Digiqole ad

Rwanda Inspirational Back Up mu biganiro mpaka byo kwihangira imirimo

Ihuriro Rwanda Inspirational Back Up Ltd ku ncuro ya kabiri ryongeye gutegura ibiganiro mpaka bigomba kuzabera mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza, ibiganiro by’uyu mwaka bikaba bizibanda ku kamaro k’amashuri atanga ubumenyi ngiro biganisha ku kwihangira imirimo nk’imwe mu ntego z’ibi biganiro mpaka.

Ambasaderi Fatuma Ndangiza, umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imiyoborere (RGB)  yizeza Rwanda Inspirational Back Up Ltd  ubufatanye
Ambasaderi Fatuma Ndangiza, umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imiyoborere (RGB) yizeza Rwanda Inspirational Back Up Ltd ubufatanye muri iyi gahunda

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo gufungura ku mugaragaro ibi biganiro mpaka wabaye kuwa kabiri w’iki cyumweru, tariki 13 Kanama 2013.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Inspirational Back Up Ltd, Teta Sandra yavuze ko bahisemo iyi nsanganyamatsiko kuko bigaragara ko imyumvire y’Abanyarwanda ku mashuri atanga ubumenyi ngiro itandukanye.

Ndetse ngo harimo n’abayafata nk’amahitamo ya nyuma ku munyeshuri wabuze ibindi yiga cyangwa watsinzwe mu bizamini bya Leta.

Teta avuga ko bazatanga umurongo mugari ariko ijambo rihabwe urwo rubyiruko ruri mu mashuri rugaragaze uko rubyumva, uko babona bikorwa runatange ibitekerezo by’uko bumva byakorwa kugira ngo aya mashuri arusheho gutanga umusaruro.

Ibi ngo bikazatinyura abanyeshuri bazabyitabira kuba bavugira imbere y’abantu, bibongerere umuhate wo gusoma ariko kandi binabafashe gusobanukirwa neza iyi gahunda mu cyerekezo cyo kwihangira imirimo.

Ambasaderi Fatuma Ndangiza, umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imiyoborere (RGB) nawe wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko gahunda z’icyerekezo 2020 ndetse na zimwe mu ntego u Rwanda rwihaye muri gahunda z’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS2) zirimo kurema imirimo mishya ibihumbi 200 buri mwaka zitagerwaho urubyiruko rutabigizemo uruhare.

Ashimira Rwanda Inspirational Back Up Ltd kuba yarahisemo insanganyamatsiko ku mashuri y’ubumenyi ngiro kuko ngo ari igice gikwiye gushyirwamo imbaraga, abantu bagahindura imyumvire bagifiteho kuko ngo nta gihugu cyatera imbere kidafite abantu bakora ibyo bize kandi neza n’imbaraga z’abikorera.

Agira ati “Tubizeje ko tuzafatanya namwe muri urwo rugendo kuko imiyoborere myiza igomba kuba ari iyiteza imbere politiki yo kwihangira imirimo namwe mushyize imbere.”

Ndangiza avuga ko Leta iteze byinshi muri ibi biganiro, birimo gusembura impaka mu banyeshuri bakajya barangiza amasomo bazi icyo bagiye gukora, bakihangira imirimo bahereye kuri ducye bafite aho kurangiza batekereza akazi ka Leta cyangwa gukorera abandi.

Ibi biganiro mpaka bizatangira mu mpera z’iki cyumweru tariki 17 Kanama, bihere mu Ntara y’Iburasirazuba mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye, bikazabera mu kigo kitiriwe mutagatifu(Saint) Aloys cy’i Rwamagana.

Nkuranga Alphonse(i bumoso) umuyobozi w'inama y'igihugu y'urubyiruko, Kagame Ishimwe Dieudonne (umukurikiye) bakunze kwita Prince Kid, Ambasaderi Fatuma Ndangiza (RGB) Teta Sandra (i buryo)
Nkuranga Alphonse(i bumoso) umuyobozi w’inama y’igihugu y’urubyiruko, Kagame Ishimwe Dieudonne (umukurikiye) bakunze kwita Prince Kid, Ambasaderi Fatuma Ndangiza (RGB) Teta Sandra (i buryo)

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ko mutatangaje uko amashuri azabyitabira aziyandikisha.

  • IMBONERAHAMWE Y’IMIGENDEKERE Y’AMARUSHANWA KU BIGANIRO –MPAKA 2013

    INTARA AMATARIKI AMASAHA AHANTU IBIGO BIZARUSHANWA
    MURI ZA KAMINUZA N’AMASHURI MAKURU MU RWANDA

    14/9/2013 SAA MBILI-SAA KUMI N’IMWE KIST NUR
    KIST
    KIE
    SFB
    ULK
    INES
    MT. KENYA
    INATEC
    INILAK
    AKIRA
    IPRC KIGALI
    IPRC RWAMAGANA
    0788889668 Goldon
    IPRC BUTARE
    RTUC
    KIM
    UNIVERSITE CATORIQUE
    KHI
    AUCA
    MU NTARA Y’IBURASIRAZUBA
    17/8/2013 SAA SABA- SAA KUMI N’IMWE RWAMAGANA
    Groupe Scolaire St Aloys GASHORA S.SCHOOL
    MARANYUNDO SCHOOL
    KIZIGURO SECONDARY SCHOOL
    COLLEGE APECOM
    GS GAHINI
    KAYONZA MODERN SCHOOL
    E.S DON BOSCO/KABARONDO
    LYCEE DE RUSUMO
    RUSUMO HIGH SCHOOL
    PS.ST KIZITO ZAZA
    GS DE KABARE
    COLLEGE ASPEK
    NYAGATARE S.SCHOOL
    GS St ALOYS RWAMAGANA
    G.S GASETSA
    RUKARA S.S

    MU NTARA Y’IBURENGERAZUBA
    21/8/2013 SAA SABA- SAA KUMI N’IMWE NYAMASHEKE
    G.S Nyarusange COLLEGE STE MARIE
    COLLEGE AMIZERO
    GS NYARUSANGE
    LYCEE DE GISENYI
    COLLEGE DE GISENYI
    ESIG
    GS ST ESPRIT MUSHAKA
    GS NYABIRASI

    MU NTARA Y’AMAGEPFO
    31/8/2013 SAA SABA- SAA KUMI N’IMWE NYANZA
    College Christ Roi TTC SAVE
    PETITSEMIAIRE BAPT.DE BUTARE
    GSO BUTARE
    LNDP KARUBANDA
    ETI RUYUMBU
    PETIT SEMINAIRE KABGAYI
    GS St JOSEPH KABGAYI
    COLLEGE DE KIGORA
    COLLEGE CHRIST ROI
    LYCEE DE NYANZA
    GS BIGUGU
    COLLEGE ADVENTISTE DE GITWE

    MU NTARA Y’ AMAJYARUGURU
    24/8/2013 SAA SABA- SAA KUMI N’IMWE MUSANZE
    ESIR TTC KIRAMBO
    LYCEE CATHOLIQUE St ALAIN
    GS APAPEB
    SUN RISE SCHOOL
    ESIR
    ES REMERA
    P S St DOMINIQUE SAVIO RWESERO

    MU MUJYI WA KIGALI 07/9/2013 SAA SABA- SAA KUMI N’IMWE NYARUGENGE
    Lycée de Kigali LYCEE DE KIGALI
    LND CITEAUX
    APE-RUGUNGA
    COLLEGE ST.ANDRE
    KAGARAMA S. SCHOOL
    KING DAVID ACADEMY
    EFOTEC
    ESSA-NYARUGUNGA
    FAWE G.SCHOOL
    GREEN HILLS ACADEMY
    RIVIERA H.SCHOOL
    APRED NDERA

    MURI 12 YBE, VTCs IWAWA CENTER
    AGAHOZO SHALOM CNFDJ-NYANZA
    IWAWA CENTER
    AGAHOZO SHALOM
    CYAHAFI SCHOOL
    INGANDO NKURU
    17-20/9/2013 SAA MBILI-SAA KUMI N’IMWE Maison des Jeunes KIMISAGARA

    ICYITONDERWA
    NYUMA Y’AMAJONJORA AZABERA MU NTARA
    INTARA Y’IBURASIRAZUBA IZAHAGARARIRWA N’IBIGO 5 BIZAVA MURI 16 BIZAHATANA KU IKUBITIRO
    INTARA Y’IBURENGERAZUBA IZAHAGARARIRWA N’IBIGO 3 BIZAVA MURI 9 BIZAHATANA KU IKUBITIRO
    INTARA Y’AMAGEPFO IZAHAGARARIRWA N’IBIGO 4 BIZAVA MURI 12 BIZAHATANA KU IKUBITIRO
    INTARA Y’AMAJYARUGURU IZAHAGARARIRWA N’IBIGO 2 BIZAVA MURI 7 BIZAHATANA KU IKUBITIRO HIYONGERAHO SUNRISE SCHOOL IZAKOMEZA KUKO YATSINZE UMWAKA USHIZE
    UMUJYI WA KIGALI UZAHAGARARIRWA N’IBIGO 4 BIZAVA MURI 12 BIZAHATANA KU IKUBITIRO
    KU RWEGO RW’IGIHUGU HAZAHATANA IBIGO BY’AMASHURI YISUMBUYE 18

    KU RWEGO RW’IGIHUGU AMARUSHANWA AZAKOMEZA KU BURYO BUKURIKIRA:
    21/9/2013 KURI LYCEE DE KIGALI:
    HAZABA AMAJONJORA KU BIGO 18 BYA MBERE MU GIHUGU HASIGARE 6
    HAZABA AMARUSHANWA KU BIGO 6 BYA MBERE MU GIHUGU HASIGARE 4
    HAZABA AMARUSHANWA KU BIGO 4 BYA MBERE MU GIHUGU HASIGARE 2
    29/9/2013 SERENA HOTEL:
    HAZABONEKA IKIGO KIRUSHA IBINDI MU GIHUGU KIVUYE MURI 2
    MURI ZA KAMINUZA N’AMASHURI MAKURU
    NYUMA Y’AMAJONJORA Y’IBANZE HAZASIGARA IBIGO 4
    KURI 29 NZERI 2013 MURI SERENA HOTEL HAZABA IMIKINO YA NYUMA
    MURI 12 YBE, VTCs, IWAWA CENTER, AGAHOZO SHALOM center
    21 Nzeri 2013 hazaba amajonjora abere muri AGAHOZO SHALOM CENTER/ RWAMAGANA
    29 NZERI 2013….FINALE izahuza Ibigo 2 bya Nyuma.

  • Ubwo se kaminuza zose ko ntazibonaho ntizatumiwe? Urugero isae busogo, umutara naza nursing zose. Mujye mukora ibintu mubisobanure neza.

Comments are closed.

en_USEnglish