Rwanda: Kugura umuriro muri Cash Power birahagarara mu gihe cy’amasaha 14 kuva ejo
Ikigo gitanga serivisi z’amashanyarazi mu Rwanda cyatangaje ko ejo kuwa gatatu tariki 11 Ugushyingo kuva saa yine z’ijoro kugera kuwa kane saa sita z’amanywa ibyuma by’ikoranabuhanga byifashishwa mu kugurisha amashanyarazi akoreshwa muri cash power bizahagarara gukora muri ayo masaha 14, bityo abafatabuguzi bakwiye kubyitegura bakagura umuriro uhagije kuko muri ayo masaha batazabasha kuwugura.
Iki kigo kivuga ko ibi bizaba bitewe n’imirimo yo gusana serivise zicuruza umuriro hifashishijwe ikoranabuhanga rya “cash power”.
Muri ayo masaha umuriro ntabwo uzabura ku bawufite, ahubwo impungenge zaba ku bafite mucye kuko nushira muri za cash power zabo muri ayo masaha yo gusana ntabwo bazabasha kuwugura.
Kuri iyo mpamvu iki kigo kikaba gisaba abanyarwanda bakoresha iyi serivisi kugura amashanyarazi ahagije kugira ngo batazahura n’ikibazo cyo kubura uko bayagura muri ariya masaha yavuzwe.
Itangazo REG yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri;
UM– USEKE.RW