Rwanda: Naho hatangijwe ‘Commonwealth Women Parliamentary Association’
Kuri uyu wa gatatu mu Rwanda hashyizweho ishami ry’u Rwanda mu ihuriro ry’abadepite b’abagore rya Commonwealth Women Parliamentary Association (CWPA) hahita hanatorwa urihagararira ari we Hon. Justine Mukobwa.
Ambasaderi Zeno Mutimura umwe muri batandatu bagize komite njyanama ya Commonwealth Parliamentary Association muri Africa yavuze ko kuba iri shami ryayo ry’ihuriro ry’abagore ritangijwe no mu Rwanda ari indi ntambwe u Rwanda ruteye mu kwinjira muri Commonwealth kuko n’ubusabe bwarwo bwatinze kwemerwa.
Hon Mukobwa watorewe kuyobora iri huriro no kujya arihagararira nk’u Rwanda yavuze ko bagiye kwicara na komite yatowe bakareba icyo CWPA isaba n’icyo yashyiriweho ku rwego mpuzamahanga maze bakabihuza n’icyo u Rwanda rwifuza.
Hon Donatille Mukabalisa Perezida w’Inteko nshingamategeko Umutwe w’Abadepite yavuze ko yishimiye ikizere Hon. Mukobwa yagiriwe agatorerwa kuyobora ihuriro ry’Abagore abagize inteko nshingamategeko mu muryango w’ibihugu bikoresha icyongereza (CWPA) mu Rwanda mugihe ariwe ugaragara mu nteko inshinga amategeko ari muto.
Hon. Mukabalisa yongeyeho ku kuba Hon. Mukobwa yagiriwe ikizere akiri muto bifite kinini bisobanuye kandi bitanga ishusho nyayo y’agaciro gahabwa umugore n’urubyiruko mu Rwanda.
Mu migabo n’imigambi ya CWPA harimo kwimakaza uburinganire, guteza imbere umugore no guharanira ko umugore yajya mu myanya ifatirwamo ibyemezo.
Abayoboye CWPA mu bakaba bagomba kureba aho u Rwanda rwaba rufite icyuho muri iyo migambi bagashaka umuti wabyo n’uw’ejo hazaza.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ni Uwayisenga, ntabwo ari Uwayisonga!
Comments are closed.