Digiqole ad

Rwanda: Kugabanya abanyamahanga mu mupira kugeza ubu byamaze iki?

 Rwanda: Kugabanya abanyamahanga mu mupira kugeza ubu byamaze iki?

APR FC mu bihe bishize ubwo yari yiganjemo abanyamahanga

Hashize imyaka ine amakipe amwe yo mu Rwanda afashe icyemezo cyo gukinisha abakinnyi b’abanyaRwanda gusa. Ariko umusaruro wabyo mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, uracyari muto cyane kugeza ubu ugereranyije n’uwari witezwe.

Igikombe cyo mu karere APR FC iheruka ni CECAFA 2010, aha nyakwigendera Patrick Mafisango aragishyikirizwa
Igikombe cyo mu karere APR FC iheruka ni CECAFA 2010, aha nyakwigendera Patrick Mafisango aragishyikirizwa

Uko abanyamahanga batangiye kugabanywa  

Mu mpera za 2011 APR FC yari yatwaye igikombe cya shampiyona uwo mwaka, yatangaje ko isezereye abanyamahanga bose bayibarizwagamo nubwo bari bayifashije gutwara CECAFA y’amaClub 2010 batsinze St George yo muri Ethiopia ibitego 2-0, byatsinzwe na Victor Nyirenda na Chiukwepo Msowoya, ‘abanyamahanga’ bakomoka muri Malawi. Ndetse banegukana shampiyona y’uwo mwaka 2010-2011.

Abakinnyi birukanywe icyo gihe ni: Diego Oliveira, Douglas Lopez, Ali Mbogo, Mbuyu Twite, Dan Wagaluka, Kabange Twite, Habib Kavuma, Logba Didier Sery Landry, Papy Faty, Selemani Ndikumana, Alex De Avila Peixoto, Leonel St Preux wo muri Haiti na Douglas Lopes Carneiro.

Iyi kipe y’ingabo yahise igura abakinnyi bavaga mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA n’irya SEC Academy. Harimo abari bafashije ikipe y’igihugu y’u Rwanda kujya mu gikombe cy’isi y’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique mu 2011 nka: Eric Nsabimana, Faruk Ruhinda, Michel Rusheshangoga, Francois Hakizimana, Isaac Muganza, Isaie Songa, Cyubahiro Jacques.

Ndetse kandi, APR FC yazamuye abandi bana bakinaga mu ishuri ryayo nka; Yannick Mukunzi, Eric Rutanga, Barnabe Mubumbyi, Janvier Benedata, Abdoul Rwatubyaye, Yves Rwigema n’abandi…

APR FC mu bihe bishize ubwo yari yiganjemo abanyamahanga
APR FC mu bihe bishize ubwo yari yiganjemo abanyamahanga

Impamvu yatumye abanyamahanga bagabanywa hafi gucibwa muri ruhago y’u Rwanda

Ibi ahanini byavugwaga ari ugufasha iterambere ry’abakinnyi bato b’abanyaRwanda bazamukiraga muri ayo mashuri ya ruhago. Ngo byari kuba intwaro yo kubashakira imyanya mu makipe makuru bagashakirwa imikino myinshi y’amarushanwa ku buryo igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu ‘CHAN2016’, CAF yari yamaze kwemerera u Rwanda kwakira, cyari kuzagera u Rwanda ruri ku rwego rwo kucyegukana.

Ikindi kandi ngo nyuma yo kumenyerezwa amarushanwa, aba bana bagombaga gushakirwa amakipe akomeye yo hanze y’u Rwana bajya gukinamo nk’ababigize umwuga.

Benshi bakurikiranaga iby’umupira w’amaguru mu Rwanda, bibazaga niba abana b’abanyaRwanda bari kubyaza umusaruro amahirwe bari bahawe cyangwa niba batari kubura abo bahangana bikababyarira kwirara no kwibwira ko bakomeye.

Byahumiye ku mirari ubwo Amavubi yahanwaga kubera Daddy Birori

2013: Inama y’inteko rusange ya FERWAFA yemeje ko abanyamahanga bemerewe kugaragara ku rutonde rwa 18 ikipe ikoresha mu mukino wa shampiyona, bagabanywa bakava kuri bane bakaba batatu. Amakipe nka AS Kigali na Police yahise yo afata umwanzuro wo kubaca burundu.

2014: Uyu mwaka ikipe y’igihugu Amavubi yari iri kwitwara neza mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Africa cyabereye muri Guinea Equatorial. Hari hakigaragaramo abakinnyi b’abanyaRwanda ariko bahawe ubwenegihugu, nka Daddy Birori, Jimmy Mbaraga, Ndaka Frederick na Sina Jerome.

Nyuma yo gusezerera Libya na Congo Brazzaville, u Rwanda rwahanwe na CAF kubera gukoresha Daddy Birorri, ukomoka muri DR Congo ukoresha ibyangombwa birimo imyirondoro itandukanye,bifatwa nk’amanyanga.

Guhagarikwa muri aya marushanwa, byatumye n’abandi bakinnyi bafite inkomoko hanze y’u Rwanda bose batongera gukoreshwa mu ma Club twavuze haruguru, ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Bamwe ndetse batakinakina bambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda, igihugu bigeze gukinira hambere.

Amavubi yarahanwe kubera Daddy Birori maze benshi inyuma yabyo babigenderamo ngo ni abanyamahanga
Amavubi yarahanwe kubera Daddy Birori maze benshi inyuma yabyo babigenderamo ngo ni abanyamahanga

Ingaruka z’iyi politiki isa n’iyahutiweho

Umusaruro mwiza wo kugabanya abanyamahanga mu mupira no kubaca mu makipe atatu akomeye mu Rwanda ni uko byazamuye umubare w’abakinnyi b’abanyaRwanda bakina amarushanwa mpuzamahanga. Byatumye ikipe y’igihugu Amavubi ikinwamo n’abanyaRwanda gusa.

Ingaruka mbi ni uko

*1     Imyaka yakurikiye 2011 ntiyahiriye ruhago y’u Rwanda kuko amakipe yasohokaga mu marushanwa ny’Afurika atongeye kugera kure. Ama Club yo mu Rwanda, ntiyongere kwegukana cyangwa kugera kure mu irushanwa ngarukamwaka rihuza amakipe yo mu akarere CECAFA irushanwa ryitirirwa Perezida Paul Kagame.

*2   Byagabanyije umubare w’abafana baza ku bibuga, kuko ahanini abafana bazanwaga n’amazina akomeye amakipe yabaga yakuye hanze y’u Rwanda. Abakinnyi b’abanyaRwanda babuze abo bahangana, uburyohe bw’umupira buragabanuka.

*3    Intego yo kubashakira amakipe hanze ntiyagezweho, kuko abarenga 100 basohotse mu mashuri ya ruhago yari mu Rwanda, ukina hanze y’u Rwanda ni umwe gusa, Nirisarike Salomon ukina muri Sint-Truidenseyo mu bubiligi.

 

*4    Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17, cyabereye mu Rwanda mu 2010, bakanakina igikombe cy’isi cy’abato 2011, intego yari ugutegura abo bana bakazegukana CHAN 2016, nayo u Rwanda rwakiriye. Ariko nabyo ntibyagezweho kuko rwaviriyemo muri 1/4 , rukuwemo na DR Congo.

 

Abakinnyi bamaze imyaka itanu bategurirwa CHAN 2016, bageze muri 1/4
Abakinnyi bamaze imyaka itanu bategurirwa CHAN 2016, bageze muri 1/4

Abanyamahanga bake ubu bakina mu Rwanda bari kwitwara neza

Muri Rayon sports iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ikipe yose imaze gutsinda ibitego 24, ariko 17 muri byo byatsinzwe n’abanyamahanga batatu gusa Kwizera Pierro (4), Ismaila Diarra (5), Kasirye Devis (8).

Rutahizamu uyoboye abandi, Andre Lomami wa Kiyovu sports umaze gutsinda ibitego icumi (10) mu mikino 15 gusa, nawe yagizwe umunyamahanga, nyuma y’ibyabaye ku Amavubi amaze gukinisha Daddy Birori.

 

Umuti w’iki kibazo

*Gukuraho umubare ntarengwa w’abanyamahanga muri shampiyona, ahubwo hakagenwa urwego umunyamahanga ikipe izagura agomba kuba ariho. Urugero nko kuba agomba kuba akinira ikipe ye y’igihugu.

Cyangwa bagashyiraho imisoro yihariye y’abanyamahanga ku makipe. Byatuma amakipe azana abanyamahanga bake, ariko bari ku rwego rwiza ku buryo abasore bato b’abanyaRwanda bagira icyo babigiraho.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ku bwanjye ndemeranya nawe, ubusesenguzi bwawe nibwo rwose, n’umuti n’uwo.
    Thanks.

Comments are closed.

en_USEnglish