Digiqole ad

Rwanda: Gusabiriza bizamarwa no kubima cg kubaha?

 Rwanda: Gusabiriza bizamarwa no kubima cg kubaha?

Abagenzi ahategerwa imodoka hamwe na hamwe mu mujyi wa Kigali barinubira uburyo abantu bagenda basabiriza bahabwa rugari mu modoka abagenzi bicayemo bakakuranwa umwe asohoka undi yinjira. Iby’iki kibazo cy’abasabiri ku nzira ntikivugwaho rumwe. Bamwe bavuga ko kubaha ari ukubatiza umurindi abandi bakavuga ko kubima ari ukugira nabi ku muntu ubabaye.

Uyu mugabo (twahishe mu maso) arasabiriza mu modoka nini itwara abagenzi i Kigali mbere y'uko ihaguruka muri Gare
Uyu mugabo (twahishe mu maso) arasabiriza mu modoka nini itwara abagenzi i Kigali mbere y’uko ihaguruka muri Gare

Hari abasaba ku nzira bababaye koko, hari n’abandi usanga basaba kuko bafite ubumuga runaka (kutabona cyangwa gucika ingingo), hari n’abasabiriza nta bundi bumuga cyangwa ububabare ahubwo babikorera ingeso.

Muri gare ya Giporoso i Remera aho imodoka nini ziparika ngo zitware abagenzi abasabiriza muri iki gihe barakuranwa, umwe asohoka mu modoka undi yinjira. Basaba abagenzi, abatabona bagenda bakorakora basaba ubufasha.

Ibi bamwe mu bagenzi ntibabyakira neza, Alphonse Mbarushimana ni umwe mu bahaye igiceri umugabo utabona wariho asabiriza, Mbarushimana ariko yabwiye Umuseke ko nubwo amuhaye igiceri atishimiye ibyo uyu mugabo akora byo gusabiriza.

Annie Gikundiro we avuga ko adashobora gufungurira umuntu ugenda usaba mu nzira no mu modoka kuko ngo abenshi ari amaco y’inda ikindi ngo ari umuco mubi utuma uwukora awukomeza akagira n’abo awuraga bashobora kubona ko ari byiza kuko babona amafaranga batakoreye.

Mu modoka abagenzi baragenda babiganiraho, bamwe bari ku ruhande rwo guha igiceri aba basabiriza ngo kuko uba umufashije mu bibazo arimo, mu burwayi bwe, uba ugize impuhwe, ko Imana izakwitura, ko ari igikorwa cy’urukundo…..

Abo ku rundi ruhande bo bakavuga ko ari ugutiza umurindi umuco mubi, ko benshi muri bo baba mu by’ukuri nta kibazo baba bafite cyatuma badashaka akarimo kabatunga, ko abasabiriza ari abanebwe, ko ngo hari abo bitunze bafite amafaranga bityo babitoza abato, ko ababafasha batiza umurindi uyu muco mubi….

Impaka z’ababiganiraho mu modoka ziba ndende kugeza ubwo abenshi bashize mu mosoka rusange bateze kuko bagenda bavamo ku byapa, ariko nta mwanzuro ufatiwe muri izi mpaka zo guha amafaranga abasabiri cyangwa kubima….

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ni umuco mubi cyane ndetse ukwiye gucibwa bibaye ngombwa hakajyaho itegeko rihana abasabiriza. Cyakora uwakoma urusyo yakoma n’ingasire hakajyaho gahunda ihamye mu nzego z’ibanze yo gufasha ababikeneye koko kuko muri izo nzego bitoroshye kubamenya.

  • Nashakaga kuvuga ko mu nzego z’ibanze byoroshye kumenya abakeneye gufashwa koko!

  • Ibi bikura abana bamwe mu ishuri kuko babona gusabiriza byagufasha kubona amafranga utavunitse.
    Icya kabiri bizana gutwita bitateganijwe aho abirirwaga basabiriza banyura mu tubari batashye bamara gusinda bakahafatira inda zitateganijwe.
    Nihajyeho ingamba zo gufasha aba batishoboye biherewe aho batuye mu mudugudu. naho ubundi bizateza imbogamizi nyinshi!!!

  • Gusaba ni ingeso Bene data! kandi mbi rwose! ngewe nzi abasore bafite ubumuga bwamaguru (bafite ukuguru ku 1) basabira ku kisiment imbere ya za supermarkets nukuri ubonye ukuntu baba bambaye wakumirwa gusa icyantangaje nukuntu umwe muri bo muri wkend aba afite igare ari muri sport nkabandi bakire aritwaye nukuguru kumwe arko atabasha kuba yakora akazi kamutunga arko nanone kurundi ruhande ugasanga bamwe babikuramo amafranga menshi bitatuma abireka easly. noneho ubu hari utwana tuhaba wagirango ni ishuri ryahimukiye nukuri. so bicwa nabayabaha kbsa. ngewe ntayo nabaha pe

  • Mujye mutekereza Yezu wamanutse heuru iriya, akaza gutanga ubuzima bwe agirango aturokore.
    Njye mu gihe bishobotse nzabaha kabisa. Nanemeza ko ndamutse nsindiye igihembo kimpa cash igaragara, nashinga ikigo cy’imfubyi cyangwa cyita ku bantu batishoboye.
    Ibi ntibikuraho ko, hakagombye kurebwa uburyo bwo guhangira imirimo abatishoboye, ibi rwose Leta yacu dukunda igomba kubishyiramo imbaraga kuko usibye n7abasabiriza, abanyarwanda batangye kudohoka ku bunyangamugayo kubera ubukene.
    Ikindi nuko wa mugani hari abasaba batababaye, urugero: muri gare ya Ruhango hari umukecuru wahahoze, umuhaye nk’amacunga uguze yayakujugunyaga mu maso ngo arashaka cash, nubu wabona agihari.
    So, mutange namwe muzahabwa ncuti

  • Njye ndagaya cyane iyo mvugo yubusambo , kwikunda no kudaha Agaciro ikiremwa muntu. Bamwe baramugaye kandi sibo bigize ko kubima rero numuco mubi ntashyigikira. Dukwiye kubajyana iwacu tukabatunga niba dufite umutima wa kimuntu. Ndababara iyo numva gouverneur avuga kuriya pe, njye ndiwe nakubakisha ikigo gishinzwe kubitaho ngafatanya na ba pasiteri noneho abanyarwanda tugatanga uko twifite tukabakura ku muhanda. Tubanyuraho kenshi bamwe baracitse amaguru yombi dufite ibihumbi nibihumbagiza mu mufuka ntitubahe ngo tuyashyiriye padiri na pastor. Niba dusenga Imana koko ntitwagombye kugira aba bantu kumuhanda. Leta yakoze iki ngo ibavane kumuhanda? Ndabaza governor. Nonese amadini yo abamariye iki? Ndabaza pasteur na padiri. Yego hariho ababikora nkana nta kibazo bafite abo hagombye kujyaho itegeko ribahana ariko ntitubigire rusange ngo twumve ko nta kibazo abasabiriza bose bafite. Niba utekereza nkanjye nyandikira kuri valanusi@gmail nkubwire icyo twakora. Igitekerezo cyane byaba byiza mukigize inkuru. Wenda governor yazayisoma, pasiteri na padiri bakayisoma.

    • Umva rero Valens, icyakorwa ni uko watanga ibitekerezo ariko ukamenya ni uko sosieti zubakwa. Indangagaciro si ukwirwa ujya guhereza ibiceri abicaye ku muhanda utazi n’iyo baturutse. Banza usubize ibi bibazo mbere y’uko ugira uwo ushinja ubusambo… hanyuma umbwire niba ari wowe uri mu ruhande rwiza:
      1) Ni iyihe sano iri hagati y’ibibazo bri mu muryango nyarwanda no gusabiriza?
      2) Ese hari uruhare amadini yagize mu kwamamaza iyi ngeso?
      3) Gahunda leta iteganya zo gufasha abatishoboye zaba zishemeye?
      4) Ni iyihe nyunganizi natanga?
      naho ubundi Imana si Imana y’akajagari!

  • Kubaha harimo ni ubujiji n’ubwo byitirirwa kumenya Imana!
    leta yashyizeho gahunda yo gufasha abakeneye ubufasha: VUP, ……………Abaturage duha leta uburyo bwo gufasha aba babikeneye mu misoro. Usibye no kuba ari ugutiza umurindi rero umuco wo gusabiriza, twumve ko ari no kubangamira gahunda za leta.
    Abize basome umugabo witwa Kant icyo yabivuzeho mu kinyejana cya cumi n’icyenda. Tugire amahoro.

  • Muvandimwe Kristu Yezu akuzwe, igitekerezo cyawe nagishyigikiye kungingo yo kububakira ikigo cyibafasha. Ariko kuba ucira imanza ababanyuraho batabafashije bakajyana imfashanyo kwa Padri no kwa Pasteur, nawe urakabije. Niba utanaba mu matorero na Kiliziya gatulika, reka guga imanza udacumura.
    Nge nzi ko umushinga COMPASSION WABAPOROSO ufasha abantu benshi bakiga bakiteza imbere. Kuba nta kigega bashyiramo ayo kwita ku ngarisi n’abafite ubumuga n’uko bazi ko bavuka mu miryango, kandi gufasha umuntu uzahama mu bucakara bw’ubukene nta kamaro. Bahitamo kurihira abiga bakaziteza imbere, imiryango yabo ndetse n,igihugu. Akenshi ntacyo itorero ribasaba.

    Kiliziya ya Padri wishyiramo, ifite CARITAS, uwo mushinga utera inkunga abanyeshuri n’abafite ubumuga, n’abasaza batishoboye. ahubwo kuba barabaye benshi bamwe bakihitiramo kuza mu muhanda kwitangirira za mfashanyo zitaragera kwa padri na pastoro, nicyo gitera urugijo. Kandi ufashwa na Caritas cyangwa Compasiyo bagira ifishi banditseho kandi baba baratoranyijwe n’abaturanyi babo n’inzego za Leta zibizi.

    Gavenor nawe uramurenganya, mu nzego z’ibanze hari gahunda ya Girinka, ubudehe, ndetse n’abasaza Leta irabafasha, hari abakene Leta yishyurira Mituelle….. Urashaka gushyira iki mubafite ingeso nakwita ko ari mbi yo gusabiriza, Ese wowe ufasha bangahe k’umunsi? Ese hari umwe witangiye ngo musangire ibyo utunze nibura ukaba waratanze urugero?

    Igitekerezo cyawe cyo kugira neza ndagishyigikiye pe ufitiye impuhwe bariya bavandimwe basabiriza: Ngewe nigeze gutekereza ibintu bikurikira:

    1. Ese uriya ufite ubumuga bwo kutabona, uri kumwe n’umwana muto amukurura, s’uwo yabyaye? Ese we niba yarabuvukanye nta babyeyi afite? Ese nta Famille afite kuburyo bamubonera iby’ibanze: kugaburirwa, kwambara, gukaraba, naho acumbika no kuvuzwa kwiga n’ibindi….?

    2. Umusaza/Umukecuru basabiriza, ntabana bagira? abuzukuru? abo bava inda imwe? abakwe n’abakazana gukomeza ….

    3.Uwacitse ingingo, ntababyeyi, abavandimwe inshuti n’umuryango agira?

    ……………….

    Mfasha tuvuge ko URUKUNDO MU MURYANGO RWAPFUYE, RWAHAMBWE, RWIRUKANYWE RWAHAHUNZE, RUTAKIBAHO!

    Naho padri na Pasteur ni bo babaye ababyeyi, inshuti, imiryango……..
    Govenor we ni Leta y’urwanda, ni wa muryango, ni za nshuti ……. ndetse n’uwo usaba agize Leta.

  • Erega hari n’abasaba bafite imyumvire igayitse. Uziko hari umusaza cyangwa umukecuru mubi wajya gusabiriza ngo bazagaye abahungu be n’abakobwa be ngo bazasebe nibajya gushaka uwo bashyingiranwa, akabibabwira pe ati ko nsabiriza narababyaye muzakurahe abagore n’abagabo? akenshi aba yishakira ayo agura izoga, itabi n’ibindi bisindisha bo bamubuza kujyamo ngo atabasebya yasinze, noneho akabasebya toute la vie!

    Tekereza uri nka mwalimu ufite bene uwo mubyeyi? ntuzamubuza ngo yemere, nutanga ibyawe byose ngo atajya gusabiriza azicwa n’inzoga n’ubundi uhasebere. Nta kizriko wamushyiramo…..

    Biragoye gufasha ufite ingeso. None se ntasabira gucika mu muhanda, nta soni agira, ubu se nge mbishoboye sinasabiriza nta bukene ngira? Ariko mfite ubukene nkagira n’isoni. Nawe kandi usoma ubu butumwa hano ufite ibyo ubuze mu buzima ukabona uburyo wabibonamo wabishakisha ndetse ukanasaba.

    ubu se ko nkora akazi ko murugo narinze mfite Licence en Gestion abo nkorera ntibafite licence, abana babo ntibiga za Mastas, nge se ntetse umutwe ngasabiriza niyo nacura maganatanu ntishwe n’imyotse ntieiwe nkoropa aho abankoresha banyuze siakwiryamira? ariko mfite isoni. Bivuze se ko nta bene wacu bafite ibigo bayobora bampe akazi se? ninkore ezamen…… Gusaba ni bibi kandi bikorwa n’uwataye umuco.

  • Njye ndagaya cyane iyo mvugo yubusambo , kwikunda no kudaha Agaciro ikiremwa muntu. Bamwe baramugaye kandi sibo bigize ko kubima rero numuco mubi ntashyigikira. Dukwiye kubajyana iwacu tukabatunga niba dufite umutima wa kimuntu. Ndababara iyo numva gouverneur avuga kuriya pe, njye ndiwe nakubakisha ikigo gishinzwe kubitaho ngafatanya na ba pasiteri noneho abanyarwanda tugatanga uko twifite tukabakura ku muhanda. Tubanyuraho kenshi bamwe baracitse amaguru yombi dufite ibihumbi nibihumbagiza mu mufuka ntitubahe ngo tuyashyiriye padiri na pastor. Niba dusenga Imana koko ntitwagombye kugira aba bantu kumuhanda. Leta yakoze iki ngo ibavane kumuhanda? Ndabaza governor. Nonese amadini yo abamariye iki? Ndabaza pasteur na padiri. Yego hariho ababikora nkana nta kibazo bafite abo hagombye kujyaho itegeko ribahana ariko ntitubigire rusange ngo twumve ko nta kibazo abasabiriza bose bafite. Niba utekereza nkanjye nyandikira kuri valanusi@gmail nkubwire icyo twakora. Igitekerezo cyane byaba byiza mukigize inkuru. Wenda governor yazayisoma, pasiteri na padiri bakayisoma.

  • Twe kwirengagiza Umuntu wacitse amaguru yombi wumva VUP yamumarira iki koko? Umuntu utabona ubwo VUP yamufasha iki? Urebye gahunda ziba mu mirenge zo gufasha nizigamije gufasha abashoboye kugira icyo bimarira. naje nshonze ntimwamfungurira bati ariko nyagasani twakubonye ryari koko? Naje mfite inyota ntimwampa amazi yo kunywa bati ariko nyagasani twakuhonye ryari koko? Uriya unyuraho utagize icyo umuha ureba yaracitse amaguru nta kivurira agira uzabibazwa. Si wowe wamugize ko ariko Imana nurukundo umukristo utagira urukundo uwo si umukristo, njye nsigaranye ruke ntirurashira nzajya mbaha agaceri da.

Comments are closed.

en_USEnglish