Digiqole ad

Rwanda: Amafoto ya mbere y’ibibwana Intare iherutse kubyara yabonetse

 Rwanda: Amafoto ya mbere y’ibibwana Intare iherutse kubyara yabonetse

Ibi bibwana byari bimaze iminsi bitegerejwe cyane

Amakuru yemezwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere RDB ishami ry’ubukerarugendo ni uko imwe mu ntare ziheruka kuzanwa mu Rwanda iherutse kubwagura ibibwana bitatu ndetse amafoto ya kimwe muri byo yagaragaye.

Ibi bibwana byari bimaze iminsi bitegerejwe cyane
Ibi bibwana byari bimaze iminsi bitegerejwe cyane

Hari hashize imyaka hafi 20 nta ntare ivuka mu Rwanda.

Iyi ntare yabwaguye mu byumweru bitandatu bishize nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera.

Ibi bibwana na nyina ngo byagaragaye kuri uyu wa kane.

Mu kwezi gushize Jess Gruner yari yatangarije Umuseke ko bakeka ko intare imwe ishobora kuba ibwegetse bakurikije imyitwarire yayo, gusa yirinze kubyemeza.

Intare yabwaguye iri mu ntare ndwi (ingore eshanu n’ingabo ebyiri) zaje mu Rwanda zivuye muri Pariki yo muri Africa y’Epfo umwaka ushize, inkuru yavuzwe cyane.

Kuva izi ntare zagera mu Rwanda, abasura Pariki ngo biyongereyeho 23%.

Utubwana tw’Intare tuvuga tutareba kandi tutabasha kugenda mu byumweru bya mbere, kugeza tutarabasha kwirinda za nyina zidukomeraho cyane kuko tuba turi mu kaga ko kuribwa n’impyisi cyane cyane.

Intare yabwaguye utu tubwana bayise Shema ikiza mu Rwanda, ifite imyaka 11 kandi ngo ifite inararibonye mu kurera kuko mbere yo kuzanwa mu Rwanda ngo yari yarabyayeho gatatu, muzo yabyaye harimo n’iyayo bise Amahoro ifiteimyaka itatu.

Ishami ry’ubukerarugendo muri RDB rivuga ko ingabo yabyaye utu twana yiswe Ntwari, ifite imyaka itanu ni nayo isa n’iyoboye izi zirindwi zaje, ifatanyije na ngenzi yayo y’ingabo bise Ngangare  y’imyaka ine.

RDB ivuga ko ubu hari n’izindi ntare z’ingore ebyiri zibwegetse zitwa Kazi na Umwari zimijwe na Ntwari, ndetse indi yitwa Garuka y’imyaka itanu nayo ikaba ibwegetse iri hafi yo kubwagura.

Ibibwana byavutse ari bitatu
Ibibwana byavutse ari bitatu
Bimaze ibyumweru bitatu
Bimaze ibyumweru bitandatu
Izi ni intare za mbere zivutse mu Rwanda mu myaka hafi 20 ishize
Izi ni intare za mbere zivutse mu Rwanda mu myaka hafi 20 ishize
Kamwe mu bibwana by'intare byavutse
Kamwe mu bibwana by’intare byavutse

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • AKA KABWANA NTABWO KANSHOBORA….

    • @cc, ngo aka kabwana ntikagushobora? Rahira ko ukabonye utakizwa n’amaguru?

    • inshwi ni twiza yuuuuuuuuuuuu

  • Nazo rero dutangire tuzite amazina.
    Kuva ubu birabujijwe kuvuga ibibwana by’Intare. Aba ni Abana b’Intare.
    KWITIZINA ABANA BINTARE
    Nge ndabona tunasa neza kurusha ingagi

    • Amwe mu mazina bari kwita inyamaswa aratesha agaciro abantu. Sinumva ukuntu bita intare “umwari, intwari,….” sinanze ko zitwa amazina ariko mureke kuzitirira bashiki bacu, intwari zacu,…

    • Erega ingagi ntizikundirwa ubwiza ahubwo ni uko ari interamatsiko! Na ho utu twana tw’intare ni “mignons” !

  • Inyamaswa muzihe amazina atandukanye nayabantu nibyiza kuzita ariko mutandukanye abantu ni nyamaswa

  • NYAMARA UKO BAZITA KOZE IBINTU BYOSE NIWOWE UBYISHYIRAMO NTACYO BITWAYE NAZO NIBIREMWA, NONESE ZOZIZI KWIVUGIRA NTABANTU WASANGA BITWA AMAZINA AKOMOKA KUNYAMASWA? NAZO REREO BISHOBORA KUZIBANGAMIRA.

  • Ba simba,kamasa,munyana,…….ntimubazi abo bise? Uwuzita Uwuzita inyamaswa izina ry umuhungu wajye tuzabonana

  • umwanya umwe muravugango intare yabwaguye ! undi mukavuga ngo intare yiswe shema izina ry’umuntu uhumeka nya muntu byibuze ritari iry’ikintu?

    ubuse tuzabagire dute ko mbona mutangiye kubivanga ? Nyamara kdi ba ba pyschologue bacu barakenewe ngo bavure abantu nkamwe muvanga vanga ibintu n’abantu!

    Habwagura imbwa gusa! burya n’ingurube kuko iribwa n’abantu ntabwo ibwagura! kuko niba ibwagura ubwo abayirya nabo barya imbwa!

    RDB we bite byawe kweli ku binyarwanda bipfuye? mwisubireho kuko ayo mazina mwita ni ayagenewe kwitwa abantu si ayo kwita inyamaswa!

  • Ntimugakabye igisimba nkiki ngo cyabyaye ? Mwavuze ko cya bwaguye ? Cyakora ifite ibibwana byiza yabwaguye neza itabazwe? Nimuyihembe ariko muge muzijyana mubutabera kuko zihohotera izindi namaswa.

  • Nitwiza ariko harimo agafite agashonje cyane, gafite inzara yayindi bavuga ngo ashonje iya BARAHA. None rero imbavu zako ziranamye, RDB irebe uko ibigenza naho ubundi karabaca mu myanya y’intoki.

  • SHA KARIYA KABWANA KAGUSAMURA!MWENESAMUSURE AVUKANA ISUNZU.

  • Nitwiza ariko! Nibatitonda impyisi ziraduporeza! Bazishakire Inyama kuko nibitaba Ibyo izindi nyamaswa zirashira muri park.

  • Intare irabwagura Ntibyara

  • Ni bwiza Ariko burashonje cyane,dore Imbavu ziranamye!

Comments are closed.

en_USEnglish