Digiqole ad

Rwanda: Kuva kuri Noheli kugeza ubu abantu 8 bapfiriye mu mpanuka

Police y’u Rwanda kuri uyu wa kabiri yatanagje ko muri rusange iki cyumweru cy’iminsi isoza umwaka gishize cyagenze neza mu by’umutekano muri rusange nubwo bwose abantu umunani ngo babaruwe na Police ko ari bo bitabye Imana mu mpanuka ku mihanda.

Police isaba cyane abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze
Police isaba cyane abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze

Commissioner of Police George Rumanzi ushinzwe ishami ry’umutekano mu muhanda yatangaje ko hagaragaye ikibazo cyo kutubahiriza amabwiriza y’umuhanda cyane ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali hamwe mu haberaga ibirori by’iminsi mikuru.

Aha ku Kimihurura umunyamategeko Toy Nzamwita yarashwe na Police ahasiga ubuzima kuko yashatse kwinjira ku mbaraga ahabujijwe. Undi muntu umwe nawe ngo yagonze bariyeri ya Police hifashishwa imbaraga mu kumuhagarika.

Muri iki cyumweru kandi imodoka 11 zarafashwe zitwawe n’abantu basinze cyane, nyuma ngo zararekuwe.

Impanuka muri rusange zahitanye abantu umunani, naho batandatu barakomereka bikomeye nk’uko CP Rumanzi yabivuze.

CP Rumanzi ati “Uretse izo mpanuka zabaye mu minsi icumi n’izo zabaye Kimihurura ahandi Abanyarwanda baridagaduye bajyenda mu muhanda bajya ku nsengero n’aho bakorera ibirori nta nkomyi.”

CP Rumanzi avuga ko basaba cyane abantu bakoresha ibinyabiziga kubahiriza amabwiriza y’umutekano mu muhanda aho bayasanze hose, yaba ari abereka aho baca kubera umuhanda runaka wabaye ufunze, cyangwa se afunga umuhanda.

Avuga kandi ko abantu bakwiye kwirinda cyane kandi gutwara ibinyabiziga basinze kuko ubuzima bwabo buba buri mu kaga.

Asa n’ukomoza ku iraswa ry’umunyamategeko Toy Nzamwita CP Rumanzi yagize ati;

Iyo usanze umuhanda wafunzwe ugomba kumva ko byakozwe ku mutekano wawe n’abandi, nta muntu n’umwe ugomba kurenga ku byapa byashyizweho n’abapolisi ngo akomeze yurire agana ahabujijwe cyane ko bishobora gufatwa nk’igikorwa cy’ubugizi bwa nabi nk’uko byagaragaye Kimihurura.”

 

Nta bundi buryo bwashoboka uretse kurasa Nzamwita

Abajijwe n’abanyamakuru niba Police ifite politiki yo kurasa abarenze ku mabwiriza y’umuhanda, CP Rumanzi yavuze ko nta bundi buryo bwashobokaga.

CP Rumanzi yavuze ko umunyamategeko Toy Nzamwita yarenze ku mabwiriza y’umuhanda ku ngufu akinjira aho atemerewe atwaye imodoka.

Ibi ngo byatumye hifashishwa imbaraga kugira ngo ahagarikwe kuko harimo no gukeka ko gishobora kuba ari igitero cy’iterabwoba.

CP Rumanzi yavuze ko nta Politiki yo kurasa abantu ihari ahubwo ngo muri ibi bihe by’iminsi mikuru hari hashyizweho ibyapa mu nzira runaka byereka abantu aho banyura kandi ngo Police ihacungira umutekano mu buryo bugaragara ndetse ihashyira n’abapolice bo kuyobora abantu.

Ati “Kurasa uriya muntu ni cyo cyari igisubizo cya nyuma kubera ko umupolisi nta gihe yagize cyo kuvugana n’uyu muntu wari mu modoka. Uyu muntu imodoka ye yarenze kuri bariyeri, umupolisi ntiyagize igihe cyo gutekereza niba yareka uyu muntu utari wamenyaka icyo gihe, n’umugambi we utazwi, nta n’uwari uzi ibyo atwaye, ku bw’ibyo byabaye gutekereza vuba k’Umupolisi niba yareka iyo mudoka ikajya ahari harinzwe (Bibujijwe ko umuntu utazwi ahagera) cyangwa kurasa ku modoka akayihagarika.”

Ange Eric  HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish