Digiqole ad

Rwanda rwatomboye Ubwongereza na Uruguay

Mu muhango warangiye ahagana saa tatu n’igice za hano mu Rwanda, saa Munani z’i mexico, u Rwanda rwatomboye ibihugu bya Uruguay, Ubwongereza na Canada.

Uko bizahura

Amatsinda yose bakirangiza tombola

Nkuko tubikesha urubuga rw’ishyirahamwe rya ruhago muri Mexico, uyu muhango ngo ntiwatinze, amatora ngo ntabwo yatunguye benshi kuko aya makipe y’abana abayose afite ubuhanga bw’umwihariko kandi abakinnyi baba batarakora amateka.

U Rwanda rukazakina umukino wambere tariki 18/06 n’ikipe y’u Bwongereza kuri stade ya Hidalgo mu mujyi wa Pachuca ari naho iri tsinda rya gatatu rizakinira.

Amakipe atatu ya mbere mw’itsinda akaba azajya muri kimwe cya munani (1/16).  Uruguay ikaba ari ikipe itoroshye kuko yabaye iya kabiri mu marushanwa y’abatarengeje imyaka 17 yo muri Amrica y’epfo uyu mwaka, inyuma ya Brazil.

Ikipe y’ u Bwongereza itozwa na John Peacock igihangange mu kuzamura abana muri ruhago, iyi kipe ikaba yaritwaye neza mu mikino yo gushaka ticket ijya muri Mexico kuko mu mikino 20 bakinnye batsinze 12 bagatsindwa 3 gusa. Rutahizamu wabo Hallam Hope kugeza ubu niwe uyoboye abandi afite ibitego 10, akinira ikipe nto ya Everton.

Uko amakipe azahura

Uko amakipe yo mwitsinda C azahura

Umuhango wo gutombola uko amakipe agera kuri 24 azahura mu irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexico wabereye muri Sale izwi cyane yitwa Sala Nezahualcóyotl saa saba z’amanywa za Mexico.

Ni umuhango witabiriwe n’abatumirwa bagera kuri 600 (Barimo na Gen. Kazura Jean Bosco uyubora FERWAFA) ndetse n’abanyamakuru 200 baturutse ahatandukanye.

Nyuma y’uyu muhango Raul Gutierrez, wamenyekanye cyane mw’ikipe y’igihugu ya Mexico ubu utoza U17 yabo, yatanze ikiganiro n’abanyamakuru bari aho.

Amavubi U17 akaba  yamaze kugera mu bwongereza aho bazakina umukino wa Gicuti na Tottenham U19, mbere yo kwerekeza mu budage naho mu myiteguro, hanyuma bakerekeza USA i Texas ari naho bazava bajya Pachuca muri Mexico itsinda ryayo rizakinira.

umuseke.com

7 Comments

  • nice wangu ariko muzadushakire Amasaha kugirango tuzakurikirane bushari zacu ntakibazo.

  • Nishimie uburyo tombola yagenze,tuzatangira tunganya na angleterre hanyuma dutsinde canada kd ndahamya yuko tuzatambuka.

  • hano ntituzaburamo ikipe dutera

  • iri tsinda ndabona ridakanganye namba,icyo mbona ni uko tuzarenga amatsinda.

  • ntiducike intege ariko Angleterre ntibwoyoroshye nkuko pablo yabivuze,gusa Bushari zacu courage ikipe nka Canada yo turayibikiye

  • iritsinda ko ritoroshye? eeh ni hatari ni ugukora bihagije ku ikipe y’amavubi.

  • tombora ndabona idakanganye cyane amavubi ashobora kunganya nabongereza cg urguay, apres canada tukayitera jye nunva tuzahita bazategure bariya bana neza, tubarinyuma abanyarwanda bose

Comments are closed.

en_USEnglish