bisabune ngo ni bakuru babo!! bac’umugani mu kinyarwanda ngo: “utaganiriye na se…”, bariya bana bo bazirinde kuganira na bakuru babo!!! nako aba bana nta giswahili bazi…
Nta giswayire bazi wangu!!!!!!!!!!!!, hari umwami w’umunyarwanda wigeze kubazwa n’abazungu niba azi IGISWAYIRE,Kuko babonaga benshi mu banyarwanda n’abatuye great lakes region bagerageza kuvuga igiswayire arabasubiza ati: “SINAGEGEYE”
Mukomereze aho basore,icyo nicyo ubifuzaho kuruta ibindi byose gusa ntibigarukire mumikino ya Gicuti murasabwa no kwereka ubwongereza ko muzi icyo gukora!mukajya gukina na Urgway mwaraze gutanga isomo!
courage.
Mugabo courage congs man utangiye kwigaragaza werekana aho uturuka nibwo ukijya kuba umu gunners!
Qui veut ,peut (bivuga ngo ushaka arashobora).Bariya bana bacu bazi icyo bashaka kandi bazakibona tu (Insinzi).Naho Bakuru babo bashaka pesa($)kandi nabo barazibona.Ubwo rero mureke tujye inyuma yaba bana maze muzirebere.
May God bless them and all Rwandese.
Ariko mureke kwishima cyane ariya makipe mbona aramakipe atazwi,mumenye ikipe ya france ibyo yabakoreye mureke kubyina mbere yumuziki mureke tuzarebe,gusa nanjye ndabemera ariko ntibyoroshye i mexico.
umutoza wababana ndabona arikwihwmukira
cyane ahitamwo amakipe bakina yo mugiturage ntamateka afite amenye icyizere kiraza amasinde
Panama nikipe ikina umupira wihuta kani n abasole bafite ibigango
abakinyi benshyi nabirabura
mukine neza gusa turabizeye
Yenda batwibagiza abahashyi na Jules KARISA
congrats basore bacu kabisa nimukomereza ho wenda mwaza dukura mwiso ni ryabahashyi bariguusiga
igihugu cyacu gusa ibyo mukora byose mumenye ko namakipe muza kina nayo yarite guye ubuntimukiri abana ubwo mwageze korwego rwi isi na vuga ngo amahirwemeza kuko njye nzajya kubareba ha no U S A namexico niha fi
Abana b’u Rwanda bakomeje kwihesha agaciro! Mukomereze aho tubari inyuma!
Abana b’u Rwanda bakomeje kwihesha agaciro! Mukomereze aho tubari inyuma!
MPEGA ABASORE BATEYE ISHEMA N’ISHEJA
ndabashimira ibyo bamaze gukora kandi nizera ko bazakomeza bakitwara neza nkuko babikora
aba bana ntawe utabashyigikiye pe! mu mfashe tubajye inyuma maze batwereke ibyo bashaka kandi twifuza
Aba bana turabashyigikiye, naho bakuru babo ndabarambiwe. wenda ahari bazanyibagiza agahinda nterwa n,iyi shampiyona y,u Rwanda njye nkunda kwita ” le plus fatigue du monde” ndetse na FERWAFA.
Comments are closed.