Digiqole ad

Rwanda Initiative yafashaga itangazamakuru yahagaritse gukorera mu Rwanda

Nkuko byemejwe n’uwari ukuriye uyu mushinga mu Rwanda, Allan Thompson, Rwanda Initiative yafashaka mu kwigisha no guhugura abanyamakuru mu Rwanda, yahagaritse imirimo yayo mu Rwanda ndetse ifunga aho yakoreraga ku Kimihurura.

Allan Thompson ukuriye Rwanda Initiative/Photo Internet
Allan Thompson ukuriye Rwanda Initiative/Photo Internet

Mu ibaruwa ndende yandikiye abafatanyabikorwa b’uyu mushinga, UM– USEKE.COM ufitiye Copy, Allan Thompson, umwarimu muri Kaminuza ya Carleton University muri Canada, yavuze ko bahisemo guhagarika uriya mushinga kubera kubura amikoro (run out of funds).

Allan Thompson yavuze ko bahembye bakanasezerera abakozi bakoreshaga, ndetse uwari ahagarariye uyu mushinga mu Rwanda, Katherine Keown ubu ari gusubira iwabo muri Canada.

Rwanda Initiative yoherezaga abarimu b’inzobere bavuye muri Canada kwigisha itangazamakuru mu ishuri ry’itangazamakuru riri muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda I Huye ndetse no mu kigo gihugura abanyamakuru cyitwa Great Lakes Media Center (GLMC) kiri ku Kicukiro, aba barimu ngo ntibazongera kugaruka.

Kaminuza nkuru y’u Rwanda nayo ngo yari yahagaritse kwishyura inzu yacumbikirwagamo aba barimu iyo babaga baje kwigisha mu Rwanda.

Rwanda Initiative yari imaze imyaka ibiri ifashwa mu bikorwa byayo na IREX, umuryango ukorera mu Rwanda ariko ufite ikicaro I Washington, USA.  Amasezerano y’ubufatanye bari bafitanye yarangiye mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

Allan Thompson, wayoboraga uyu mushinga wa Rwanda Initiative ushingiye muri Canada, avuga ko yakomeje gushakisha uburyo uyu mushinga wakomeza gufasha kubaka no guteza imbere itangazamakuru ryo mu Rwanda ariko atabonye ubushobozi buhagije, bityo akaba asanga bitagishobotse ko uyu mushinga ukomeza.

Muri iyi baruwa ndende, Allan Thompson yasoje ashimira abantu bose bagize uruhare  mu kugirango uyu mushinga ugire icyo umarira itangazamakuru ryo mu Rwanda kuva mu 2006 watangira.

Rwanda Initiative wari umushinga ushingiye ku bufatanye hagati ya Carlton University  muri Canada na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, amashuri y’itangazamakuru ya za Kaminuza zombi.

Rwanda Initiative kuva yatangira yagize uruhare mu kwigisha abanyamakuru mu ishuri ry’itangazamakuru muri UNR, ndetse inafasha imwe mu mishinga itandukanye y’itangazamakuru nka GLMC, guhugura abanyamakuru bataciye mu ishuru ry’itangazamakuru n’ibindi.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • Nonese twagira dute nibagende bamaze 2ans seulement? Nukuvuga se ko ntanyigo iba yabayeho? Dore ko indi mishinga ivunga ngo tuzamara igihe iki niki tubafasha hanyuma nabo bifashe, nge ndumva ari ikibazo?

  • Nikuriya abazungu bakora buriya Data bashakaga barazibonye, uzabibona muri report n’ibitabo bazandika ntibaba bazanywe na kamwe! Nahandi ni uko bizagenda tuzashiduka dusigaranye girinka gusa!

  • Ariko abazungu turabarenganya rwose. Igihe cyose tuzasabiriza bazadusugura. Ubu koko urwanda rwananiwe no gushinga ishuri ry’abanyamakuru rijyanye n’igihe tugezemo (state-of-the-art) aho kwama duteze amaso ibivuye amahanga. Uriya Allan Thompson ahubwo yarakwiye gushimirwa kuko ibyo yakoreye urwanda yabikoze ku giti cye (personal initiative) ntabwo yakoraga mw’izina rya canada cyangwa igihugu runaka. Jye muzi nk’umugabo w’inyanga mugayo kuko yaranyigishije Ottawa. Urwanda ndarukunda pe, leta iriho magingo aya yagejeje urwanda kuri byinshi, ariko kandi leta yarikwiye kwemera ko hari amakosa igenda ikora buri munsi. Dore nawe ngo urwanda rushaka kugendera kubukungu bushingiye kubumenyi (knowledge-based economy) ariko barangiza bagahemba abarimu RwF.25000 angana n’amadolari $42, ariko se urumva abo balimu bazatanga ubumenyi buhagije gute kandi nabo badafite ibyangombwa bihagije mu gukora akazi kabo. Icyo leta yiyibagiza nuko iyo udafashe neza abalimu, uba urimo kuzahaza abanyenshuri kandi aribo rwanda rwejo. ALUTA CONTINUA.

Comments are closed.

en_USEnglish