Digiqole ad

Rwanda Shima Imana ku nshuro ya gatanu n’abo muri Islam baratumiwe

 Rwanda Shima Imana ku nshuro ya gatanu n’abo muri Islam baratumiwe

Musenyeri Birindabagabo Alex umwe mu bategura iki gikorwa

Igiterane, Rwanda shima Imana ku nshuro ya Gatanu, Abanyarwanda bazahurira kuri Stade Amahoro tariki ya 7 Knama 2016 bashimira Imana ku byo yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda. Muri iki giterane n’ubwo Dr Rick Warren umwe mu batangije iyi gahunda atazaba ahari, ngo abantu benshi bazanoneka kuko n’abo muri Islam baratumiwe.

Musenyeri Birindabagabo Alex umwe mu bategura iki gikorwa
Musenyeri Birindabagabo Alex umwe mu bategura iki gikorwa

 

Muri icyo gikorwa hazaba hari abantu benshi baje gushima ibyo Imana yabakoreye, bizaba birimo no  guhimbaza Imana.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Umuyobozi wa PDM-Peace Plan, Mgs Birindabagabo Alexi yavuze ko  bamaze imyaka ine bakora gahunda ya Rwanda Shima Imana.

Muri uyu mwaka bafite intego zigera kuri enye kuri iki giterane, harimo kugira ngo abantu bafate umwanya wo gutekereza ibihe byashize bagakuramo amasomo, abantu kugira uruhare rwo kwishimira ibyo bagezeho maze bagafata n’umwanya wo kubibungabunga.

Yagize ati “Iyi gahunda izaba igamije gushima Imana yadushoboje kugera kuri ibyo byose, aho abanyamahanga babonaga ko bitazashoboka ariko byarakozwe.”

Birindabagabo avuga ko kwimakaza umuco wo gushima Imana, no kuba abantu bariho iki gihe n’ibihe bizaza, bikwiye guha abantu umuco wo guhimbaza no gushima Imana.

Ati “Kuko iyo ufite abana badashima biba ikibazo. Abanyarwanda bagomba kugira umuco wo gushima kuko iyo ushimiye Imana iguha umugisha mwinshi cyane.”

Musenyeri Birindabagabo yakomeje avuga ko  igikorwa cya Rwanda shima Imana ari icy’Abanyarwanda bose. Uyu mwaka bizabera mu mirenge yose mu gihugu, kandi ngo cyateguwe mu buryo kizabamo udushya.

Amakorale 700 azaririmba, ubu ngo bari kwitoza, kandi hazaba hari n’umuhanzi Muusolini Mahalangu.

Barindabagabo yongeraho ko iyi ari inshuro ya mbere  Rwanda Shima Imana igiye kubera mu gihugu hose dore ko mbere yari isanzwe ibera muri Kigali gusa.

Kuri iyi nshuro ntabwo Dr Rick Warren azaba ahari ariko ngo hari icyizere ko abantu benshi bazabyitabira kuko n’abo mu idini ya Islam baratumiwe.

Abanyarwanda barasabwa kuzitabira iki giterane
Abanyarwanda barasabwa kuzitabira iki giterane

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Imana ibahe umugisha mwinshi kubw’ikigiterane ngaruka mwaka mutugezaho, nukuri ndatekereza mu mitima yacu nk’Abanyarwanda dufite ishimwe rinini mu mitima yacu kuko yakoze ibikomeye tutarondora….kubwibyo nanjye nzahaba nzanararika nabandi tuze gushima Imana yacu.
    Imana ikomeze kubagiriraneza kubw’umurimo wayo mukora mukabasha no kubohora Imitima yabanyarwanda ndetse nabandi muri rusange.

  • Rick Warren se ko atakidusura byagenze bite? Muri ariya masengesho ni bwo yaboneragaho kutwibutsa ko turusha abandi batuye isi amahirwe kubera ko tuyobowe neza cyane na President paul Kagame. Nizere ko nta bamugiye mu matwi ngo bamuduteranyeho.

  • abayisilamu c ntabo babazazana chorale yabo da cyangwa bazaba arindorerezi

  • Nibyiza gusa ntibazatwime umwanya uhagije ahasigaye bose tubigishe bahave bibereye abayislam bajye bamenya iyobashima aho benshi iyobashima yesu bababaziko barigushima Imana

  • Mukabura gushima RPF yatumye mugera muri iyo myanya y’ubuyobozi bw’amadini mwajyaga mukumirwamo cyera! Ariko nizere ko ari byo muzakora n’ubundi.

    • Uracyari kure pe ushobora kuba utazi aho uva naho ujya rwose. uziko witiranyaamasaka n’amasakramentu. urababaje

Comments are closed.

en_USEnglish